Digiqole ad

James:Ibikorwa remezo bibyazwe umusaruro

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James musoni arakangurira abatuye akarere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba gufata neza ibikorwa remezo, bakarushaho kubibyaza umusaruro kugirango barusheho kwiteza imbere.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugomero rw’amazi rwa Cyunuzi ndetse n’urwa Sagatare zose zibarizwa mu karere ka Kirehe. Izi ngomero zikaba zizafasha abaturage bahinga umuceri muri ibyo bishanga kongera umusaruro bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko. Izi ngomero zikaba zarubatswe ku bufatanye n’umushinga KWAMP ukorera muri ako karere.

Musoni,Aisa Kirabo na Agnes Kalibata bafungura urugomero rwa Sagatare muri kirehe(1) Minister Musoni afunguro urugomero

 

Nyuma yo gufungura izo ngomero Minisitiri musoni ari kumwe na Minisitiri w’ubuhinzi Agnes Kalibata, Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Dr. Aisa Kirabo Kacyira banatashye inyubako nshya y’akarere.

Inyubako nshya y'akarere ka Kirehe.
Inyubako nshya y'akarere ka Kirehe.

Aba bayobozi bakaba basabye abaturage b’aka karere ka Kirehe kurushaho kubungabunga ibi bikorwa bakabibyaza umusaruro. “Ntituzumve nyuma y’igihe gito ngo ibi bikorwa byangijwe kandi biba byaratwaye amafaranga menshi ya leta”James Musoni.

Minisitiri yasabye kandi abayobozi kubera abo bayobora, ijisho rireba aheza. Ati “dukeneye kubona umuturage afite amazi meza, afite amashanyarazi yeza imyaka agatunga urugo rwe ndetse agasagurira n’amasoko; Ibyo byose nimwe mugomba kubigiramo uru hare.;Minisitiri james musoni. Yasabye abayobozi b’ibanze guhaguruka bagakora ndetse bakegera abaturage kugirango bagere ku iterambere.

“umuyobozi wese agomba kugira intego”James. Umuyobozi wese wifuza kugana aheza agomba kumenya aho ava,aho ari ndetse n’aho agana kugirango agree ku iterambere. Ibibazo by’abaturage ubimenya iyo wahageze. Minisitiri musoni yasabye abayobozi b’ako karere gucunga umutekano cyane cyane ko aka karere kegereye umupaka ati “umupaka ugomba kutuzanira ibyiza ariko ntugomba kuduhungabanyiriza umutekano”.

Akaba yarasabye abayobozi b’amakoperative y’abahinzi bahinga umuceri muri ibyo bishanga kwirinda ubujura haba mu makoperative cyangwa se n’abavugwaho ubujura bw’ifumbire kubicikaho ahubwo bagateza imbere kwigisha kirazira abo bayobora. Ikirere ubu ntikikizerwa, mukwiye gushaka uburyo mushyira hamwe amazi akabikwa kugirango azajye agoboka mu gihe habaye impinduka ndetse mugatera n’ibiti ku mirima.

Baganira n'abaturage nyuma yo gufungura Cyunuzi Dam
Baganira n'abaturage nyuma yo gufungura Cyunuzi Dam

Minisitiri Musoni yashoje abasaba kugira ishyaka, umurava, gukora ndetse n’umuco wo gukunda igihugu kugirango barusheho gutera imbere.

Umuseke.com

 

en_USEnglish