Digiqole ad

2017 habuze Perezida wa Africa utsindira igihembo cya miliyoni 5 $ gitangwa na Mo Ibrahim

 2017 habuze Perezida wa Africa utsindira igihembo cya miliyoni 5 $ gitangwa na Mo Ibrahim

Mo Ibrahim umunyemari wo muri Sudan watangije iri shimwe

Nta wigeze kuba Perezida wa Africa watsindiye igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ya America (£4m) gitangwa na Mo Ibrahim Foundation mu mwaka wa 2016, ni inshuro ya gatandatu mu myaka 10 iri shimwe ribura urihabwa.

Mo Ibrahim umunyemari wo muri Sudan watangije iri shimwe

Iki gihembo bizwi ko gitangwa buri mwaka ku Muyobozi watowe n’abaturage akayobora neza, akazamura imibereho yabo kandi akava ku butegetsi mu mahoro.

Cyatangijwe n’Umugabo ukomoka muri Sudan, akaba ashora imari mu bijyanye n’itumanaho, Mo Ibrahim, agambiriye gutera akanyabugabo abategetsi bo muri Africa bakajya bava ku buyobozi mu mahoro.

Mo Ibrahim agira ati “Nkunda kubivuga buri mwaka, hashyizweho itsinda ry’impuguke zigenga zihitamo uzahembwa kuva igihembo cyajyaho muri 2006. Twemera kandi twishimira umusanzu w’Abayobozi ba Africa mu guhindura neza ibihugu byabo. Ariko igihembo kigamije kugaragaza no gushimira by’ukuri umuyobozi udasanzwe, ari na cyo kidasanzwe mu busobanuro bwacyo.”

Gusa, bamwe bagaragaza ko urwego rutanga iki gihembo rwabuze ubushobozi bwa kugitanga. Urwego rushinzwe gutanga iki gihembo, Mo Ibrahim Foundation ruvuga ko nta Muyobozi wagitsindiye.

Mu mwaka wa 2016, Mo Ibrahim Foundation yashakaga abayobozi cyangwa abakuru ba Guverinoma bavuye ku butegetsi hagati ya 2014-2016, batowe mu buryo bwa Demokarasi bakubahiriza umubare wa manda ziteganywa n’itegeko.

Muri icyo gihe, muri Nigeria Goodluck Jonathan yavuye ku butegetsi muri Gicurasi 2015 nyuma yo gutsindwa amatora. Muri Tanzania, Perezida Jakaya Kikwete yatanze ubutegetsi mu mahoro mu Ugushyingo 2015 nyuma yo kurangiza manda ebyiri. Muri Malawi, Joyce Banda yavuye ku butegetsi muri Gicurasi 2014 amaze gustindwa amatora.

Iki gihembo cyaherukaga gutangwa muri 2014 gihabwa Hifikepunye Lucas Pohamba wategetse Namibia hagati ya 2005 na 2015. Mu bandi batsindiye igihembo ni Pedro Pires wategetse Cape Vert yakibonye mu 2011, Festus Mogae wategetse Botswana yatsindiye iki gihembo mu 2008, Joaquim Chissano wategetse Mozambique yahawe iki gihembo mu 2007 na Nelson Mandela wagihawe by’icyubahiro mu 2007.

Aya mafaranga miliyoni eshanu ($5m) y’ishimwe bayahabwa mu ntera y’igihe cy’imyaka 10, agaherekezwa n’amafaranga ibihumbi 200$ ($200,000) bahabwa buri mwaka mu gihe cyose cy’ubuzima bwabo.

 

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aba ba type barasensa kweli ninde President wo muri Africa ubuze million 5 kuburyo yarekura ubutegensi kubera million 5.

Comments are closed.

en_USEnglish