Digiqole ad

Ishimwe Igihozo Jessica umwana wavutse afite umutima iburyo yitabye Imana nyuma y’imyaka 2 ari mu bitaro

Ishimwe Igihozo Jessica, umwana wavutse umutima we uri iburyo aho kuba ibumoso akaba yaramaze imyaka 2 mu bitaro bya CHUK akurikiranwa n’abaganga yitabye Imana ku munsi w’ejo ku mugoroba. Akaba ubu yarafite imyaka 12.

Ishimwe Igihozo Jessica yaramaze imyaka 2 mu bitaro
Ishimwe Igihozo Jessica yaramaze imyaka 2 mu bitaro

Umubyeyi wa Jessica Igihozo yitwa Murekatete Bernadette. Jessica, yarafite ikibazo cy’uburwayi bumukomereye kuva akiri umwana, gusa yatangiye kuba mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali kuva mu kwezi kwa gatanu gushyira ukwa gatandatu umwaka wa 2010.

Jessica Igihozo yarafite indwara idasanzwe kuko ubundi nk’uko umutima ubusanzwe uba ibumoso, we yavutse umutima we uri iburyo. Ibi byamuteye ikibazo cy’imihumekere kugeza ubwo ibihaha bye bitabasha guturana n’umutima waje mu mwanya utari uwawo, bituma akenera icyuma kimufasha guhumeka.

Kuva yatangira kuba mu bitaro, imyaka ibiri irashize ariko ntiyashobora gutandukana n’iki cyuma kimufasha guhumeka kugira ngo adahera umwuka.

Jessica yarasabanaga cyane nubwo yararwaye aba ni urungano rwe bamusuye kwa muganga
Jessica yarasabanaga cyane nubwo yararwaye aba ni urungano rwe bamusuye kwa muganga

Jessica Gihozo yatangiye kuba mu bitaro bya CHUK yigaga kuri St Jacob Primary school, Kigarama ku Kimisange.

Kuri uyu mugoroba ubwo Umunyamakuru w’UM– USEKE.COM yasuraga uyu mwana n’umubyeyi we, Jessica yari muzima ndetse aganiriza neza abamusuye dore ko yari umwana ugira urugwiro rwinshi.

Mu masaha ashyira saa kumi ni’mwe nibwo yabwiye abamusuye bose ngo basohoke arumva afite umwuka muke, abaraho bose basohotse maze asigarana n’umubyeyi we.

UM– USEKE.COM uganira na Murekatete Bernadette ku mugoroba w’itariki ya 9/11/2011, Jessica akiri muzima, yatangaje ko yamenye ko umutima we uri iburyo umwana ageze mu mwaka wa kane kuko aribwo yatangiye kugira ibibazo byo guhumeka, ahera ko agana abaganga nibo bamubwiye ko umutima w’umwana uri iburyo.

Uyu mwana Jessica IGIHOZO yamenyekanye cyane mu bitangazamakuru aho yakorerwaga ubutabazi hashakishwa amafaranga yo ku muvuza dore ko hari hakenewe akayabo. Abagira neza bakomeje ku musura ndetse banatanga ubufasha kugirango avurwe.

Kugera k’umugoroba w’ejo umubyeyi wa Jessica yadutangarije ko abaganga bavugako ntakindi cyakorwa kugirango Jessica akire ngo ntagaruriro agomba gupfa, ariko umubyeyi we ngo ntago yemeranyaga n’abaganga akaba yasabaga ko umwana yajyanwa kuvuzwa hanze, nko mu buhindi dore ko bateye imbere mu bivuzi.

Jessica n'umubyeyi we
Jessica n'umubyeyi we

Murekatete Bernadette, akaba yanadutangarije ko na MINISANTE yamwemereye ubufasha kugira ngo uyu mwana avurwe.
Tuboneyeho n’umwanya wo gushimira abagize umutima utabara bose, bagasura uyu mwana ndetse n’abagize ibyo bingomwa baganga ikunga bagirango avurwe.

Twifatanije n’umuryango wa JESSICA IGIHOZO ndetse n’inshuti ze.

Soma indi nkuru bijyanye >>

Ese Jessica Igihozo indwara yari arwaye iteye ite?

UM– USEKE.COM

9 Comments

  • Imana imwakire mubayo,natwe twifatanije n’ababyeyi ba Jessica, Turizera ko mu isi ari uhuriro ry’abantu bambaye umubiri kdi ko nyuma y’umubiri hari ahandi Imana ya duteguriye.

  • Uyu mwana Imana imwakire mu bayo kandi Imworohereze

  • ariko harikintu kibabaje kandi gitangaje uretse ko murwanda kimwe no muri africa kitazanacika jye sinibaza uburyo umwana amara 2 ans mubitaro abaganga babona nezako ntacyo bazamumarira bakareka ababyeyi bakakomeza gutakaza amafaranga numwanya bavuza utazakira igihugu cyosze kibona icyo umwana yarakeneye kugirango uvurwe ko arukujya kuvurirwa hanze ho babishoboye MINISANTE igaterera agati muryinyo ikinumira,abanyarwanda bagatanga ubufashabwabo uko bashoboye ariko MINISANTE ikinumira ibitaro bya CHUK bigakomeza kumubika kugeza apfuye ntibyumvikana namba kuko ubu nubun yamashwa bwa MINISANTE kandi amafaranga apfubusa nimenshi kurusha uko;bafasha uriyamwa

  • Jessica ubuto (cyangwa ubumalayika) bwe nta bwandu ubwaribwo bwose bufite ngo Uwiteka abure kumwakira mu bayo. Birababaje cyane kandi nta n’icyizere biha uwitwa umunyarwanda wese ku ubuzima bwe mu gihe bwahungabana, MINISANTE niyemere icyaha nibwo butwali.Ariko se, igihugu nku Rwanda gitera imbere à la flèche nta Commission medicale iriho ireba ibibazo bidasanzwe nkibyo. Mu turere, umurenge, akagali, umudugudu hose hari abashinze service social, bakoze iki. Nigeze kwumva umu Mayor yagiye gusura umubyeyi yabyaye abana batatu anamugabira inka, bamwemerera kumwubakira n,ibindi, birashimisha cyane. Reka ndekere aho, buri muntu narebe responsabilité ze k’urupfu kwa malayika Jessica atekereze ari umwana we.Ndangije shimira byimazeyo abanyamakuru bose batabarije uwari mu mubabaro n’abamufashije bose.

  • minisante na chuk mumenyeko kuba uyu mwana apfuye mubifitemo uruhare vous devez vous sentir coupable,,,Imana ikwakire Jessy

  • uwo mwana Imana imwakire,gusa abantu bajye bibuka igihugu kigira budget,ntabwo rero ari ugupfa gusohora cash uko kiboneye kandi bajye bibuka ko iyo umunsi wageze utawurenga niyo wajya mu kwezi birenganya minisante.

  • Uwo mumarayika Imana imwakire mubayo

  • @nzeyimana ni gute ushobora kuvuga gutyo utekereza ko hari ikiruta ubuzima bw:umuntu ku buryo wavuga ko atari gupfa gusohora frw,icyo gihe kubaho no kubana byaba bimaze iki se?nubwo ntawuhindura umunsi wo gupfa arko abantu bagerageza ibishoboka iyo minisante muvuga yo yaba imariye iki abanyarwanda@jessy may ur soul rest in peace.

  • Imana ikwakire mubayo tout de suite Vraiment.

Comments are closed.

en_USEnglish