Digiqole ad

Christian yacuruzaga ibiyobyabwenge none yabonye Bourse mu bwongereza

Kuri uyu wa kane ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge muri za Kaminuza, umusore witwa UWIMANA GATOYO Christian  yatanze ubuhamya bw’uburyo yacuruzaga ibiyobyabwenge akaza kubireka.

Christian ati nabonaga ntaho bizangeza

Christian ubwo yigaga mu ishuri rya ES Rwahi mu majyaruguru y’u Rwanda, yavuze ko yajyaga muri Congo na Uganda kurangura urumogi na heroine, akabiza mu Rwanda mu bigo bitandukanye.

Iyi mari ye ngo ntiyajyaga ibura abakiriya kuko abana babikoreshaga bagendaga biyongera, gusa avuga ko yaje kubireka bitewe n’uko yabonaga ntaho byazamugeza uretse kurangiriza ubuzima bwe muri Gereza.

Christian ati: “Ntaho byari kuzangeza, nahoraga mfite ubwoba bw’uko nazafatwa, naje kubireka ngana mw’ishuri ndetse ubu nabonye bourse yo kuzajya kwiga mu Bwongereza.” Christian akaba asaba urubyiruko ko rwareka gukoresha ibi bintu kuko byica ubuzima bikomeye.

Ibi Christian akaba yabitangaje muri iki cyumweru cyatangijwe na Eduard Kalisa wo mu nama nkuru y’urubyiruko, Mayor wa Gasabo Willy Ndizeye, ndetse n’uwari uhagarariye Polisi GATETE Cyprien

Ubushakashatsi bwerekanye ko ibiyobyabwenge mu rubyiruko bimaze kuba icyorezo mu mpande zose s’isi, ndetse no mu Rwanda by’umwihariko.

Raporo ya polisi y’igihugu yo mu myaka ibiri ishize yerekana ibi: Muri 2008 hafashwe 1,307 kgs z’urumogi,13,304 lts za kanyanga,2.5 grms za heroine

muri 2009 hafashwe ibiro 974 by’urumogi,713 za kanyanga bikaba bikoreshwa n’abana bato kugeza ku bantu bakuru ndetse n’abasheshakanguye ikoreshwa ryabwyo ni intandaro y’imitwarire mibi, ndetse ibyaha bikomeye tutaretse no gutsindwa mu mashuri ku biga.

Insanganya matsiko y’uyumunsi iragira iti”Ukuri ni impamo twamaganye ibiyobyabwenge

Bamwe mu bari baje gutangiza iki cyumweru
Abaje gutangiza iki cyumweru nyuma y'urugendo bahuri kuri Pt stade i Remera

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.COM

7 Comments

  • amahirwe y’inyamanza siyo y’izindi nyoni

  • bazagufate ahubwo bakubaze abo waroze ubaha ibyo biyobyabwenge kandi wari ubuzi unabishako, byica ubuzima bwabo ubiha, maze nyuma bakugabanyirize igihano kuko witanze

  • Umurozimubandi.com

  • mu bwongereza bizakumena noneho, uzagaruka warasaze, ntawe ureka urwe, yabiretse kubera gutinya gufungwa, ntago yabiretse abishaka, hirya iyo rero !!!

  • let’s join forces against drugs

  • heroine,

  • ahubwo uzitode batazaguha 24h .ushobora ibyo uvuga ari ayinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish