Digiqole ad

Ibuka ko Imana igukunda urukundo rurusha urw’umubyeyi wawe

Abantu bose batuye muri iyi si bafite uko bigishijwe Imana, bamwe bayigishijwe nk’Imana yaremye isi, maze itangira kuducunga kuko ifuha, tuyigishwa nk’Imana irakara, Imana ihana ndetse kuburyo buri wese afite uko ayifata mu buzima bwe bwa buri munsi, ariko ndagira ngo hejuru y’ibi byose dusubize amaso inyuma twibuke ko dufite Imana yacu dukwiriye gufata nka Data cyangwa papa udukunda.

Muvandimwe, iki kigereranyo cyo kuvuga ko Imana ari umubyeyi ntabwo cyoroshye kugihuza neza cyane, kuko iminsi tugezemo hari ingero nyinshi zerekana ababyeyi bagiye bahemukira abana babo bitewe n’impamvu zitandukanye, ndetse twumva henshi ko hari ababyeyi batakigira impuhwe abana babyaye, ariko Bibiliya niyo ibaza ngo Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye ?

Icyakora bo babasha kwibagirwa ngo “ariko njye sinzakwibagirwa” ( Yesaya 49:15-16)  Birashoboka ko ubuzima bugukomereye muri iyi minsi ndetse ukabona nta w’ukwitayeho, ahari ukabona usigaye uri nyakamwe, abo wakekaga ko bakuba hafi akaba ari ntawe ukwitayeho, ariko humura mwene data kuko Imana yiteguye kukubera mu mwanya w’ababyeyi bawe, yiteguye kuguha rwa rukundo utahawe n’ababyeyi bawe, oya humura uyu munsi ibuka rya sengesho Imana yatwigishije ngo tujye tuvuga ngo, Data wa twese uri mu ijuru, ndetse biranarenze kuko Imana yo iticaye mu ijuru ngo iturebere yo gusa ahubwo ibana natwe, aho twabuze abavandimwe irahaba ikatumara irungu, ahabuze ibyo kurya iratugaburira kandi ntabwo iduha ibyo kurya by’agahimano.

Muvandimwe birakwiye ko waguka mu kwizera ntuhange amaso ku bibazo bikugarije dore ko byanashoboka ko hari ibibazo byinshi wibaza ku Mana ukibaza ngo kuki Imana yemeye ko bikugeraho kandi ari Imana ishobora byose, ndetse ikaba Imana y’urukundo ariko humura, Imana ni iyo kwizerwa kandi yiteguye kukugirira neza ariko hari ibyiringiro ni nayo mpamvu Yesu yavuze ngo yemwe abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura, Imana ni iyo kwizerwa kandi kuko turi mu isi tuba dufashe igihe mu ntambara

Igihe ni iki ngo dutumbire Data wo mu ijuru, duhamagare data tumubwire ibitubabaje yiteguye kuturengera, irabizi ko turi abanyantege nke, gusa iravuga ngo nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona kandi ni dukora ibyo ishaka izatubera Data, natwe tuyibere abakobwa n’abahungu ( 2 abakorinto 6:17-18).

Ernest RUTAGUNGIRA
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Amen

  • amen amen

  • niko kuri rwose,Amen Amen!!!

  • urakoze wowe watanze ibi bitekerezo by’uko Imana ari umubyeyi wacu!! uretse ko no kubimenya ari ikibazo ku mwana w’umuntu: bamwe bibuka imana iyo bageze mu bibagoye mu bihe byiza reka ntayo dukeneye twari dukwiriye kuyimenya tubabaye yemwe tunishimye ariko ibirenze ibyo urukundo rwayo rutuma tudashiraho!! iyo iza kuba nkenjye(umuntu)ku isi nta numwe uba ukiriho iba yarayitsembye ikarema abandi!! ariko nubundi usanga yinginga ngo twakire agakiza rimwe na rimwe ntitubihe agaciro kandi urebye inyungu nizacu! iradukunda itabitewe nimirimo dukora. ahubwo iyo neza uyakira ute?God bless and help to listen his message!

  • IBYO NI UKURI RWOSE , EREGA N ‘ IYO DATA ASA N ‘ AHO YATUGIYE KURE TUJYE TWIBUKA KAGOMA , NTISHOBORA GUTUMA IBYANA BYAYO BIGERA HASI , IYO IBYIGISHA KUGURUKA IBITERERA HEJURU , IKABIKURIKIRANA BITARAGERA HASI , NTA NA RIMWE IMANA ITUBA KURE , JYE YARANYIGISHIJE KO DUFITANYE ISANO KURUTA IBYO DUTEKEREZA

  • UZI IYO YINGINGA ABASINZI , ABASAMBANYI ABIVURUGUTA MU BYAHA BITANDUKANYE MU IVATA ARIKO IKAGIRA ITI MUZE BIBONDO , BIRANDENGA IBY ‘ URUKUNDO RWAYO , ICYAMPA NKABA UMWANDITSI UZI KWANDIKA NEZA NKAMENYA UKO MBIBASOBANURIRA NANEZERWA

  • vraimment mutanze inyigisho nziza ,ihumuriza,ifasha .mukomereze aho!!!!

  • murakoze

  • Imana ishimwe kuko yo itareba cga ngo yite kubyo twavuzwe cyangwa tuvugwa, ishimwe kuko ijya iha agaciro abakabuze kdi ikarengera bose itarobanuye. Gusa uwampa nkazayibona face to face ngo nyihobere yo kabyara

  • Murakoze cyane. Ni koko Imana iradukunda! Kuwaba yibaza ngo niba aribyo kuki habaho ibibi bitubabaza. Icya mbere nuko dukora ibyaha nuko bikadukururira ikibi, kuko icyaha gikurura sekibi kandi ni umugome n’umushukanyi… Ikindi hari ubwo ikibi kitubayeho kiba impamvu yo kugarukira Imana, muri byose rero Imana ni urukundo, ntabwo idutererana uko sekibi atugirira nabi niko Imana yo idushakira ikiza, umukiro, nuko no mu kibi yo Igakuramo ikiza, mu ruphu igakuramo ubuzima, nyuma y’icuraburindi hakaba urumuri iyo tuyemereye kuko ntidufata kungufu. Iradukunda!

Comments are closed.

en_USEnglish