Digiqole ad

Kuri uyu wambere ibyo kujyana mu Rwanda Mugesera biramenyekana

Urukiko muri Canada kuri uyu wa mbere nibwo rwanzura ku kohereza Leon Mugesera kuburanira mu Rwanda cyangwa kuguma muri Canada.

Leon Mugesera uzabazwa ingaruka z'ibyo yavuze mu 1992
Leon Mugesera uzabazwa ingaruka z'ibyo yavuze mu 1992

Mu rukiko rukuru rwa Quebec kuwa gatanu w’icyumweru gishize, abunganira Mugesera babashije kumurwanaho ntihafatwa umwanzuro, byimurirwa kuri uyu wambere.

Mugesera n’abamwunganira bemeza ko nagezwa mu Rwanda ashobora gukorerwa iyica rubozo cyangwa kwicwa, ibi bituma akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe iyica rubozo kugeza ubu gasaba ko kahabwa umwanya wo gukora iperereza niba koko Mugesera atazahura n’ibi mu Rwanda.

Fannie Lafontaine umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza ya Laval (ari nayo Mugesera yigishagamo indimi) avuga ko kutohereza Mugesera mu Rwanda byaha isura mbi amategeko ya Canada yo kohereza abanyabwabyaha mu bihugu byabo, cyangwa se bikayahindura burundu.

Umunyamategeko wa Leta ya Canada  Lisa Meziade, we avuga ko Canada imaze imyaka itandatu ireba niba Mugesera yoherejwe mu Rwanda yagirirwa nabi koko, akemeza ko basanze atari ukuri.

Yongeyeho ko nubwo Canada yasinye amasezerano ya Loni ashyiraho kariya kanama k’iby’iyicarubozo, atari ngombwa buri gihe ko igihugu runaka gikora ibyo ako kanama kanzuye.

Ku rundi ruhande, uwunganira Mugesera mu rukiko, Martin Andre Roy , kuwa gatanu we yatangaje ko niba Canada itubahirije amasezerano mpuzamahanga yasinye, byambura agaciro aya masezerano.

Nibyemezwa kuri uyu wambere ko Mugesera yoherezwa mu Rwanda, bitarenze kuwa kane w’iki cyumweru Mugesera ashobora guhita agezwa i Kigali, kuburanishwa ku byaha byo gukangurira Genocide.

Abunganira Leta ya Canada, kuwa gatanu batangaje ko Leta n’urukiko rw’ikirenga bya Canada byanzuye ko Mugesera atifuzwa muri Canada kubera ijambo rye ryo mu 1992 rikangurira abanyarwanda kwicana, ndetse ko yabeshye Canada mu gihe yayihungiragamo ko nta cyaha yakoze mu Rwanda.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • AGAHURU KIMBWA KARAHIYE! PEEEEEEEEEE!!!!!!!!!

  • naze ndamukeneye ansobanurire biriya bigambo bye byuzuye ubugome.

  • ubutabare ntawe ubwanze bukore akazi kabwo yaburanira muri kanada yaburanira murwanda ntakibazo kirimo ikizima nuko ubutabera bugaragaza ukuri.

    • francis kuvuga ngo aho yaburanishirizwa hose. nonese abamwohereza cg twe tumushaka tuyobewe ko naho ari bamuburanisha. azasububirizwa aho nawe yasubirije. yihangane atahe ubu za rukarabankaba niwe twabaza aho ziri twe ntabwo turibisimba. nahumure bizaca mu mategeko ntabwo bazamucisha iyibusamu nkuko yabisabiraga abandi.

  • naze arebe imva za bo bishe kubera amagambo yavuze yashyizwe mubikorwa.ariko ntagire ubwoba twe dufite ubumuntu,naze arebe mu Rda aho tugeze akore comparaison yuko yahasize nubu.dufite Imana itureberera.

  • babanze bamujyane kugisozi arebe umusaruro wamagambo yavuze 92 bamucunge ataba afiteibinini akabyiyahuza nkuko yaragiye kubikora

  • Ariko se ako kanama kamenye ko mu Rwanda hari iyica rubozo ari uko urukiko rwemeje ko Bwana Mugesera yoherezwa? Ubundi bari bari he? Icyakora bazi bazi guhaguruka! nyamara Genocide yabaye bakanuye bameze nkabareba Film, ariko Engine wayo bavuga kumusubiza mu Rwanda ngo asobanure ibyo yasize akoze ngo iyica rubozo???????????????????????????????????????????????????????????????????????/ !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish