Digiqole ad

Umugore upima 203kg amaze kuba icyamamare mu Gukirana

Sharran Alexander ubu niwe mugore wenyine uri mu ikipe y’abongereza y’umukino wo gukirana ku biro byinshi cyane (Sumo Wrestling). Ni nawe kandi gusa ugize ikipe y’abagore y’Ubwongereza.

Alexander Sharran niwe kipe y'Ubwongereza bwose ya Sumo
Alexander Sharran niwe kipe y'Ubwongereza bwose ya Sumo/photo Internet

Uyu mugore upima ibiro 203 akagira uburebura bwa metero 1,82, amaze gutwara imidari ine ya zahabu mu marushanwa mpuzamahanga yitabiriye.

Mu gutegura imirwano ye yo gukirana, abanza kurya ibiryo byinshi  cyane bitera imbaraga.

Ubusanzwe uyu mugore wibera mu gace ka Maida Vake mu burengerazuba bwa Londres  yikorera umurimo wo kurera abana.

nta mikino myinshi abagore bapima ibiro nk’ibyanjye babasha gukina, mu myaka itandatu ishize ubwo nabonaga ‘Sumo’ byahinduye ubuzima bwanjye” ni ibyatangajwe na Sharran w’imyaka 46.

Sharran mu mukino
Sharran mu mukino

Avuga ko yakundaga kugira ipfunwe ry’ingano ye, akambara imyambaro minini, ariko ko nyuma yo kwiga ‘Sumo’ ubu yiyakiriye.

Sumo ni umukino wo gukirana ukinwa n’abantu banini cyane, utsinze ni uwasohoye mugenzi we mu rubuga (ring) baba bahataniramo basunikana. Ukomoka mu Ubuyapani.

Sharran ngo yabanje kujya yitozanya n’ikipe y’abongerezakazi bake, ariko ubu ngo barabiretse, ati: “nijye kipe” akaba ngo agiye kwitozanya n’ikipe y’abayapanikazi mu ntangiriro za gashyantare.

mu kwitegura umukino, ibyo byose ntawundi uri bumufashe.
mu kwitegura umukino, ibyo byose ntawundi uri bumufashe.

Source: Thesun

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mbega byiza weeee

  • biva mu kurya hahahahah!!!

  • araryaaaaapeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!

  • Ariko buriya nka yanyama igiye kuzarimbura isi hariya iwe byifashe bite? Umva ko ngo itajya ipima n`ikiro da! Buriya se na we???!! I wish I would have a look…..

  • Hhhuummm mbega umugore utamira! Amanyi gava mu kurya koko! age abahonda hasi kbs aba yatamiye

  • Iriya Nyama ye nayo ifite ibiro bibiri, ese afite umugabo ? niba ari yesgo, ese bigenda gute ? ese umugabo we nawe afite ibice by’umubiri binini? ahahhhhhhhhhh

  • uwo MUGORE nigitagaza ariko nawe bazamushyire mukibuga atariye maze arebe uburyo bamudiha

  • Erega mgo: Umudiho uva mu itako!!! Najye ngo: Imbaraga ziva mu gifu daaaa!!! Big up mum!

  • imirire ari nayo kabisa ntampamvu yo kudapima ibyobyose

  • ubutarya burinanura; uziko abarya bari iyo bari!!!!!

  • Ndemeye pe! umuntu ararya nk’uri butange amashanyarazi!!!!!!

    • Umudiho uva mu mabuno man! Kandi ntabwo wizana!

  • none se waba Depite utarize? ntiwanabyibuha nyine utariye.ariko yabyibuha bwose amenyeko ntankumi isazana amabuno.

  • nakomereze aho burya baravugango udakora ntakarye?

  • aka ni akaga ubuse uyuwe afite umugabo abana se rekada bakwishwa ninzara aaaahhhhhhhhhhhhhhhhhhh isi irikoreye pe

  • uriya muntu ntasanzwe yakwica burundu

  • Burya koko umugani w’Umunyarwanda: Umugeri uva mu itako, itako rikava mu itama, itama rikaa mu itamira. Ni nkab’ubu bakora imyitozo ngororamubiri ariko wareba uko barekipera(récupérer) ugasanga binjije energy nyinshi kurusha uko batakaje; Friend this is not good for the life

  • uwo mugore ibiryo arya nabirya iminsi itanu peeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!

  • ese afite umugabo?

  • Ndabona asa n’abanyarwandakazi babaye bagwiyemeza mirimo, ndetse n’abandi bari muri nyarugenge na Gasabo nihongerwe umusaruro w’ibiribwa “MINAGRI Irabe maso” ndetse na za alimentation nka SIMBA zirabe maso da

  • Ikibuga akiniramo nizere ko cyegeranye n’inganda nka INYANGE naho ubundi yaba ari muri bamwe bahombesheje PAM/WFP ugasanga Somalie byabuze

  • Afite ibiryo, biriya se wabikora nta kiri mu gifu? mumureke arahaze.

  • uyu mu sister arahiye pe, kandi namukunze ari sexy kurusha abari slim

Comments are closed.

en_USEnglish