Tags : Tom Close

Tom Close yabatirishije umukobwa we

Mu gitaramo cya Noheli cyo kuwa 24 Ukuboza muri Cathedrale St Etienne ya Eglise Episcopal au Rwanda mu Biryogo niho umukobwa w’imfura w’umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Tricia yabatirijwe. Uyu mwana yabatijwe Ella Ineza, imbere y’imiryango n’inshuti z’uru rugo rwa Tom na Tricia. Mu muhango wo kubatiza uyu mwana hagaragaye kandi umuhanzi Knowless Butera, […]Irambuye

“Sinshyigikiye itegeko ryo gukuramo inda,” Ingabire Marie Immaculée

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Mme Ingabire Marie Immaculée yatangarije abari mu birori byo gutangiza ubukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage akamaro k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), no kubereka uruhare bagira mu gutuma amasezerano asinywa n’u Rwanda n’ibindi bihugu, “My African Union Campaign”, ko adashyigikiye itegeko ryo gukuramo inda ku bakobwa n’abagore babyifuza. Ku mugoroba wo […]Irambuye

Abaturage benshi bari kuza kumva ubutumwa ku bishyimbo bidasanzwe

Abahanzi ni umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ubutumwa, ubishidikanya yakwitabira ibitaramo bikomeje kubera ahatandukanye mu Rwanda biri guhuruza abantu benshi baza kureba abahanzi nka King James, Miss Jojo, Urban Boys, Tom Close na Riderman bakahabonera ubutumwa ku bishyimbo bikungahaye ku butare.  Ibi ni ibishyimbo bidasanzwe bimenyerewe mu Rwanda, bikungahaye ku butare (iron) bukenerwa cyane n’umubiri mu […]Irambuye

Muyoboke asanga PGGSS ikwiye kuba iy’aba Star gusa

Alex Muyoboke, azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abahanzi gutera imbere no kubyaza umusaruro muzika bakora. Kuri we asanga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rifasha abahanzi gutera imbere ariko muri iki gihe ritakimeze nk’uko ryatangiye. Muyoboke wakoranye n’abahanzi Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, Kid Gaju n’abandi, ubu akaba akorana na Social Mula […]Irambuye

Tom Close na Tricia bibarutse umukobwa bise Ella

Umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Tricia babyaye umwana w’umukobwa ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa 16 Kanama 2014 mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru. Tom Close w’imyaka 28, yari mu ikipe y’abaganga babyaje uyu mugore kuri ibi bitaro asanzwe akoraho bya Polisi. Tom yabwiye Umuseke ko umwana wabo bamwise akazina ka Ella bivuga […]Irambuye

en_USEnglish