Digiqole ad

Abahagarariye Inteko Ishinga Amategeko ya TOGO bishimiye ibyo bungukiye mu Rwanda

Guhera ku Itariki ya 04 kugeza kuya 10 Nzeri 2011, Abadepite 4 bari kumwe n‘umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (PNUD) bo mu Nteko Ishinga Amategeko  ya Togo   bari mu ruzinduko rw’iminsi 7 mu Rwanda  mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’iterambere ry’umugore bakaba barangajwe imbere na Depite Ouro-Nassara DJOBO akaba ari nawe Perezida w‘Ihuriro ry’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Togo .

TOGO RWANDA
TOGO RWANDA

Kuri  uyu wa kabiri, izo ntumwa zo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Togo  zagiranye ibiganiro n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda(FFRP).

Nk’uko byasobanuwe na Hon. MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline, Visi Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, ibyagezweho mu rwego rwo guteza imbere uburinganire no kuzamura Umugore mu Rwanda, tubikesha ubushake bwa politiki ndetse n’ubuyobozi bwiza  burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Umugore mu Rwanda ubu akaba ahagarariwe mu nzego zose, akaba afite uburenganzira nk’ubw’umugabo kandi akaba ashyigikirwa mu bikorwa binyuranye byo kwiteza imbere.

Yabamenyesheje kandi ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kugeza ubu ari iya mbere ku Isi ifite umubare munini w’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, u Rwanda kandi ruza mu bihugu 39 bifite Inteko Ishinga Amategeko iyoborwa n’umugore mu bihugu bigera ku 186 byose byo ku Isi.

Intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Togo zasobanuye ko Ihuriro ryabo aribwo rigitangira, rikaba ryaratangijwe n’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Togo , bakaba barahisemo gukorera urugendo shuri mu Rwanda, kubera intambwe rumaze gutera kugira ngo bagire icyo bigira ku ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko y’u Rwanda kandi bakigira no ku Rwanda muri rusange muri gahunda zo guteza imbere umugore.

Uretse ibiganiro bagiranye n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, izo ntumwa zizanagirana ibiganiro n’Abahagarariye Urwego rw’Igihugu rwita ku buringanire, Minisiteri yo guteza imbere uburinganire n’Umuryango,Inama y’Igihugu y’Abagore  n’abandi. Iyi nkuru tuyikesha Uhoraningoga Donatien Ushinzwe website y’Inteko Ishinga Amategeko.

 

1 Comment

  • abagore b’abanyarwandakazi bakomeze bafashe abandi bagenzi babo b’abanyafrika kugera ku rwego bagezeho.

Comments are closed.

en_USEnglish