Digiqole ad

HUYE:Ibitaragezweho muri manda ishize

Ibyemezo bifatirwa mu nama njyanama, bikwiye kumenyeshwa abo bifatirwa hakiri kare kugira ngo bidateza ibibazo kandi binafashe abayobozi kuzuza inshingano baba batorewe. Ariko na none hari abaturage bagezwaho ibyemezo, ntibabyemere bigatuma inshingano z’abayobozi zidashyirwa mu bikorwa ibi ni, ibi byagaragajwe kuri uyu wagatatu, mu nama njyanama y’akarere ka Huye.

Muri iyi nama idasanzwe y’abagize njyanama y’akarere ka huye, hamwe n’abadepite bagahagarariye mu nteko nshingamategeko, bagaragaje imyanzuro 12 itashyizwe mu bikorwa Kuva mu mwaka wa 2006 kugeza muri uyu waka wa 2011.

Bimwe mu bitarashyizwe mu bikorwa, harimo isoko ryo mu mugi wa butare ryagombaga kwegurirwa abikorera ku giti cyabo, kuvugurura umugi wa Butare, kwigisha abakozi b’akarere ka huye icyongereza no kubaka urwibitso rushya mu murenge wa Ngoma ndetse no gusubiza abaturage imitungo yabo babuze kubera impamvu zitandukanye.

Medard RUNYANGE,wari umuyobozi wungirije wa njyanama icyuye igihe, avuga ko hari ibyemezo byafashwe byo gusubiza abaturage imitungo yabo ariko ntibabyemere. agira ati :“ imyanzuro itarashyizwe mu bikorwa twahuye n’imbogamizi, imyanzuro irebana n’imitungo banyirayo ntibayemeraga, bigatuma dushaka uko twumvikana nabo kugira ngo dufate ibyemezo bibashimishije. ”Akomeza avuga ko kwegurira isoko abikorera ku giti cyabo, basanze ahandi byakozwe bitaragenze neza, bahitamo kubanza kubyigaho neza.

Kuruhande rw’abagize njyanama nshya, basanga umuti w’ibi byemezo bitashizwe mu bikorwa ari ukubisuzuma neza hakanashyirwaho komisiyo yihariye yo kubikurikirana. Umuyobozi w’akarere ka Huye KAYIRANGA MUZUKA Eugene agira ati :“tugiye kuyisuzuma tunashyireho komisiyo yo kuyikurikirana, hanyuma tuzayigeho hamwe dufate imyanzuro ndakuka.”

Imyanzuro ifatwa igomba kumenyeshwa abaturage kuko ari bo iba yafatiwe. Ibi bigakorwa kugira ngo bidateza ikibazo mu kuyishyira mu bikorwa. KAYITARE Innocent, intumwa ya rubanda mu nteko nshingamategeko, icyumba cy’abadepite agira ati :“Ibyemezo bifatirwa abantu, bagomba rero kubimenyeshwa. Abayobozi bashobora kufata ibyemezo ntibabimenyeshe abo bireba, ugasanga hajemo ibibazo mu kubyubahiriza. ariko babimenyeshejwe ntakibazo byatera.”

 

Thomas NGENZI

Umuseke.com

en_USEnglish