Imyaka 100 irashize Isi yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge, ahubwo byabaye byinshi
Amasezerano yambere mpuzamahanga ku kurwanya ibiyobyabwenge yasinywe mu 1912, muri iki cyumweru turimo, imyaka 100 irashize Isi irwanya ibiyobyabwenge. Ariko se, nubwo igikomeza, iyi ntambara muntu yarayitsinze cyangwa yaramutsinze?
Za leta zasinye aya masezerano ntabwo zikomeza iki kibazo, impamvu ni nyinshi. Zimwe zungukira mu bucuruzi bwabyo, izindi abazigize barabikoresha, izindi zamunzwe na ruswa.
Mbere y’imyaka 100 ishize, ibiyobyabwenge nka Cocaine, Heroine, narcotics n’ibindi byatemberaga hagati y’ibihugu nta kibazo, mu 1912 nibwo baje kubona ko ari ikibazo, ibihugu bisinya guhagarika ibi bikorwa.
Mu bihugu ubu biteye imbere, mu kinyejana cya 18, imitwaro y’ikiyobyabwenge cya Opium yambukaga inyanja nta kibazo ijyanywe nk’ibindi bicuruzwa byose. Ubu bikorwa rwihishwa ariko bikaba.
Mu bihugu byacu, wagirango aya masezerano ntazwi, u Rwanda ubu rwugarijwe n’ikiyobyabwenge kitwa URUMOGI cyane cyane. Nubwo havugwa n’ibindi nka cocaine, Heroin, Mugo n’ibindi bifite amazina atandukanye.
Twirengangije iby’amasezerano mpuzamahanga amaze imyaka 100, reka nivugire ku biture nk’abanyarwanda. Mu by’ukuri ikiyobyabwenge njye mbona cyugarije abana b’u Rwanda n’igihugu by’umwihariko ni URUMOGI.
Iyo urebye ingano y’abana n’abakuru bakoresha urumogi mu Rwanda, wakwbuka ingaruka zarwo, njye nsanga iki ari ikibazo cyahagurukirwa nkuko SIDA na Malaria zahagurukiwe.
Police ishyiramo imbaraga zikomeye mu kururwanya no kurufata ahantu hatandukanye, ariko umurindi w’isoko ryarwo wo ntiworoha. Ingaruka mbi zarwo nyamara ni nyinshi.
Bamwe usanga bari abana b’abahanga mw’ishuri, ariko kubera urumogi ugasanga baragorwa no kurangiza umwaka barimo. Igitangaje kandi ni uko biri no mu bana biga mu mashuri yo hasi, cyane cyane ayisumbuye, iyo bageze muri Kaminuza ntibarusiga hasi.
Urumogi ariko, ruvugwa kandi no mu bakuru, mu mirimo. Usanga abakozi bamwe bibeta mu byubahiro byabo bakagasoma bakagaruka mu kazi.
Bamwe bati: “umuntu arunyoye, ariko agakora akazi ke neza hari ikibazo?” iyi si impamvu ifatika. Ndetse uwayishimangira njye namusabira igifungo gihabwa uruhinga.
Uri mukuru, umwana arebera k’umukuru, urarunywa ufite murumuna wawe we azanywe iki? Aho uruvana se ho ntabato bahaba? niba ntabahaba se abarukugezaho cyangwa aho uruhaha nta bato bahaba?
Uru ruhererekane nirwo rutuma mu by’ukuri iki kiyobyabwenge kitagabanuka, dore ko gucika byaba ari inzozi. Abarukeneye bariyongera, abarubagezaho nabo bakiga amayeri yo kudafatwa n’ingamba za Police zo kurukumira. Uyu mukino uzarangira?
Impamvu ibiyobyabwenge bigihangayikishije isi n’u Rwanda by’umwihariko, ni uko bikoreshwa na muntu, akabiraga uwe. Urwo ruhererekane nirwo rukibeshejeho ibiyobyabwenge ku isi n’iwacu.
Icyo ndeba cyakorwa ni iki; nihafatwe ingamba zo guca (gukata) uru ruhererekane. Impamvu: Sindunywa, ariko nabanye, niganye, mbona kenshi abarunywa, ariko mbarwa muribo nzi ni abaruvuyeho, abarunywa rero navuga ko badateze kurureka.
Guca uruhererekane rw’abakuze baruraga ababo cyangwa abana muri rusange, nicyo cyonyine cyarokora ikoreshwa ryarwo rikabije mu myaka iri imbere aha.
Byakorwa bite: Abantu bamaze gusobanukirwa agakingirizo ko karinda SIDA kuko ari mbi, abantu benshi barara mu nzitiramubu birinda Malaria kuko ari mbi, n’izindi ngamba zagiye zifatwa kubera ibibazo runaka, hakabaho gushishikariza abantu bose, cyane cyane abakuru bizwi ko kubahindura imyumvire bitanoroha.
Nonese gushishikariza abana kwanga URUMOGI, bakarwerekwa bakiri bato, bakabwirwa ibibi byarwo, bakerekana abo rwiciye ubuzima (barahari benshi) bakabwira abana ingaruka mbi zarwo mwe murumva nta kamaro byagira? Ikindi abana si nkabakuru (mu mitwe yabo ntibisaba kubahindura nk’abakuru ahubwo nukubashyiramo ibishya)
Nanzuye ko, numva Ministeri y’Ubuzima niba ishyigikirwa (igenerwa budget nini, ikanongerwa n’abaterankunga) mbona na Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco n’izindi bifite icyo bipfana, zahagurukira iki kibazo nazo zigahabwa ubwo buryo bwo kurwanya Urumogi mu rubyiruko cyane ababyiruka, mu gihe berekanye ko Urumogi mu rubyiruko ari ikibazo cyugarije u Rwanda mu myaka iri imbere (kereka niba atariko babibona)
Ngayo nguko wowe ubibona ute?
IGITEKEREZO CYANJYE
Rutamu