Sobanukirwa n’indwara y’IBISHISHI
Ibishishi ni indwara yibasira utwoya dushinze imizi mu twengehu ikaba iterwa ahanini ni imisemburo bita ‘sebum’ iba yabaye myinshi, kwangirika kwa za mikorobe zakagombye kuba muri icyo gice (Abnormality of the microbial flora) .
Umusemburo wa testerone byagaragaye ko utuma uwo musembuo wa sebum wiyongera mu mubiri ndetse bikaba byatekerezwa ko nawo ugira imbaraga mu gutuma umuntu yarwara ibishishi. Naho umusemburo wa Estrogen wo ugabanya sebum.
Ibishishi bikunze gufata abakobwa bari hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 17 naho abahungu bari hagati y’imyaka 14-19,nubwo n’abarengeje imyaka 25 bibafata.
Ese ibishishi umuntu abikomora mu miryango?
Ubushakashatsi bwakorewe abanyeshuri bwerekanye ko abarwaye ibishishi muri bo 45% bafite byibuze umubyeyi umwe nawe wabirwaye, mu gihe mu babajijwe batabifite 8% bonyine nibo bavuze ko byibuze umwe mu babyeyi yabirwaye.
Ubwoko bw’ibishishi:
1. Comedone
Aha udushishi tuba ari duto cyane. Tugafata agace gato kamwe k’umubiri.
2.Nodular acne
Ibishishi byiyongera ingano (ubwinshi ndetso n;ingano ya buri kamwe yiyongera ugereranyije na comedone)
3.Cystic acne
Ni ibishishi binini byibasira cyane igice cyo hasi y’isura.
4. Conglobata acne
Bigira umubyimba munini cyane, ibi bishishi ariko nta mashyira aba abirimo
5.Pyoderma faciale
Aha ni igihe biba byajemo amashyira kandi bikaba bibyimbe cyane byanafashe igice cyo mu maso.
6.Steroid acne
Nubwo ibishishi bivurwa bishobora gusiga byangije uruhu rw’uwabirwaye
Uko ibishishi bivurwa
Hari uburyo bwinshi bwo kuvura ibishishi kandi gukira biterwa n’igihe watangiye kubonana na muganga:
* Imiti isigwa ku ruhu: Erythrogel, Benzoyl peroxyde, umuti wa Tretinoin cream
* Imiti inyobwa ya antibiyotiki: doxycicline,Erythromycine
Source: Inkuru n’amafoto byose byakuwe muri Fitzpatrick Dermatology Atlas.
Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
Noneho se ibiwa mu gihe cya ovulation byo byitwa gute; wabyirinda gute.wakwisigq iki
Ibishishi mwatubwiye umuti ubivura murirusangi,arikobyababyiza mugiye muvuga kimwe mukavuga umuti ukivura waba uwokwisiga /uwokunyobwa.
Comments are closed.