Digiqole ad

Impapuro mpimbano muri shampionat y’ikiciro cya mbere

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 11 wa shampionat muri week end wahuzaga Espoir y’i Rusizi na Amagaju yo mu muri Nyamagabe, ikipe y’Amagaju yatanze ikirego ko Espoir yakinishije umukinnyi yahimbiye ikarita.

Ikarita yakorewe Nkongoro, Amagaju avuga ko ari impimbano
Ikarita yakorewe Nkongoro, Amagaju avuga ko ari impimbano

Uyu mukino warangiye Espoir yari yakiriye itsinze Amagaju ibitego 4-3, Amagaju akaba yagejeje ikirego ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ko uwitwa Nkongoro Mukeba yakiniye ku ikarita mpimbano.

Ikipe y’Amagaju yo ivuga ko Espoir usibye gukurikiranwa mu mupira w’amaguru yanakwiye gukurikiranwa ku ikoreshwa ry’impapuro mpimbano kuko ngo bigaragara ko yakoze iyi karita uyu mukinnyi yakiniyeho.

Nkuko bisobanurwa mu ibaruwa Umunyamabanga w’ikipe y’amagaju yandikiye FERWAFA, asobanura ko ku ikarita ya Nkongoro Mukeba, hateyeho kashe nyinshi zigera kuri eshatu, kashe ebyiri ziteye munsi y’ifoto y’uwo mukinnyi indi imwe igaragara ko yatewe vuba aha iri hejuru y’ifoto.

Amagaju ngo akemeza ko iri karita yari iy’undi mukinnyi maze bakavanaho ifoto ye bagashyiraho ifoto yindi y’uyu mukinnyi witwa Nkongoro Mukeba.

Indi mpamvu ngo ni uko amazina ya Nkongoro Mukeba yanditse ahantu hahanagujwe Blanco, bivuga ko bahanaguyeho amazina y’umukinnyi wari wayihawe na Ferwafa bagashyiraho ay’uyu Nkongoro Mukeba.

Kubera izo mpamvu zombi, Amagaju akaba asabwa kurenganurwa kuri uyu mukino yatsindiwe i Rusizi, ari nawo wambere mu mikino 11 imaze gukina.

Amagaju yasabye FERWAFA kwiga kuri iki kibazo no kutihanganira ibi yita amakosa n’uburiganya bwo gukoresha impapuro mpimbano.

Iki cyaha Amagaju ashinja Espoir kiyihamye, yahanishwa mpaga ku mukino yatsinze, n’ibindi bihano bishamikiye kuri iri kosa (niba ari ryo) birimo no guhagarika uyu mukinnyi.

Kuri uyu munsi wa 11 wa shampionat amakipe akaba yari yatsindanye gutya:

Nyanza FC 0-1 APR FC

Espoir FC 4-3 Amagaju FC

Kiyovu Sports 1-0 Mukura VS

Police FC 1-0 Marines FC

Etincelles FC 1-1 Rayon Sports

La Jeunesse 3-1 AS Kigali

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • FERWAFA NIYIGANE UBUSHISHOZI IHANE ESPOIR NIBA YARAKOZE AYA MAKOSA.ARIKO ICYANGOMBWA KIRIHO BLANCO NI ICYO GUSHIDIKANYAHO.

  • NIBA ARI BYO KOKO MPAGA GUSA NTIHAGIJE, IKI CYAHA KIGOMBA NO KUJYANWA MU NKIKO KUKO MBONA ARI FALSIFICATION, KANDI IHANWA N’AMATEGEKO IGIHUGU CYACU KIGENDERAHO. NTA N’UMWE WEMEREWE KWICA AMATEGEKO NGO TUREBERE.

  • NATWE NIKO BYAGENZE UWO MUKINYI YARARIMO,NONE NIBIGARAGARA KO ARI BARINGA TWEBWE FERWAFA IZATUGENERA IKI?MUBYIGANUBUSHISHOZI.TUBAYE TUBASHIMIYE.

  • Hii. Mutubwire amakuru ya fc barc na real madrid uko byifashe. Mwakabaye mwaduhaye commentaire kurayo ma team yombi! Nuze kutubwira icyo ba coch bombi batangaje.thx

  • nukuri ibyo bintu birakabije ubwo se foot ball yacu yaba igana hehe?bagomba guhana iriya kipe bihanukiriye!!!

Comments are closed.

en_USEnglish