Month: <span>March 2011</span>

Top10: Ibyahindutse muri ruhago mpuzamahanga

Top10: Ni ibiki byahindutse ku mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga? Muribuka igihe ikipe y’igihugu cy’ubutaliani yari ifite ba rutahizamu bakomeye?, igihe se abazamu bo mu gihugu cya Brezil bavaga! Ese aho mujya mwibuka igihe abakinnyi bakomeye ku isi ari bo bambaraga inkweto zifite amabara? Umuseke.com wabakusanyirije ibintu 10 byahindutse ku mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga […]Irambuye

Imikino y’umunsi wa 12 yasubitswe

Mu gihe mu mpera z’iki cyumweru shampiona yari bukomeze bakina imikino yo kwishyura ku munsi wa 12 gusa kubera ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 izaba ifite umukino uzayihuza na Zambia mu gushakisha tike yo kujya mu mikino olimpike, FERWAFA imaze gutangaza ko imikino ya shampiyona mu cyiciro cya mbere itakibaye muri iyi week end […]Irambuye

HUYE:Ibitaragezweho muri manda ishize

Ibyemezo bifatirwa mu nama njyanama, bikwiye kumenyeshwa abo bifatirwa hakiri kare kugira ngo bidateza ibibazo kandi binafashe abayobozi kuzuza inshingano baba batorewe. Ariko na none hari abaturage bagezwaho ibyemezo, ntibabyemere bigatuma inshingano z’abayobozi zidashyirwa mu bikorwa ibi ni, ibi byagaragajwe kuri uyu wagatatu, mu nama njyanama y’akarere ka Huye. Muri iyi nama idasanzwe y’abagize njyanama […]Irambuye

Ishuri ry’itangazamakuru muri Kigali.

Kwimuka kw’ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho riva Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu karere ka Huye rijya mu mujyi wa Kigali ni kimwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Werurwe 2011. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize wa 2010, ubwo abanyeshuri bo muri iri shuri biteguraga gutangira umwaka w’amashuri 2011, bari bakomeje […]Irambuye

Union fc yihanangirije Rwamagana

Icyiciro cya kabiri ku munsi wa7:Union fc yihanangirije Rwamagana Ku mikino yakinwaga ku munsi w’ejo muri shampiona y’icyiciro cya kabiri aho bari bageze ku munsi wa 7 wa shampiyona, ikipe ya Rwamagana mu rugo yahuye n’akaga dore ko yapfunyikiwe impamba y’ibitego 6-0 n’ikipe ya Union bituma iyi kipe ya Union yerekana ko mu itsinda rya […]Irambuye

James:Ibikorwa remezo bibyazwe umusaruro

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James musoni arakangurira abatuye akarere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba gufata neza ibikorwa remezo, bakarushaho kubibyaza umusaruro kugirango barusheho kwiteza imbere. Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugomero rw’amazi rwa Cyunuzi ndetse n’urwa Sagatare zose zibarizwa mu karere ka Kirehe. Izi ngomero zikaba zizafasha abaturage bahinga umuceri muri […]Irambuye

Imibonano mpuzabitsina si ikibazo!!

Imibonano mpuzabitsina imwe munzira yo kunoza umubano Imibonanano mpuzabitsina ntikwiye kuba ikibazo mu muryango, ngo ahubwo ikwiye kuba igisubizo ku bayikora kuko mu gihe idakozwe mu bwumvikane itera ibibazo mu muryango wose muri rusange. Dr Silas Iyakaremye umuganga uhagarariye urubuga rw’urwunge bw’ubuvuzi bw’ubuzima bwo mu mutwe n’uburere bwo mu muryango niwe ubyemeza. Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina, […]Irambuye

RISPN:Kwibuka abasportif bazize jenocide

Abanyamakuru ba siporo bagiye kwibuka abasportifs bishwe muri Jenoside Ihuriro ry’abanyamakuru ba sport bakorera ibitangazamakuru byigenga mu Rwanda (RISPN) ryateguye igikorwa cyo kwibuka abakinnyi n’abakunzi b’umupira bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Abanyamakuru bigenga bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda tariki ya 9 Mata 2011 bazifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka, […]Irambuye

Gadhafi yisubije umujyi wa Ras Lanouf

Abashyigikiye Colonel Mouammar Gadhafi bongeye kwigarurira umugi wa Ras Lanouf, nyuma yaho uyu mugi wari uherutse kwigarurirwa n’abamurwanya nkuko tubikesha AFP. Uyu mugi wa Ras Lanouf, ukungahaye cyane ku mariba ya petrole, ukaba waragiye wigarurirwa kenshi n’abigaragambya ariko nanone bikarangira bongeye kuwamburwa n’abarwanyi ba Gadhafi. Kwamburwa uyu mugi bije nyuma yaho abarwanya Gadhafi bakomwe mu […]Irambuye

Ibuka irasaba ikigega cy’indishyi

Ishami rya IBUKA mu bubirigi rirashaka ikigega ku indishyi za gacaca. Mu nzu ikorerwamo n’inteko ishinga amategeko y’Uburayi iri Buruseli mu Bubiligi hateraniye inama yigaga kuri Jenocide yakorewe abatutsi mu Rda . Inama yitabiriwe n’ abayobzi bakuru b’umuryango IBUKA baha mu Rwanda no ku mugabane w’ uburayi, abanyamategeko ndetse na bamwe mu badepite b’ abanyabulayi. […]Irambuye

en_USEnglish