Impamvu muganga akubuza kugira icyo ufata mbere yo guterwa ikinya
Ikinya ni uburyo bufasha abaganga kugirango babage umurwayi atumva ububabare.Ikinya kibamo amoko menshi ukurikije aho giterwa:hari ikinya gifata agace gatoya (local anaesthesia), ikinya gifata igice kisumbuye (regional anaesthesia) n’ikinya gisinziriza umubiri wose(general anaesthesia).
Mu gihe ikinya kiri mu murwayi abaganga bagerageza kurinda inzira z’ubuhumekero kugirango hatagira ibiyoberamo (pulmonary aspiration) bigaheza umwuka w’umurwayi hakaba hakurikiraho urupfu.
Muri bimwe mubyayoba igihe umurwayi arimo ikinya ni ibiri mu gifu (gastric contents). Bisaba abaganga kuvana (kuvidura) ibiri mu gifu mu gihe kubaga byihutiwe cyangwa bagasaba umurwayi kwigomwa ibyo kurya mu gihe runaka igihe kubaga kwateguwe.
Abarwayi bafite ibyago byuko ibyo mu gifu byayobera mu nzira y’ubuhumekero:
- Abarwayi ba diyabeti
- Kuba uheruka kurya
- Kuba ufite inda nini (umubyibuho munini w’inda cyangwa urushwima)
- Umubyeyi utwite
- Kuba inzira z’ubuhumekero zangiritse
- Kubaga byihutiwe
Ni ibiki kandi n’igihe ki umurwayi yakagombye kwigomwa:
- Abantu bakuru
amazi:kuyigomwa byibura amasaha 2 mbere yo kubagwa.
ibindi byo kunywa,ndetse no kurya, kubyigomwa byibuze amasaha 6 mbere yo kubagwa
imiti uhabwa mbere yo kubagwa: kuyigomwa byibuze amasaha 2 mbere
- Abana
amazi:kuyigomwa amasaha 2 mbere yo kubagwa
amashereka:kuyigomwa byibuze amasaha 4 mbere yo kubagwa
ibyo kurya:kubyigomwa byibuze amasaha 6 mbere yo kurya
Ese ni bihe bindi bibujijwe gufata mbere yo kubagwa:
- Itabi: bitegetswe byibuze kurireka hagati y’amasaha 6 kugeza ku 8 mbere yo kubagwa ku mpamvu zo gufasha inzira z’ubuhumekero kwisuganya.
Corneille K.NTIHABOSE
UM– USEKE.COM