i Nyagatare barinubira igiciro gihanitse cy’inyama
Bamwe mu batuye Akarere ka Nyagatare barinubira igiciro cy’inyama kimaze kuzamuka, bikaba ngo byaratumye benshi bigomwa akanyama ku mafunguro yabo.
Abatuye mu murenge wa Gatunda batangarije Newtimes dukesha iyi nkuru ko, ubu bibasaba kugurisha ibiro 15kg by’ibishyimbo kugira ngo babashe kwigondera ikiro kimwe cy’akaboga.
Aime Rutikanga w’i Gatunda ati: “ Urebye ibyo guhaha inyama twabivuyeho, ikiro kimwe ubu gihagaze 2,200Rwf, bivuze ko kugira ngo ugure ibiro 6 n’inusu by’akaboga byagusaba kugurisha ibiro 100 by’ibishyimbo”
Ibi ngo birabahangayikishije kuko aho bukera abahinzi b’ibihingwa bisanzwe bashobora guta agaciro.
Ladislas Rudahunga wo muri cooperative igemura inyama mu muyi wa Nyagatare yatangaje ko batazamura ibiciro ngo bace intege abaguzi, ahubwo ko ari inka zo kubaga zabaye nke ku isoko bityo nke zibazwe zigahenda.
Kuzamura ibiciro by’akaboga ariko ngo ntibikorwa mu kavuyo kuko ngo babanza kubaza abayobozi b’inzego zirebwa n’iby’ibiciro nkuko byatangajwe na Francis Safari umuganga w’amatungo muri Nyagatare.
Si i Nyagatare gusa ariko kuko bigaragara ko igiciro cy’akaboga mu gihugu hose kuri hejuru, ukoze ikigereranyo usanga ikiro cy’inyama kiri ku mafaranga 2000Frw (hafi 3USS$).
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Njye nziheruka cyera!
bagiye bareka amerwe bakarya ibishyimbo igihe baririye inka ntibahaga bazihaye agahenge mbese Imana ihaye inka ubushobozi ngo zirye abantu byabashimisha nibareke inda mbi bajye banywa amata
Comments are closed.