Digiqole ad

Ibihumbi 75 by’abo mu byaro bagiye gufashwa n’umushinga “EJO HEZA”

Kigali, 9/2/2012 – Muri Hotel Chez Lando i Remera hatangijwe ku mugaragaro umushinga mushya wiswe “EJO HEZA” n’umushinga uzajya ufasha abaturage mu kwitezimbere mu bukungu no mubuzima binyuze mu kigega cy’abanyamerika cyo gutera inkunga ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (USAID)

Gato Godfrey avuga icyo umushinga wa "EJO HEZA" uzakora
Gato Godfrey avuga icyo umushinga wa "EJO HEZA" uzakora

Abaturage bo mu turere 8 nibo bazafashwa, ibintu byingenzi uyumushinga uzibandaho n’ukuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kuzamura ibikorwa by’ubuzima, kongera imirire mu bice  by’icyaro no gukorana n’ibigo by’imari n’ama banki mu guha abaturage inguzanyo.

Abaturage bagera ku bihumbi 75 bo mu turere twa Rutsiro, Karongi, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Gisagara na Ngororero, nibo bazagerwaho n’uyu mushinga.

Godfrey Gato ushinzwe ishyirwa mu bikorwa muri uyu mushinga, yatangarije abanyamakuru ko bazongera ubushobozi abatuye icyaro ndetse bana suzume ibibazo bafite by’ubuhinzi,.

Yavuze ko bazakorana n’amakoperative agera kuri 32, n’imishinga igamije kwizigamira ku rwego rw’uturere n’imirenge.

Godfrey Gato yasobanuye ko bibanze ku ntara z’Iburengerazuba n’Amajyepfo kuko bigaragara ko ariho hari inyuma y’izindi mu majyambere mu byaro.

Godfrey Gato ati: "EJO HEZA ije kugerageza kuzamura abo mu byaro"
Godfrey Gato ati: "EJO HEZA ije kugerageza kuzamura abo mu byaro"

Uyu mushinga uzibanda mu kuzamura ubuhinzi bw’ibishimbo, ibigori ndetse no kuzamura umusaruro w’amata n’ibiyakomokaho, ukazabafasha no mu gushakira umusaruro wabo baturage isoko.

Mu gihitamo umushinga “EJO HEZA” uzakorera, mu mpera z’umwaka ushize wabanje gukora ubushakashatsi mu bice bitandukanye by’igihugu ku bijyanye n’imibereho y’abaturage.

Mu muhango wo kumurika ibikorwa by'umushinga mushya
Mu muhango wo kumurika ibikorwa by'umushinga mushya

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • N’utundi turere muzatwibuke cyane cyane utweramo ibirayi,kugira ngo umusaruro urushyeho kwiyongera ukava 200frw/Kg kiriho ubu,kikagera nibura kuri 50fr/kg. Mu kwiyongera ariko muzafashe abaturage kubona imbuto z’indobanura nyinshi kandi muzibahe kugiciro cyoroheje kuburyo butabavuna, cyangwase mubashakire izo mbuto,ifumbire n’imiti kugiciro cyiza.

  • ibyo ni byiza kandi bihawe umugisha

  • byarushaho kuba byiza ugejejwe muturere
    twose twigihugu kuko no muntara ya EST byakarusho ibikorwa by,ubuhinzi birahari

  • ibikorwa nkibi biteza imbere abanyarwanda ntawabyanga bikomeze bitere imbere. gusa byaba byiza bakoranye n’ imiryango ishinzwe guteza imbere abatishoboye.

  • wow nibyokwishimira koko byari bikenewe ko habaho ibyo bikorwa gusa nibagerageze kwigerera kuri terain bamenye ukuri kwibyo baba bakorera abntu niba biba aribyo bikenewe koko gusa icyo cyo ni inyamibwa.

  • Niharebwe uburyo mu cyaro hashyirwaho inganda zitunganya ifu y’ibigori ku buryo abaturage bazajya barya akawunga keza kandi ka make. Mu giturage barya akawunga numero ya nyuma kataryoshye kandi kabahenze, muri make kubabwira ubwiza bw’igihingwa cy’ibigori ntibirabajyamo.Bakeneye kandi n’amahugurwa yo kugateka kuko kararushya, bityo bakakarya kadahiye kakabatera diarrhée.

Comments are closed.

en_USEnglish