Mayor wa Nyabihu Jean Baptiste yitabye Imana
Jean Baptiste Nsengiyumva umuyobozi w’akarere ka Nyabihu kuva mukwezi kwa 2 uyu mwaka, yitabye Imana azize indwara y’umuvuduko w’amaraso (Hyper tension)
Kuru uyu wa gatanu mu gitondo nibwo inkuru yamenyekanye, ivuye ku mukozi wamukoreraga aho yari acumbitse hafi y’ibiro by’akarere ka Nyabihu, dore ko umuryango we utuye mu mujyi wa Musanze.
Nsengiyumva yari aherutse kwa muganga aho bamworoherezaga ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, gusa yitabye imana ntawubikeka kuko yari yaraye mu rugo rwe I Nyabihu, abari kumwe nawe nimugoroba bemeza ko yari afite imbaraga nke.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu Emmanuel Habyarimana akaba nawe yemeje iyi nkuru ibabaje ku karere ka Nyabihu no ku gihugu muri Rusange.
Nsengiyumva asize umugore n’abana bane akaba yaravutse mu 1972, yakoze nk’umwarimu mu kigo kitwa NCC/UK mw’ishuri rikuru rya KIST , mbere yo gutorerwa kuyobora aka karere, akaba yararangije amashuri ye mu bumenyi wa za mudasobwa muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda aho yanayoboye umuryango w’abanyeshuri muri iyi Kamunuza AGEUNR (NURSU ubu) mu mwaka wa 2005-2006.
Imana imwakire
umuseke.com
16 Comments
Imana iguhe iruhuko ridashira abo usize imana ibarinde
YOOOO MBEGA INKURU IBABAJE!!
KIPEPEWO IMANA IMWAKIRE MU BAYO.
RIP
UMURYANGO WE UKOMEZE KWIHANGANA
RIP
MANA IKUNDA ABANYARWANDA,UYU MUGABO UMWAKIRE MU BAWE KANDI UHE KWIHANGANA NO GUKOMERA UMUFASHA WE N’ABANA BE.
RIP.
Imana imuhe i ruhuko ridashira nukuri ndamwibuka dukorana muri Ageunr 205-2006 yatuyoboye neza cyane,Icyo na mukundiranga yunvaga abantu bose akabatega amatwi. Ni umuntu utararangwagaho amacakubiri mu buzima.Nasaba mandat ya Ageunr 2005 ko twahana gahunda tukazajya gusura umuryango we inpfubyi asize tukazifasha.Murakoze
NIbyo rwose tuzamusure tunabafashe!
NI UMWANA W’IMFURA WA NSENGIYUMVA MUGERAGEZE RWOSE MUDUSURE KUKO RWOSE BURIGIHE IYO NAGANIRAGA NA PAPA YAMBWIRAGAKO ATABANYE NABI KANDI NIYO IMANA YAMUHAMAGARA NTACYO TWABA KUKO ASIZE INSHUTI NYINSHI NKAAWE YARAKUMBWIRAGA CYANE
ABANA BA NSENGIYUMVA TURABASHIMIYE KUBUTUMWA MWOHEREJE KURI INTERNET BWO KUDUHUMURIZA MURAKOZE IMANA IBAHIRE
Ndakomeza umuryango asize,kandi Imana niyo se wimfubyi akaba n umugabo wabapfakazi,bahumure.
SHA MUZI NEZA TWABANYE I BUTARE NO MURI ASSOCIATION Y’BANYESHURI BAKOMOKAGA MURI MUTURA, YEWE JEAN BAPTISTE SINABONA UKO MUVUGA KUKO BENSHI BAGIRA NGO NUKO YITABYE IMANA, ABIZE BUTARE BIBUKE AYOBORA AGEUNR, YARI ATANDUKANYE N’ABABANDI BAMUBANJIRIJE, NONE IMANA IRAMUHAMAGAYE. IGENDERE IKI NUKUGENDA URI RUVUMWA. UMURYANGO WAWE UHUMURE KUKO UWITEKA ARIWE MUGABO W’ABAPFAKAZI AKABA NA SE W’IMPFUBYI
Umuryango wa JB Nsengiyumva ndawifuriza kwihangana cyane ku bwo kubura intwari nkawe,Imana ifashe abe basigaye.
RIP
Imana imwakire mu bayo
yarananyigishije.ariko Imana izi impamvu imitwaye ageze igihe akenewe cyane
ABOHEREJE UBUTUMWA BOSE BWO KWIHANGANISHA UMURYANGO NSENGIYUMVA ASIZE TURABASHIMIYE
TWEBWE ABUMURYANGO W’UWARI MAYOR WAKARERE KA NYABIHU NSENGIYUMVA JEAN BAPTISTE TURASABA INSHUTI ZE NABAVANDIMWE(ABIGANYE NAWE IBUTARE,ABO BAKORANYE MURI KIST,ABO BAKORANYE NYABIHU CYANE CYANE UMURYANGO WA FPR INKOTANYI)KODUKENEYE INKUNGA ZANYU ZIBITEKEREZO NIZIBIKORWA.MURAKOZE
Comments are closed.