Top 10 y’abakinnyi BAGUFI bakinnye muri NBA
Utekereje ku bakinnyi ba Basketball yumva akenshi abantu barebare birenze ibisanzwe, bakomeye kandi bashobora gusimbuka bagakora mu nkangara (Dunk) nta kibazo. Hari ubwo bitaba bimeze bityo.
Nubwo impuzandengo y’uburebure bw’abakinnyi bakina Basket muri NBA ari 6,7, bamwe mu bakinnyi bakinnye NBA kandi bari munsi y’iki kigero. Aba bakoraga ndetse ibyo bamwe mu barebare batabashaga ngo kunyaruka cyane, gusimbuka birenze ibyababasumba, ndetse n’ibindi bitangaje mu kibuga. Muri make, abagabo bagufi barasimbuka!
Uru ni urutonde rw’abagufi kurenza abandi muri NBA kera n’ubu.
10. Terrell Brandon – «1,77m »
Brandon yinjiye muri NBA mu 1991, avuye muri Kaminuza ya Oregon, ajya mu ikipe ya Cleveland Cavaliers, nubwo yari mugufi ngo yari afite ubuhanga budasanzwe, kubera ubuhanga bwe yatoranyijwe gukina NBA All Star Games mu 1996 no mu 1997. Yaje kuva muri Cavaliers ajya muri Milwaukee Bucks nayo iza kumugurisha muri Minnesota Timberwolves ari naho yaje gusoreza Basketball ye mu 2002 kubera ibibazo by’imvune mu mavi.
9. Damon “Mighty Mouse” Stoudamire – “1,76m”
Mu 1995 nibwo yinjiwe muri NBA n’ikipe ya Toronto Raptors, ubugufi bwe bwamufashaga kunyaruka cyane, ndetse no gutsinda amanota benshi batabaraga, yabonye igihembo cya “NBA Rookie of the Year Award” mu 1996. Yavuye muri Toronto ajya muri Portland Blazers mu 1998 aha yaje kuhakora amateka ubwo yatsindaga amanota 54 wenyine mu mukino bakina na Hornets. Yavuye muri Blazers ajya muri Grizzlies, mu 2008 yerekeza muri San Antonio Spurs aza guhagarika gukina. Ubu ari mu batoza ba Grizzlies.
8. Avery “Little General” Johnson – “1,76m”
Uyu yareshyaga na Stoudemire, mu 1988 nibwo yaguzwe n’ikipe ya Seattle Supersonics amaze kurangiza Kaminuza. Yamaze imyaka 16 akina muri NBA, akinira amakipe nka Denver Nuggets, Houston Rockets, Golden State Warriors, na Dallas Mavericks. Ariko yamenyekaniye cyane uri San Antonio aho yabafashije cyane gutwara igikombe cya NBA Finals mu 1999 ubwo batsindaga New York Knights, atsinze inota ryanyuma ryabahaye intsinzi. Numero yambaraga muri Spurs ntawundi bashobora kuyambika (retired Number). Mu mwaka wa 2009 yatozaga ikipe ya Dallas Mavericks, uyu munsi ni umusesenguzi (Analyst) kuri ESPN.
7. Michael Adams – “1,75m”
Mu 1985 nibwo yinjiye muri NBA nyuma yo guca ibintu muri basketball ya za College. Yahereye mu ikipe ya Sacramento Kings, aza kugira ibihe byiza muri Denver Nuggets. Kubera ubuhanga bwe nubwo yari mugufi yatowe mu bakinnyi bakinnye NBA All Star Games mu 1992. Yarangije gukina Basketball mu 1996 mu ikipe ya Charlotte Hornets, ava muri NBA atsinze amanota 9,621 atanze nibyo bita Assists 4,209, nubwo yareshyaga kuriya.
