Month: <span>January 2012</span>

Imyaka 100 irashize Isi yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge, ahubwo byabaye byinshi

Amasezerano yambere mpuzamahanga ku kurwanya ibiyobyabwenge yasinywe mu 1912, muri iki cyumweru turimo, imyaka 100 irashize Isi irwanya ibiyobyabwenge. Ariko se, nubwo igikomeza,  iyi ntambara muntu yarayitsinze cyangwa yaramutsinze? Za leta zasinye aya masezerano ntabwo zikomeza iki kibazo, impamvu ni nyinshi. Zimwe zungukira mu bucuruzi bwabyo, izindi abazigize barabikoresha, izindi zamunzwe na ruswa. Mbere y’imyaka […]Irambuye

Sobanukirwa n’indwara y’IBISHISHI

Ibishishi ni indwara yibasira utwoya dushinze imizi mu twengehu ikaba iterwa ahanini ni imisemburo bita ‘sebum’ iba yabaye myinshi, kwangirika kwa za mikorobe zakagombye kuba muri icyo gice (Abnormality of the microbial flora) . Umusemburo wa testerone byagaragaye ko utuma uwo musembuo wa sebum wiyongera mu mubiri ndetse bikaba byatekerezwa ko nawo ugira imbaraga mu […]Irambuye

Nyabihu: Abo mu kagali ka RYINYO mu bibazo by’imibereho n’iterambere

Akarere ka Nyabihu, ni kamwe mu turere turi inyuma mu iterambere, aka karere kahoze kitwa Komini NKURI, ugereranyije n’utundi turere ubona ko amashanyarazi, ibigo nderabuzima, imihanda ari ikibazo mu gihe hamwe na hamwe bimaze gukemuka. Abaturage bo mu murenge wa MUKAMIRA, mu kagari ka RYINYO, batangarije UM– USEKE.COM ko Leta ikwiye kubibuka nabo, Akagali nta […]Irambuye

Inararibonye mu gisirikare Dan Smith yakiriwe na Gen Kabarebe

Kuri uyu wa kabiri, Ministre w’ingabo Gen James Kabarebe yakiriye Ambasaderi Dan Smith ku kicaro cya Ministeri y’Ingabo ku Kimihurura. Dan Smith na Gen Kabarebe baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye muri gahunda yo kubungabunga amahoro muri Darfur. Amb. Dan Smith yavuze ko yazanywe no gushimira igisirikare cy’u Rwanda umuhate kigira mu gushaka […]Irambuye

Abaturage babajije Urwego rw’Umuvunyi akarengane bakorewe

Mu Rwanda imiryango imwe n’imwe ifite ibibazo bitandukanye, byinshi usanga ari impaka zishingiye ku mitungo,  izungurwa, amasambu… ibindi bikaba akarengane kabaye hagati y’abaturanyi kadashingiye ku mitungo. Bimwe muri ibi bibazo biba byarakemukiye mu nzego z’ibanze ntibinyure banyirabyo, ibindi ugasanga ntacyo ubuyobozi bw’ibanze bwabikozeho. Mu cyumweru cyahariwe kurwanya akarengane cyateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi, kuri uyu wambere tariki […]Irambuye

Leon Mugesera ari mu nzira azanwa i Kigali

Nyuma y’uko Umucamanza ategetse ko Leon Mugesera yoherezwa kuburanira mu Rwanda  aho yakoreye ibyaha akurikiranwe ho, kuri uyu wa kabiri mugitondo nibwo Mugesera yurijwe indege yerekeza mu Rwanda avuye muri Canada, nubwo uyu yaragishakisha uburyo bwo kuguma muri Canada abicishije mu mategeko. Ku kibuga cy’indege cya Montreal yari amarira y’abo mu muryango wa Leon Mugesera mu […]Irambuye

Umugore upima 203kg amaze kuba icyamamare mu Gukirana

Sharran Alexander ubu niwe mugore wenyine uri mu ikipe y’abongereza y’umukino wo gukirana ku biro byinshi cyane (Sumo Wrestling). Ni nawe kandi gusa ugize ikipe y’abagore y’Ubwongereza. Uyu mugore upima ibiro 203 akagira uburebura bwa metero 1,82, amaze gutwara imidari ine ya zahabu mu marushanwa mpuzamahanga yitabiriye. Mu gutegura imirwano ye yo gukirana, abanza kurya […]Irambuye

Mu Rwanda nta 'Torture' ihakorerwa – Eda Mukabagwiza

Mu gihe abunganira Leon Mugesera bari kugerageza uburyo bwose uyu mugabo atakoherezwa mu Rwanda bavuga ko yakorerwa iyica rubozo cyangwa akicwa, Edda Mukabagwiza uhagarariye u Rwanda muri Canada, yatangarije ikinyamakuru ottawacitizen ko mu Rwanda nta bikorwa by’iyicarubozo bihaba. Edda Mukabagwiza yavuze ko amategeko y’u Rwanda ahanira iyica rubozo, ndetse ko no ku rwego mpuzamahanga u […]Irambuye

Impamvu muganga akubuza kugira icyo ufata mbere yo guterwa ikinya

Ikinya ni uburyo bufasha abaganga kugirango babage umurwayi atumva ububabare.Ikinya kibamo amoko menshi ukurikije aho giterwa:hari ikinya gifata agace gatoya (local anaesthesia), ikinya gifata igice kisumbuye (regional anaesthesia) n’ikinya gisinziriza umubiri wose(general anaesthesia). Mu gihe ikinya kiri mu murwayi abaganga bagerageza kurinda inzira z’ubuhumekero kugirango hatagira ibiyoberamo (pulmonary aspiration) bigaheza umwuka w’umurwayi hakaba hakurikiraho urupfu. […]Irambuye

Impapuro mpimbano muri shampionat y’ikiciro cya mbere

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 11 wa shampionat muri week end wahuzaga Espoir y’i Rusizi na Amagaju yo mu muri Nyamagabe, ikipe y’Amagaju yatanze ikirego ko Espoir yakinishije umukinnyi yahimbiye ikarita. Uyu mukino warangiye Espoir yari yakiriye itsinze Amagaju ibitego 4-3, Amagaju akaba yagejeje ikirego ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ko uwitwa Nkongoro Mukeba yakiniye ku ikarita […]Irambuye

en_USEnglish