Month: <span>October 2015</span>

Indege y’Uburusiya yaguye muri Sinai yahitanye 224 bari bayirimo bose

Kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukwakira, indege y’ikigo cy’ingendo cy’Uburusiya KGL9268 yakoreye impanuka muri Sinai mu Misiri ihitana abantu 224 bari bayirimo nta n’umwe urokotse. Imitwe yitwaje intwaro ikorana n’umutwe w’iterabwoba uzwi nka ‘Leta ya cy’Islam’ yigambye ko ariyo yayimanuye amakuru ariko yamaganwe na Leta ya Misiri n’Uburusiya. Amakuru yatanzwe na Leta ya Misiri […]Irambuye

Kanyinya: BNR yahaye abirukanywe Tanzania Frw 150 000 buri muryango

Mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukwakira, Abakozi ba Banki Nkuru y’igihugu (BNR) bashyikirije imiryango 10 y’abirukanywe muri Tanzania yatujwe mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’amafaranga ibihumbi 150 kuri buri muryango. Mu bikoresho iyo miryango yagenewe harimo ibikoresho […]Irambuye

AS Kigali ku mwanya wa 1, Rayon, APR, Kiyovu nazo

Imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukwakira, isize nta kinini gihindutse ku rutonde rw’agateganyo kuko amakipe makuru yose yabonye amanota atatu. Mu mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu, Rayon Sports yatsindiye Rwamagana City FC iwayo igitego kimwe ku busa (0-1), cyatsinzwe na Kwizera Pierrot. Ni umukino wabereye […]Irambuye

Uwingabire wabyaye ari muto yahawe Frw 100 000 ngo acuruze

Kuri uyu wa gatanu, umuryango Equity justice initiative Rwanda (EJI) ugamije gufasha mu by’amategeko abana b’abakobwa batewe inda ari bato, wageneye uwitwa Uwingabire Clementine inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 ngo ageragereze amahirwe ye mu bucuruzi bucirirtse. Iki gikorwa cyari kitabiriwe na bamwe mu bagenerwabikorwab’uyu muryango EJI, Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane, Miss SFB Darlene Gasana na […]Irambuye

Mupfasoni yatsindiye moto ya 11 muri Poromosiyo ya Tunga ya

Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ukwakira 2015, mu muhango wo gushyikiriza umunyamahirwe wa 11 watsindiye Moto ya 11 muri Poromosiyo ya “Tunga” ya Airtel-Rwanda, Mupfasoni Sonia wayegukanye yatangaje ko afite ibyishimo bidasanzwe kuko ariwe wegukanye iyi Moto. Nyuma yo gutangarizwa inkuru nziza na Airtel ko yatsindiye Moto,  Mupfasoni Sonia utuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere […]Irambuye

U Rwanda rwamenywe ku byiza byinshi nyuma yo kumenywa ku

*Umuganda ni umwanya wo gukorera hamwe, no kurinda ibyagezweho, *U Rwanda rwamenyekanye ku izina ribi mu myaka 21 ishize, ubu ruzwiho ibindi bikorwa byiza, *Ubuzima bwiza bugomba kujyana no gukora Siporo, Mu muganda wo gutera ibiti ku musozi witwa Bwiza bwa Gasogi, uherereye mu mudugudu wa Ruhangare, mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Ndera, […]Irambuye

Inkambi ya Kiziba niyo ibaye iya mbere ku isi kugira

Ikigo kitegamiye kuri Leta cya Kepler hamwe na UNHCR Rwanda ku bufatanye na Minisiteri yo gucyura impunzi no gukumira ibiza kuri uyu wa gatanu bafunguye kumugaragaro gahunda y’amasomo ya kamanuza mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, gahunda yatewe inkunga na IKEA Foundation. Nibwo bwa mbere ku isi inkambi y’impunzi igiye gutangirwamo amasomo ku rwego rwa kaminuza. […]Irambuye

Croix Rouge y’u Rwanda irashaka gufasha abaturiye inkambi ya Mahama

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije gukusanya ibitekerezo by’abantu ku bibazo bibugarije, Croix Rouge y’u Rwanda izakoraho ubuvugizi ku rwego rw’Isi, Karamaga Apollinaire, Umunyamabanga Mukuru, yavuze ko mu mwaka utaha hari gahunda yo gufasha abaturiye inkambi y’Abarundi ya Mahama ngo kuko ubuzima bwaho bwahenze. Iki kiganiro cyabaye ku gicamusi cyo kuri uyu wa gatanu […]Irambuye

Bamwe mu baganga ku bitaro bya Rwinkwavu bahagaritswe

Abaganga b’ababyaza babiri n’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi ku bitaro bya Rwinkwavu bahagaritswe ku mirimo yabo bakekwaho imikorere mibi yaba yaragize ingaruka ku murwayi. Ni nyuma y’amakuru y’impfu z’ababyeyi bagera kuri batanu mu gihe cy’amezi atatu ashize bapfuye babyara. Muri aba babyeyi bapfuye umwe muri bo umuryango we urashinja ibitaro uburangare kuko yabazwe abyara umuriro wabura bakamurika […]Irambuye

Nyuma yo gutsinda Muhanga 3-1, Mukura VS iraye ku mwanya

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2015, hakinwa imikino y’umunsi wa 7 isize Mukura VS ku mwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Muhanga 3-1. Kuri uyu wa gatanu, habaye imikino ibiri gusa, aho kuri Stade ya Nyagisenyi yo mu Karere ka Nyamagabe, Amagaju […]Irambuye

en_USEnglish