Digiqole ad

Top10: Ibyahindutse muri ruhago mpuzamahanga

Top10: Ni ibiki byahindutse ku mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga?

Muribuka igihe ikipe y’igihugu cy’ubutaliani yari ifite ba rutahizamu bakomeye?, igihe se abazamu bo mu gihugu cya Brezil bavaga! Ese aho mujya mwibuka igihe abakinnyi bakomeye ku isi ari bo bambaraga inkweto zifite amabara? Umuseke.com wabakusanyirije ibintu 10 byahindutse ku mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga abantu bashobora kuba batakibuka neza.

10) Uribuka igihe: Ikipe y’ubutaliyani yari ifite ba rutahizamu bakomeye

Roberto Baggio
Roberto Baggio

 

Birashoboka ko Brazil ariyo yonyine ishobora kuba yaribarutse abakinnyi benshi bakina hagati ari nako basatira izamu benshi mu myaka ishize, ariko hagati y’imyaka ya za 1960 na 1970, ikipe y’iguhugu cy’ubutaliyani (Squadra Azzura) yari ifite ba rutahizamu nka Sandro Mazzola na Gianni Rivera mu gihe mu myaka ya za 1980 bari bafite Giancarlo Antognoni na Giuseppe Giannini naho mu muri za 1990 Roberto Baggio na Gianfranco Zola nibo bari ku isonga mu gihe Francesco Totti na Alessandro Del Piero aribo bari basigaye bagenderwaho magingo aya. Gusa, nyuma y’igikombe cy’isi cya 2006 iyi kipe ntirongera kugira ba rutahizamu bakomeye bakaba kuri ubu bari kwishakisha doreko abo bari gukinisha kuri ubu ari Giussepe Rossi n’inkubaganyi Mario Barotelli.

9) Uribuka igihe: Bresil yari ifite abazamu bajegajega

Brasil ishobora kuba ari cyo gihugu cya mbere mu mateka ya ruhago gikina umukino wo gusatira cyane ariko usanga ahanini kurinda izamu bitarabaye ibintu byabo!! Gusa muri iyi minsi, abakinnyi nka Dani Alves, Thiago Silva, Lucio, David Luiz na Alex bashobora kuba barinda izamu neza mu gihe kandi n’abanyezamu babo usanga byibura mu myaka 10 ishize baragerageje kubyitwaramo neza.
Marcos,Dida (igihe yari ahagaze neza) babaye intyoza mu izamu. Kuri ubu, ubuhangange bwa Julio Cesar bwerekana ko Bresil yakwiyibagiza ibihe bibi yagize ubwo abazamu nka Barbosa yazaga kunengwa n’abafana be ubwo Brazil yari imaze kubura igikombe cy’isi cyo mu 1950 kubera kwitwara nabi, uwitwa Felix bikaza kumuyobera mu 1970 nabwo mu gikombe cy’isi mu gihe Valdir Peres bamugereranyaga na padiri Pio mu 1982 kubera ibiganza bye byavaga.

 

8) Uribuka igihe:Espagne yari ntakigenda

Raul Gonzalez

 

Raul Gonzalez

 

Espagne yakabaye itwara ibikombe byinshi mu myaka 50 ishize gusa ni uko wasangaga abakinnyi bayo bafite ubuhanga buri muntu ku giti cye nta guhuriza hamwe. Hagati ya Euro 1964 na Euro 2000, Espagne yari hasi cyane ugererranyije n’amakipe nka Brasil, Ubutaliyani n’Ubudage. Iyi kipe ntituvuze ko yari inswa cyane ahubwo nuko uko amarushanwa yabaga ahinanye, iyi kipe niko yakuragamo akayo karenge nko mu gikombe cy’isi cyo mu 1990 cyabereye mu Butaliyani bakurwamo na Yugoslaviya ndetse no mu gikombe cy’isi cyo mu 1994 cyaberaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika ubwo iyi kipe yaviragamo muri kimwe cya kane ikuwemo n’Ubutaliyani, umukinnyi Julio Salinas amaze guhusha uburyo bwanyuma bwari kubahesha intsinzi utibagiwe kandi na Euro 2000 yabereye mu Bubiligi no mu buholandi ubwo muri kimwe cya kane Raul yahushije penaliti ubwo bakinaga n’ubufaransa bagatsindwa 2-1. Ibyo byose byatumaga umuntu yibaza icyo iki gihugu cyakora kugirango gitware igikombe ku rwego mpuzamahanga.

