Month: <span>January 2012</span>

Igihe cyawe kirageze ngo Imana ikubonemo umumaro mu nzu yayo

Mperako ndababwira ngo: “ntimureba ko tumeze nabi? ko i  Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye ? Nimuze twubake inkike y’i Yelusalemu tutagumya kuba Igitutsi”. Mbabwira ukuntu ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n’amagambo umwami yambwiye, Baravuga bati: “Nimuhaguruke twubake”. Biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza. Nehemiya 2:17-18. Aya ni amagambo yavuzwe na […]Irambuye

Wari uzi icyo wakora ngo ubone umugisha uva ku Mana?

Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro, uko abe ariko bashyirisha izina ryanjye ku b’isirayeli, nanjye nzabaha umugisha ( kubara 6:24-27). Umugisha  Uwiteka atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho ( Imigani 10:22). Iyi ni imwe mu mirongo myinshi  y’ijambo ry’Imana, yerekana uburyo umugisha utangwa n’Imana ku […]Irambuye

Mu minsi ya vuba u Rwanda ruratangira gukoresha imiti ikorerwa

Mu ruzinduko Paul Kagame Perezida w’u Rwanda  arimo mu gihugu cya Uganda, yatangajeko mu minsi ya vuba u Rwanda ruzatangira gukoresha imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ndetse n’indi ivura indwara ya malaria ikorerwa muri iki gihugu cya Uganda. Nkuko tubikesha ikinyamakuru New Vision cyandikirwa muri Uganda, mu gitondo cyo kuwa 26 Mutarama 2011, Paul […]Irambuye

Izindi ngabo za FDLR zatashye mu Rwanda

Kuri uyu wa kane igice cy’ingabo za FDLR cyakiriwe mu kigo banyuramo cya Mutobo mbere yo gusubira mu buzima busanzwe. Abakiriwe ni 337 bagiye batahuka kuva tariki 23 Ukuboza 2011. Kugeza n’ubu ngo abakaba bagitaha urusorongo. Kuwa gatatu w’iki cyumweru hakaba hari abandi bahageze. Capitaine TUZIYAREMYE  umwe mu baherutse gutaha ati: “ Situation muri Congo imeze nabi, […]Irambuye

Amavubi yo kwitegura Nigeria yahamagawe mu myitozo

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagawe ngo yitabire umwiherero kuva kuri uyu wa gatanu ngo itegure umukino wa gicuti n’ikipe y’abanyamahanga bakina muri shampionat y’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura umukino wa Nigeria. Kuwa gatandatu tariki 28 kuri stade Amahoro nibwo Amavubi azakina n’iyi kipe y’abanyamahanga, dore ko umukino wa gicuti bari basabye Congo Brazzaville yawubemereye tariki […]Irambuye

Kagame yashimiwe uruhare rwe mu kubohora Uganda

President Kagame na president Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinea Equatorial bambitswe imidari y’ikirenga yagenewe abakuru b’ibihugu, ibashimira umusanzu wabo mu ntambara yamaze imyaka 5 (1981-1986) yo kubohora Uganda. Ni ku nshuro ya 26 bizihizaga imyaka ishize National Resistance Movement (NRM) ibohoye Uganda, ibirori byaberaga mu burasirazuba bwa Uganda ahitwa Kapchorwa. Aba bayobozi b’ibihugu babiri, […]Irambuye

MONTREAL: Clémence Umugwaneza ntaraboneka,abavandimwe be baracyafite icyizere

Ahitwa Cartierville mu mujyi wa Montreal tariki ya 11 Mutarama nibwo Clemence Umugwaneza yaburiwe irengero, n’ubu ntaraboneka. Abavandimwe be batangarije Montreal CTV ko bakifitemo acyizere ko azaboneka. Umuryango we ukomeje guhamagarira abatuye Montreal bose gutanga amakuru yaho umwana wabo yaba aherereye. Ibya Clemence bikomeje kuba agatereranzamba kuko ngo na Police byayiyobeye; umukobwa wabuze adafite uburwayi […]Irambuye

Yahamagaje Polisi kubera urusaku rwa Nyina mu gihe cy' akabariro

Mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika mu gace kitwa  Floride ,umukobwa w imyaka 15 yafashe umwanzuro wo guhamagaza polisi  ku murongo wo gutabaza (911) ababwira ko nyina w’imyaka 39 avuza induru cyane mu gihe akora imibonano mpuzabitsina bikamubangamira. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Gentside dukesha iyi nkuru gisanzwe cyandika ku tuntu n’ utundi, cyivuga ko […]Irambuye

Bamwe mu bazimurwa Kimicanga barinubira agaciro amazu yabo yahawe

Mugihe igikorwa cyo kubara imitungo itimukanwa no kuyigenera agaciro kigikomeje, muri gahunda yo kwimura abatuye Kimicanga, abaturage bamwe baratangaza ko batishimiye, abandi bakinubira uburyo gikorwa ngo kuko inyubako zabo zidahabwa agaciro zikwiriye ndetse ngo hari n’ibice bigize inzu bimwe na bimwe byirengagizwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo butangaza ko umuturage utushimiye uko yabariwe afite uburenganzira bwo […]Irambuye

Umubyeyi wo muri Afghanistan yibarutse abana 6

Uyu mubyeyi ukomoka mu mujyi wa Mazar-e-Sharif ntiyarazi ko inda atwite irimo umwana urenze umwe akaba kandi atarigeze afata imiti yo kuringaniza urubyaro ubundi igira uruhare mu kubyara abana barenze umwe. Akaba yibarutse abana 6 kuri uyu wa mbere muri aba bana, batatu ni abahungu abandi batatu ni abakobwa. Iki gihugu cya Afghanistan uyu mubyeyi […]Irambuye

en_USEnglish