6. Calvin Murphy – “1,75m”
Yabaye imyaka 13 mu ikipe ya Houston Rockets, kuva mu 1970 -1983. Yayikiniye imikino 1,022 atsinda amanota 17,949, kugeza ahagaritse gukina. Mu 1979 yashyizwe mu bakinnyi 10 beza ba NBA iyo saison, naho mu 1993 yinjizwa mu cyubahiro cy’abakinnyi ba Basketball babayeho “Naismith Basketball Hall of Fame”
5. Nate Robinson – “1,75m”
Uyu mugabo mugufi, yamenyakanye cyane mu 2005, nyuma yo guca ibintu muri NCAA ya za College, maze Phoenix Suns iba imuteye imboni. Suns yaje kumugurisha muri New York Knicks. Ukumenyekana kwe byabaye cyane muri marushanwa yo gutera Dunk. Ubusanzwe akorwa n’abantu batari abindeshyo ye. Mu 2009 muri Slam Dunk Contest, yatarutse uwitwa Dwight Howard (6.77), wari watwaye iri rushanwa mu 2008 rubanda rwari aho rurashika.
4. Wataru “Kilo Wat” Misaka – “1,73m”
Uyu we, usibye ubugufi bwe, ninawe munya Aziya wambere winjiye muri shampionat ya Basket ya America, ni mu 1944, iki gihe yari itaranitwa NBA kuko yitwaga Basketball Association of America. Yari mugufi cyane, ariko yari umuhanga ukomeye. Nyuma yo kumenyekana muri Kaminuza ya Utah, yinjiye mu ikipe ya New York Knights, gusa yakinnye igihe gito muri NBA, Imyaka 3 yonyine. Ariko ntibyabujije Utah Jazz kumushyira muri Utah Sports Hall of Fame mu 1999. Ubu ni umukambwe rukukuri.
3. Anthony “Spud” Webb – “1,73m”
Nawe yamenyekanye akina muri Kaminuza ya North Carolina, nubwo yari mugufi bitangaje, Dunk yateraga ngo abamusumba ntibageragezaga. Mu 1985 Detroit Pistons yamuzanye muri NBA. Ubugufi bwe ntibwamubujije gutwara NBA Slum Dunk Contest mu 1986. Yarangirije Basketball ye muri Orlando Magic mu 1998 amaze gutsinda amanota agera 8072 muri NBA.
2. Earl Boykins– “1,67m”
Yari mugufi, apima ibiro 51kg ni bike cyane ugereranyije n’ibigabo binini bikina NBA. Ntabwo yigeze akinira ikipe iyo ariyo yose muri NBA nk’umukinnyi ufite amasezerano maremare, yakinaga kuri za Contract z’amezi mu makipe nka L.A. Clippers, Golden State Warriors, Milwaukee Bucks, Charlotte Bobcats. Denver Nugetts niyo yagiye imuha amasezerano inshuro nyinshi. Uyu munsi akinira ikipe ya Washington Wizards ku masezerano nabwo y’igihe gito, mu 2004 yatsinze amanota 32 mu mukino umwe bituma benshi bibaza byinshi ku buhanga bwe n’ingano ye.
1. Tyrone “Muggsy” Bogues – “1,61m”
Uyu niwe wabayeho mugufi mu mateka ya NBA, yaba kandi ariwe wabayeho unyaruka kurusha abakinnyi bose muri NBA, akaba kandi ariwe ufite agahigo ko kwiba cyangwa kwamburana imipira (steals) mu mukino mu mateka ya NBA, yari azwiho kandi ubuhanga budasanzwe mu gutanga imipira (pass).
Mu 1988 nibwo yinjiye muri NBA mu ikipe ya Charlotte Hornets, yamaze imyaka 10 muri iyi kipe, muri iyi kipe ngo yari umuntu uzwi cyane kandi ukunzwe kurenza abandi bose.
UM– USEKE.COM
1 Comment
Ubundi uburebure n’ubwo bubara sibwo bukina hakina ubuhanga.Uzarebe abakinnyi ba seminari nto y’i NDERA ukuntu ari bagufi ariko kuri dunk bakwica!
Comments are closed.