7) Uribuka igihe: Hongriya,Autriche na Ecosse bari bafite amakipe akomeye

 

Abenshi bavuga ko ikipe ya Hongriya yo mu myaka ya za 1950 ariyo kipe yakomeye cyane itarigeze itwara igikombe cy’isi. Abasore b’umutoza Gusztav Sebes nka Kocsis, Bozsik, Hidegkuti and Puskas bari bakomeye ku buryo bagiye gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu 1954 ubwo bahuraga n’ubudage bw’uburengerazuba bamaze imikino 31 bataratsindwa harimo umukino batsindiye i Wembley abongereza ibitego 6-3. Mu myaka 10 yakurikiyeho iyi kipe yagiye igera muri kimwe cya kane mu gikombe cy’isi irangajwe imbere n’umukinnyi Florian Albert wari watwaye umupira wa zahabu mu 1967.

Mu myaka ya za 1930, Autriche yari ikipe ikomeye. bayitaga “The Wunderteam” ikaba yaramaze amezi 20 itaratsindwa hagati ya 1931 na 1932, ikaba yari ifite abakinnyi bakomeye nka Matthias Sindelar “The Mozart of football”.

Autriche yarangije ku mwanya wa 4 mu gikombe cy’isi cyo mu 1934 ubwo yakurwagamo muri kimwe cya kabiri n’ubutaliyani bwari bwakiriye iki gikombe mu buryo butavuzweho rume na benshi. Gusa iyi kipe mu myaka ya za 1980 ntiyigeze ita ibaba kuko yari igikanyakanya igendera ku bakinnyi nka Hans Krankl, Walter Schachner, Herbert Prohaska na Anton Polster.

 

Ecosse ntirigera ikatisha tike yo kujya mu marushanwa akomeye haciye 13, ikipe yabo igizwe ahanini n’abakinnyi bakina mu cyciro cya kabiri mu Bwongereza nyamara mu bihe byahise iyi kipe bakunda kwita “The Tartan Army” ntiyigeze irenga icyiciro cy’amajonjora mu irushanwa iryo ari ryo ryose. Impamvu si uko bari babuze abakinnyi bakomeye kuko nka Celtic yatwaye igikombe ku mugabane w’uburayi mu 1972. Muri iyo myaka kandi nibwo abakinnyi nka Kenny Dalglish, Graeme Souness, Jimmy Johnstone na John Greig babicaga bigacika.

6) Uribuka igihe: Ubufaransa bwari bukunzwe, ubudage bwangwa urunuka

Michel Platini
Michel Platini

 

Kuva mu 1960 kugera mu 1990, ubudage bw’uburengerazuba bwatwaye ibikombe byinshi mu marushanwa atandukanye kurusha ibindi bihugu. izo ntsinzi, uburyo bakinaga ndetse kandi na politiki y’icyo gihe byatumye bagira aganzi batagira ingano. ubufaransa muri icyo gihe bwari bukunzwe aho babusangagamo ubuhangange nyuma ya Bresil ibyo biza kugaragara mu gikombe cy’isi cyo mu 1982 ubwo muri kimwe cya kabiri abadage baje gutsinga abafaransa hiyambajwe penalti ndetse icyo gihe umuzamu w’ubudage Harald Schumacher aza gukorera ikosa rikomeye umukinnyi w’umufaransa Patrick Battiston waje guta ubwenge ndetse akanahatakariza amenyo abiri ariko umusifuzi arabyirengagiza.

Kuri ubu ibintu byarahindutse, ikipe y’abadage kuri ubu ibarizwamo abasore bakiri bato ndetse kandi baturutse imihanda yose y’isi, yaje kwigarurira imitima ya benshi kuri iyi si mu gihe ubufaransa nyuma y’igikombe cy’isi cya 1998 na Euro 2000 batwaye kuri ubu barebwa nk’abantu bikunda ndetse kandi batakigezweho kubera kutitwara neza. Ibi byagaragaye mu gikombe cy’isi giherutse aho iki gihugu cyavagamo kitarenze umutaru.

5) Uribuka igihe: FIFA itungurana ishyiraho amafileme y’igikombe cy’isi

Ikintu cyari gitangaje, ni ukubona igikombe cy’isi kirangira maze FIFA igakoramo za film. Zabaga zikozwe mu buryo bw’ikiganiro, kamera ifite imfuruka imwe, umuziki w’agahebuzo, ibyamamare mu kuvugira mu mafilm akozwe muri ubwo buryo nka Connery na Michael Caine bari bitabajwe, ibyo byose ari ukugirango abantu biyibutse uko igikombe cy’isi cyagenze. G’olé! na Hero ayo ni amafilm yo mu 1982 na 1986; buri film wasangaga igaruka ku byaranze umwaka wa 1958. Gusa kuva mu 1990 ubwo habaga igikombe cy’isi, amafilm ntiyigeze aryohera abafana.

