Month: <span>February 2017</span>

Igikombe cy’Amahoro kiratangira muri Werurwe, uko amakipe azahura

Ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda habaye tombola y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’Amahoro. Iyi mikino itangizwa n’amakipe 22 yiganjemo ayo mu kiciro cya kabiri, ahatanira igikombe cyatwawe na Rayon sports umwaka ushize. Amakipe 11 azatsinda azongerwaho atanu yatsinzwe ariko yitwaye neza (best loser). Ayo makipe 16 yongerweho andi 16 yageze kure mu gikombe cy’umwaka ushize […]Irambuye

Ibirarane: Police FC itsinze Amagaju FC 2-0 bya Mico Justin

Imikino itarabereye igihe muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ iri gukinwa hagati muri iki cyumweru. Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gashyantare 2017 Mico Justin uri mu bihe byiza yafashije Police FC gutsinda Amagaju FC 2-0. Umukino wabereye kuri stade ya Kicukiro Police FC yawukinnye idafite ba myugariro babiri bo mu mutima; Patrick […]Irambuye

Antoine Hey niwe uri bugirwe umutoza mushya w’Amavubi

Antoine Hey, umudage w’imyaka 46 ngo niwe uza kugirwa umutoza mushya w’Amavubi ku masezerano y’imyaka ibiri nk’uko JeuneAfrique ivuga ko yabibonyeho amakuru. Antoine Hey niwe usanzwe uri kunugwanugwa ko ari we uzahabwa aka kazi. Antoine ngo araza gusimbura Jimmy Mulisa watozaga Amavubi by’agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Johnny McKinstry mu mwaka ushize. FERWAFA ntabwo iratangaza […]Irambuye

Hope Azeda yatangirije ‘Mashirika’ munsi y’igiti….

*Yatangiriye munsi y’igiti atoza gukina amakinamico, ubu bakorera ahantu hakwiriye *Ari mu batoranyije gukina muri film nka ‘Sometiimes in April’, ‘Shooting dogs’… *Imyumvire y’abantu ku ikinamico n’ubugeni ngo ikwiye guhinduka Ikinamico n’imbyino ni impano zitaraba umwuga kuri benshi mu Rwanda, ariko ni igice kibeshejeho abagikorana ubunyamwuga nka Hope Azeda watangiye itorero ‘Mashirika’ ryaje kuvama ‘Mashirika […]Irambuye

Sean Paul yabyaye, ku myaka 44

Bwa mbere nawe yiswe Papa, uyu munyamuzika wo muri Jamaica wamamaye ku isi mu njyana ya Hip Hop yatangaje ko we n’umugore we Jodi ‘Jinx’ Stewart Henriques bibarutse umwana wa mbere. Sean Paul w’imyaka 44 yashyize ifoto kuri Instagram we n’umugore we n’uruhinja rwabo bise Levi Blaze Henriques. Ku ifoto Sean Paul yanditseho ati “ […]Irambuye

Burera: Inanda n’Urusimba bibangamiye abahinzi b’ibirayi

*Inanda (abahinzi bayita inandi) ngo ifitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe, *Muri Burera nta bundi buryo bayirwanya uretse gushakisha mu butaka aho yariye ikirayi, *Barasaba ko imbuto yajya ibagereraho igihe kuko basigaye bahinga batanguranwa n’imvura. Imihindagurikire y’ikirere izana ibyayo, abatuye Burera bemeza ko mbere batajyaga bahura n’ikibazo mu buhinzi, haba ubushyuhe cyangwa izindi ndwara zifata ibihingwa, ubu […]Irambuye

Mu 2018 NASA izatangira kujya ku zuba gucubya imirasire yaryo

Solar Probe Plus ni ubutumwa bwo kujya ku zuba neza neza aho rirasira (niba hakwitwa ku butaka bwaryo) maze ngo abahanga ba NASA bakagerageza gucururutsa imirasire yaryo ubu iteye inkeke abatuye isi yose. NASA izakoresha robot izoherezwa ku zuba kwiga uburyo imirasire y’izuba yagabanuka ntiteze isi akaga nk’uko bivugwa na Science Journal. Solar Probe Plus […]Irambuye

Ndayisaba yaratubeshye cg yarabeshywe. Ngo ntituzarenza iminota itanu ku cyapa!

IYI NI INYANDIKO UMWE MU BASOMA UM– USEKE YATWANDIKIYE Muraho, Ndumva bitari ngombwa ko nandika imyirondoro yanjye, ahubwo ndandika mvuga ikibazo cya benshi dutega imodoka rusange i Kigali. Birahagije. Ubundi nkorera mu mujyi rwagati i Kigali ariko ntaha Kabeza. Kimwe n’abandi benshi bataha mu bice by’iburasirazuba bwa Kigali turacyafite ikibazo gikomeye cya transport rusange, mu […]Irambuye

Gicumbi: Umugabo utabona amaze gushaka abagore 3 mu buzima bugoye

Ngirabagenga Jean Mari Vianney ni umuhanzi w’icyamamare muri Gicumbi, indirimo ye izwi cyane ni ‘Yari mwiza Mukarukundo’, avuga ko igice kinini cy’ubuzima bwe cyaranzwe n’agahinda kuko yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka 13, akaza gushaka umugore waje kwitaba Imana bamaze kubyarana kabiri, undi yishumbushije akamutana abana barindwi none ubu afite uwa gatatu ariko ubuzima ntibuboroheye. […]Irambuye

en_USEnglish