Digiqole ad

Indege y’Uburusiya yaguye muri Sinai yahitanye 224 bari bayirimo bose

 Indege y’Uburusiya yaguye muri Sinai yahitanye 224 bari bayirimo bose

Ibisigazwa by’iyi ndege yahitanye benshi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukwakira, indege y’ikigo cy’ingendo cy’Uburusiya KGL9268 yakoreye impanuka muri Sinai mu Misiri ihitana abantu 224 bari bayirimo nta n’umwe urokotse. Imitwe yitwaje intwaro ikorana n’umutwe w’iterabwoba uzwi nka ‘Leta ya cy’Islam’ yigambye ko ariyo yayimanuye amakuru ariko yamaganwe na Leta ya Misiri n’Uburusiya.

Ibisigazwa by'iyi ndege yahitanye benshi.
Ibisigazwa by’iyi ndege yahitanye benshi.

Amakuru yatanzwe na Leta ya Misiri aravuga ko abagenzi 214 baguye muri iyi mpanuka y’indege ‘Airbus 321-200’ bari biganjemo Abarusiya, n’Abanya-Ukraine.

Ku rundi ruhande, Uburusiya bwatangaje ko mu bagenzi 217 bari mu ndege, 138 bari abagore, n’abana 17 bari hagati y’imyaka 2 na 17. Uretse abayobozi b’indege 7, abandi ngo hafi ya bose bari abakerarugendo.

Kompanyi z’indege Air France n’iy’Abadage ya Lufthansa zahise zitangaza ko zitazongera kunyura muri aka gace ka Sinai mu Misiri iyi ndege yaguyemo.

Iyi ndege ya A-321 yari ihagurutse ‘Sharm el-Sheikh’ yerekeza mu Mujyi wa St Petersburg mu Burusiya igihanurwa havugwaga ibihuha byinshi byashyiraga mu majwi igisirikare cya Misiri.

Nubwo amakuru ya nyayo agomba gutangwa n’iperereza ndetse n’udusanduku tw’umukara twaje kuboneka nyuma y’igihe gito iyi mpanuka ibaye, abayobozi b’Uburusiya na Misiri batangaje amakuru anyuranye kugira ngo bakura abantu mu rujijo.

Sherif Ismail, Minisitiri w’intebe wa Misiri yavuze ko nta bikorwa bidasanzwe byaberaga muri ako gace ku buryo ari byo byakwitirirwa iyi mpanuka nk’uko bitangazwa na BBC.

Kuba Sinai ibarizwamo ibikorwa bya Gisirikare byinshi, Aba- jihadis bakorana n’umutwe w’iterabwoba uzwi nka ‘Leta ya cy’islam’ babinyujije ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko aribo bahanuye iyi ndege.

Gusa, nyuma y’igihe gito Minisitiri w’ubwikorezi w’Uburusiya Maksim Sokolov yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru ari ibinyoma. Ati “Nta bimenyetso bigaragaza ko indege yarashwe.”

Ikigo cy’indege za Gisivili mu Misiri cyavuze ko ubwo iyi ndege yaburaga, ngo yagenderaga ku butumburuke bwa Metero 9, 450 z’ubujya hejuru.

Mu gihe impuguke mu byerekeye umutekano zo zemeza bidashoboka ko indege yahanurwa n’ubwo bw’ibisasu byohererezwa ku butaka umutwe wigambye kuyimanura uzwiho.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangaje ko ejo ari umunsi w’icyunamo mu gihugu hose.

Putin yasabye ko iperereza ku cyateye iyi mpanuka rihita ritangira byihuse, ndetse n’amatsinda y’ubutabazi agahita yoherezwa ahabereye impanuka.

Amakuru aravuga ko ku cyumweru amabendera y’Uburusiya azaba yamanuwe kugera hagati, ndetse ngo n’ibitangazamakuru byahinduriwe gahunda y’ibiganiro, hashyirwa imbere amakuru avuga kuri iyi mpanuka mu mwanya w’ibiganiro byo kwinezeza no kwamamaza.
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ndabemera habari mnazo, ababuze ababo poleni, kuko biri wese inzira arimwe

  • Aho bukera Putin aramara ISS dore bakoze mu kisho ry’intare !!!

  • Imana ibahe uburukiro budashira

  • IMANA ibakire mu bayo

  • biriya byagombywe kutigisha guhora twiteguye kuko tutazi umunsi cg igihe twatungurirwaho!

Comments are closed.

en_USEnglish