Digiqole ad

Ibintu by’Ingenzi umukobwa agomba kumenya ku bahungu

Mu mibanire y’abakundana cyangwa abashaka abankunzi hari ibintu bigomba kwitabwaho cyane kugirango urukundo rurambe, icyibanze rero muri byose ni ukumenya igishimisha umukunzi wawe ukanamenya icyo yanga.

Ni muri urwo rwego rero uyu munsi twabateguriye ibintu by’ingenzi umukobwa agomba kumenya ku bahungu bityo bikaba byamufasha kumenya uko yitwara. Abahungu namwe murahishiwe kuko turimo kubategurira iby’ingenzi umuhungu agomba kumenya ku bakobwa.

  • Abahungu benshi ntibakunda abakobwa banini
  • Abahungu bakunda abakobwa bafite imisatsi miremire
  • Niba ubajije umuhungu ikibazo udashakira igisubizo menya ko azaguha igisubizo utifuzaga kumva
  • Hari igihe umuhungu aba atagutekerezaho- ugomba kubana na byo
  • Ntukabaze umuhungu ibyo arimo gutekereza ashobora ashobora kubifata nabi
  • Abahungu bakunda imikino ngororangingo, ntukayimubuze
  • Ntibamenya kugura ibintu mu iduka
  • Bashimishwa n’icyo wambaye cyose
  • Jya ugira imyenda n’inkweto byinshi
  • Abahungu ntibakunda umukobwa wiriza, batekereza ko ari ukwigiza nkana
  • Umuhungu atekereza ko iyo uvuze ko musaza wawe ari ikigoryi, inshuti y’umuhungu wahoranye akaba ari ikigoryi, na so ashobora kuba ari ikigoryi, n’uwo muhungu akaba ari ikigoryi.
  • Bwira umuhungu icyo ushaka, kwipfusha ntago abikunda.
  • Umuhungu ashobora kwibagirwa anniversaire yawe, yishyireho akamenyetso ku ndangaminsi(calendrier).
  • Ntukamubeshye ko agushimisha, igishimisha umuhungu ni ukumenya ko yabikoze nabi kugira ngo yikosore
  • Umuhungu ntiyifuza ko umukobwa yazamura iby’amakosa yakozwe mu mezi cyangwa imyaka ishize
  • Uwigize agatebo ayora ivu-Iheshe agaciro imbere y’umuhungu
  • Reka yirebere ku bandi bakobwa, none se yabwirwa n’iki ko uri Ikibasumba
  • Agahararo karashira haguma urukundo
  • Ntukamubwire ko abakobwa bambaye ubusa bo mu binyamakuru atari beza, kuko aba abareba nyine uba ubaza amenyo y’inkoko ureba umunwa!!

Bakobwa rero nababwira iki ahasigaye ni  ahanyu kugirango munezeze abakunzi banyu kuko mumaze kumenya ibyo bakunda, ese hari icyo wumva kitavuzwe haruguru? gisangize abasomyi bacu maze turusheho kungurana ibitekerezo.

Ntimucikwe rero ejo tubafitiye irindi sesengura ryimbitse kugirango urukundo rukomeze gushora imizi.

Umuseke.com

 

9 Comments

  • iyi recherche yanyu nta shingiro rifatika ifite kuko kami ka muntu ni umutima we.

    • wapi Kalimba,uzi ko 80% yibi bintu bavuze haruguru njya mbibona kuri boyfriend wanjye kandi nawe twigeze kubiganiraho.

      • Annet ibyo uvuze rata ni ukuri, njye barabivuze nzanga byose ari ibyanjye pe.
        courage rero

  • njye ndemeranya n’iyi nyandiko kuko mbona hari byinshi umukunzi wanjye akeneye kumyamo kandi byatuma tubana neza kurushaho…
    byose ni byo peeee
    keep it up guys

  • Vrmt njye noneho ndemeye nibwo bwambere
    mumpaye true story big up.

  • Ubundi mwaretse Imana ko itanga n ingo ziryoshye kandi zishimishije.Nanone Ntabwo ntekereza ko gukunda umuntu bigombera condition kuko nanone za condition hari n’igihe zitageza kukubaka urukundo ngo rukomere.il suffit ko bo ubwabo babwiza ukuri, umusore ati nkunda uku nanga ibi gurtyo n umukobwa

  • wapi Dr Börgres?rwose sigaho koshya rubanda!ntarukundo rutagira amahame,niyo mpamvu buri muntu agira principles ze zihariye,iyi nyandiko niya vrai sana!guys tugomba kumenya ibyo badukeneyeho abana babakobwa nako Borgres muwihorere

  • ahaa ! ibya somalia birarenze!

  • Ukuri n uburenganzira bwawe.kandi courage.

Comments are closed.

en_USEnglish