4) Uribuka igihe: Abatoza b’abongereza bigaragazaga

Steve McClaren
Steve McClaren

 

Ubwongereza bwasaga naho buri imbere y’ibindi bihugu mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.Nk’umusaruro,uburyo bwo gutoza bwari buhanitse cyane.George Raynor yabyerekanye ubwo yagezaga ikipe y’igihugu cya Swede ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu 1958 mu gihe Bob Glendenning (Netherlands), Sid Kimpton (France) na Jack Butler (Belgium),ibi bihugu byose byababonagamo abatoza bakomeye.Kuri ubu abatoza b’abongereza ntibagitanga umusaruro,nta mutoza w’umwongereza wari watoza ikipe muri Euro haciye imyaka 10,nta n’umutoza w’umwongereza wari watwara igikombe cya shampiyona y’ubwongereza haciye imyaka 20 ndetse ntibanashobora no kwizera kuramba ku kazi mu makipe akomeye muri icyo gihugu nka Manchester United, Chelsea, Arsenal, Liverpool…ndetse n’ubwongereza.

 

3) Uribuka igihe: Imipira yo gukina itari plastic

Umupira wa Tango
Umupira wa Tango

 

Nyuma y’aho abakinnyi batandukanye bagiye banengera imipira ya jabulani yakoreshejwe mu gikombe cy’isi cyo muri Afrika y’epfo umwaka ushize wa 2010, usanga kuri ubu imipira yo gukina itakiryohera abakinnyi cyane ko usanga yaragiye itakaza ireme mu myaka 30 ishize.

Ni iki gituma imipira y’ubu iba mibi, numvise mutabaza? mu by’ukuri imipira y’ubu ni plastic, irihuta cyane. Byagiye bigaragara ko byakozwe bigambiriwe kugirango iyi mipira y’ubu ikorwe muri ubwo buryo bwafasha kwihutisha umukino bigatuma abantu bishima kurushaho.

2) Uribuka igihe: Abakinnyi bakomeye aribo bambaraga inkweto z’amabara

Euro cyangwa ibikombe by’isi nibyo byakundaga gukoreshwa ku bakinnyi bazwi ngo berekane inkweto (gaudillots) nziza babakoreye. Kuva mu 1990, inkweto z’umutuku n’umweru nizo zari zigezweho ku rwego mpuzamahanga. Icyo gihe wasangaga uwitwa Daniele Massaro niwe wasangaga aziyambarira. Mu myaka 10 ishize, haje uruvange rw’inkweto (gaudillots) z’amabara utabara ku buryo ntakwirirwa mvuga n’amazina y’abakinnyi bazambaye ntiriwe ndondora amazina doreko no mugace ntuyemo hari abakinnyi bo mu cyiciro cya kabiri bazambara gusa ntibyababujije gutsindwa 6-0. Iyo rero uri nta kigenda,wituma buri muntu wese akumenya! kubw’ibyo, FIFA tubabarire uhane umuntu wese wambara izi nkweto usibye Messi.

1) Uribuka igihe: Imikino mpuzamahanga ariyo yari iryoshye kurusha shampiyona

Maradona arimo gucenga
Maradona arimo gucenga

 

Ibibazo by’amikoro nibyo byabaye intandaro. Kuri uyu munsi wa none usanga hari amashampiyona 3 cyangwa 4 akomeye kandi nabwo muri ayo mashampiyona yose, amakipe atarenga 12 niyo aba akomeye yarikubiye abakinnyi bazi gukina. Ibi bikaza biniyongera ku makipe ahemba abakinnyi amafaranga y’umurengera. Kuri ubu, ubucuti ni uguta igihe. Iyo abakinnyi batavuye mu kibuga bavunitse cyangwa ngo bimanwe n’abaganga nk’uko Sir Alex Ferguson ajya abikora, bakina gusa iminota 45 mu makipe yabo y’ibihugu kugirango batava aho bavunika. Iyo igikombe cy’isi cyegereje cyangwa andi marushanwa runaka, abakinnyi usanga bakinishwa imikino myinshi isaga 50 mu makipe yabo bigatuma nta musaruro batanga mu makipe yabo y’ibihugu.

 


Tuyishime Fabrice
Umuseke.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish