Digiqole ad

RISPN:Kwibuka abasportif bazize jenocide

Abanyamakuru ba siporo bagiye kwibuka abasportifs bishwe muri Jenoside

Ihuriro ry’abanyamakuru ba sport bakorera ibitangazamakuru byigenga mu Rwanda (RISPN) ryateguye igikorwa cyo kwibuka abakinnyi n’abakunzi b’umupira bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abanyamakuru bigenga bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda tariki ya 9 Mata 2011 bazifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka, aho bazazirikana abakinnyi, abatoza,abasifuzi n’abakunzi ba siporo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abanyamakuru b’imikino mu Rwanda biyemeje gusura aho abo basporitfs babarizwaga mu duce dutandukanye tw’igihugu kugira ngo bamenye amateka yabo no gusura imwe mu miryango yabo yacitse ku icumu. Biteganyijwe ko tariki ya 9 Mata 2011 ari bwo abanyamakuru bose b’imikino bo mu Rwanda n’abandi bazafatanya nabo ko bazaba bari kuri Sitade Amahoro mu ijoro ryo kwibuka abo bakinnyi, abatoza,abasifuzi n’abakunzi ba siporo bishwe muri Jenoside.

Niyifasha Didas, umwe mu banyamakuru bateguye icyo gikorwa, aganira n’umuseke.com, yatangaje ko kugira ngo intego biyemeje izagerweho byabaye ngombwa ko biyambaza amashyirahamwe y’imikino akorera mu Rwanda ndetse n’izindi nzego kugira ngo azabatere inkunga muri iki gikorwa.

Urwego rw’imikino mu Rwanda, kimwe n’izindi nzego zitandukanye batakaje abantu benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 barimo, abakinnyi b’umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, imikino ngororamubiri, abasiganwaga ku magare, Handball n’ahandi.

Ni ku nshuro ya mbere iri huriro ry’abanyamakuru ba sport bakorera ibitangazamakuru byigenga(RISPIN) ritegura iki gikorwa, kikazaba rero ari ngarukamwaka

Tuyishime Fabrice

Umuseke.com

en_USEnglish