Digiqole ad

Paul Kagame yababajwe n’intsinzwi ya Arsenal

Nyuma y’intsinzwi ya Arsenal na mukeba wayo Manchester United, iyisanze kuri stade yayo, abafana b’iyi kipe uhereye kubo mu bwongereza kugeza no kuba kure no mu Rwanda, bagaye cyane umutoza Arsene Wenger kuri uyu mukino.

Arsene Wenger na Paul Kagame umufana wa Arsenal/Photo Internet
Arsene Wenger na Paul Kagame umufana wa Arsenal/Photo Internet

Mubatarishimiye uko ibintu byagenze, harimo President Paul Kagame, ubusanzwe ufana cyane iyi kipe ya Arsenal.

Kuri Twitter ye, Paul Kagame yabajijwe n’umwe mu bamukurikira (follower) uko yakiriye intsinzwi ya Arsenal, maze President Kagame ntiyazuyaza kumubwira ko hakenewe impinduka muri iriya kipe y’umupira w’amaguru.

President Kagame akaba yakomeje kubwira uyu Etalephil (Philip Etale), ko iyo ikipe nziza inaniwe gutanga umusaruro mu gihe kinini haba hakenewe impinduka, aho gukomeza gusobanura impamvu.

Paul Kagame ufana Arsenal, ushobora kuba yakurikiye uyu mukino wabaga kuri iki cyumweru, muri iki kiganiro yagiranaga n’uyu umukurikira kuri twitter, yavuze ko abona Arsene Wenger yatoza indi kipe, cyangwa se ikipe igashakirwa abandi bakinnyi.

Gusa ariko, Paul Kagameyaje kwandika ati: “ ariko ngomba kwiyibutsa ko iyi ari siporo, kandi nkaba ndi umufana gusa, nabasha kwivugira ndi kure gusa nkikomereza, ibindi nkabirekera ababishinzwe

President Kagame kandi akaba yanditse ko ari umufana mwiza (loyal fan) kandi wihangana, bityo ko atagaya ikipe ye cyane, kuko byashobokaga ko bitagenda uko byagenze nimugoroba.

Muri iki kiganiro gito kuri twitter ye, president Kagame yanzuye ko afana cyane ikipe ya Arsenal, ariko mu by’ukuri yumva Wenger yatoza indi kipe, Arsenal nayo igatozwa n’undi mutoza.

Arsene Wenger nyuma yo gutsindwa, akaba yatangaje ko nta muntu agomba guha ibisobanuro, ahanini kubera gusimbuza Oxlade Chamberlain ku munota wa 73 hakinjira Andrei Arshavin.

Aha Wenger yagize ati: “Maze imyaka 30 ntoza, nakoze ugusimbuza inshuro zirenga 50 000, iyi nshuro siyo ngomba kugira ibyo mbazwa”

Chamberlain yasimbuwe  hashize iminota ITATU gusa afashije Robin Van Persie kwishyura igitego bari batsinzwe na Antonio Valencia wa Manchester.  Arsenal Ikaba yatsinzwe ibitego 2-1.

Usibye President Kagame, ikipe ya Arsenal ikaba ikundwa na bamwe mu bandi bantu b’icyubahiro cyinshi nka Raila Odinga, Barack Obama, Joseph Kabila, ndetse n’umwamikazi w’abongereza Elizabeth II.

Ikiganiro hagati ya Kagame na Philip Etale

 

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Bravo our beloved president 2 be a loyal fan of Arsenal, and their name must be loved for any soldier& all veterans.

  • Nifatanyije na Prezida wacu, mu byukuri abafana ba Arsenal twababaye kuva kera, kandi when u r a loyal fan, ntibishoboka ko wahindura ikipe. Twarababaye, it seems now that Arsenal have turned into mediocre team with no ambition other than finishing in top 4, which looks to be even harder this season!

  • We Love Arsenal and we Love our President. Sorry my Paul, things will maybe change @Emirates

  • Oooooooooh, mbonye imwe mu mpamvu nyinshi zituma nkunda umuzehe wacu. Burya duhuje n”ikipe kweli!!!!!!!!!!!!!!!!! Ndishimye cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.

  • Ariko perezida Kagame muramwinjirira kweli, aba ari kwiganirira nk’ umufana usanzwe uganira n’ undi maze mugahita mubishyira ku mbuga! ubwose koko nta private mwamwemerera kweli?

    • Ariko se Yohanne we,

      Privacy ushaka ko baha HE ni iyihe? ni nde wakubwiye ko ziriya mbuga atari PUBLIC nawe ushobora kwandikaho kandi ukanakuraho ibyo ushaka.

  • wenger we mumuveho yaranyaye igihe arsenal izaba igifite uriya mufaransa ntakintu izageraho kuko bigarargarako foot itangiye kumwihisha aho asimbuza arishavine wanyaye utajya ukora defance akamushyiramo agakuramo uriya mwana wakinaga neza akitwaza ngo yaramaze icyumweru arwaye? none niba arwaye kuki yamubanjemo??? wenge we??

  • HE yihangane kuko nanjye iyi tsinzi niyifuzaga ngo abagunners bemere ko ManU ari iyibihe byose.

  • muzehe yihangane namutsinze kabisa

  • Muzehe akwiye kwibohora nk’uko abizwiho, akajya kuri team itsinda. N’ubwambere H.E agiye kuruhande rutsindwa! ManU twamwishimira ahinduye akiyizira!

  • Numva ijambo intsinzwi atari ikinyarwanda cy’umwimerere!muzashake iririsimbura mushake n’uko mwabitangaza mubibwire abanyamakuru b’imikino cyane cyane numva babikoresha cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish