Tags : Umutekano

Simbarikure wibishije intwaro yaraye atorotse Gereza ya Rusizi

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba burasaba abantu gutungira agatoki inzego z’umutekano aho bazabona umuntu witwa Theodore Simbarikure waraye atorotse iriya gereza. Iri tangazo ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’iriya gereza riravuga ko Simbarikure yari yarakatiwe kubera guhamwa n’icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro. Simbarikure afite imyaka 40, ni umugabo wubatse ubarizwa mu karere […]Irambuye

Amatora ya 2017 azaba nubwo abaturage bashaka ko Kagame ariwe

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza avuga ko nta mpamvu n’imwe izabuza amatora kuba muri 2017 igihe Perezida Paul Kagame abaturage bamaze kugaragaza ko ariwe bashaka n’aba amaze kwemera kuziyamamaza kimwe n’abandi bazabyifuza. Hari bamwe bavuga ko itegeko nshinga ryavuguruwe kugira ngo Perezida Kagame azayobore ikindi gihe, ndetse ingingo ya 172 y’umushinga w’itegeko nshinga […]Irambuye

Ibihano bigenerwa abashoferi byakubwe inshuro icyenda

Kacyiru – Gasabo – Gukuba inshuro icyenda ibihano ku makosa akorwa n’abatwaye imodoka ni umwanzuro wa karindwi (7) mu myanzuro yatangajwe kuri uyu wa 11 Kanama, ivuye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje minisiteri zitandukanye n’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano n’ubuzima bw’abaturarwanda. Mu minsi itarenze ine ishize abantu barenga 30 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda ahatandukanye mu gihugu. […]Irambuye

Ushaka kukwima amajyambere akubuza umutekano – Kagame

Mu ruzinduko mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 17 Nyakanga Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku baturage yabibukije ko umutekano bagira uruhare mu kubumbatira ariwo shingiro rya byose. Ababwira ko ushaka kwima umuntu amajyembere abanza akamubuza umutekano, abizeza ko abashinzwe kuwucunga ngo babishoboye cyane. Kubonana n’abaturage kwa Perezida Kagame uyu munsi ntikwaranzwe n’ibibazo byinshi […]Irambuye

Ushatse gucika ubutabera, Isasu rikoreshwa nk’imbaraga za nyuma

Muri Gicurasi harashwe uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, muri Kanama haraswa uwari akurikiranyweho kuroga bamwe mu bayobozi i Gicumbi barimo n’umusirikare mukuru mu ngabo, kuwa gatandatu ushize harashwe babiri mu bajura bishe umuzamu bakaniba i Muhanga, abarashwe bose baguye aho barasiwe kandi babaga bagerageza guhunga ubutabera nk’uko Polisi y’u Rwanda […]Irambuye

Ubushishozi bwa Perezida Kagame bwatumye u Rwanda rudatera Congo –

Benshi bibuka amakimbirane yavutse ubwo Leta ya Congo Kinshasa ifatanyije n’ingabo zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) barwanaga n’umutwe wa M23, ibisasu byagwaga i Rubavu bihitana inzirakarengane bikanakomeretsa abandi bantu, Gen Kabarebe yatangarije mu Nkeko Nshingamategeko mu cyumweru gishize ko iyo hataba ubushishozi bwa Paul Kagame, u Rwanda narwo rwari rugiye kurasa Congo. Icyo […]Irambuye

Abahungabanya umutekano turaza kujya tubarasa ku manywa – P.Kagame

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze imiryango n’ibihugu bisohora inyandiko zivuga ko bihangayikijwe n’abantu bafatwa n’ababurirwa irengero mu Rwanda, avuga ko nta bucuti cyangwa ubuvandimwe mu kurinda umutekano w’igihugu, ahubwo ngo biraza kurenga kubafata noneho bajye baraswa ku mugaragaro. Mu ijambo yagejeje ku baturage bari yaje kumwakira, umukuru w’igihugu […]Irambuye

en_USEnglish