Tags : Nyabugogo

Nyabugogo: Ku munsi w’itangira ry’amashuri abagenzi n’abatekamutwe bariyongera

Muri gare ya Nyabugogo ahafatirwa imodoka zijya mu bice bitandukanye by’igihugu kuri uyu wa mbere abagenzi bari biyongereye cyane kubera itangira ry’abanyeshuri ndetse ku buryo bamwe bagiye bahitamo gusubika ingendo, gusa ngo  uko abagenzi baba biyongereye niko n’abatekamutwe biyongereye. Ubwo abanyeshuri bari bakomeje kujya ku mashuri, muri gare ya Nyabugogo abagenzi bari babaye benshi cyane […]Irambuye

Umunyemari Milimo Gaspard yitabye Imana

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umunyemari Gaspard Milimo wari uzwi cyane mu bikorwa by’ubucuruzi muri Kigali n’amazu y’ubucuruzi yari afite Nyabugogo, yitabye Imana azize uburwayi mu bitaro i Nairobi muri Kenya. Gaspard Milimo, yari amaze iminsi aba muri Kenya, yamenyekanye cyane kubera ahanini inyubako ye y’ubucuruzi iherereye muri Nyabugogo Umujyi wa Kigali wari uyobowe na […]Irambuye

Ubuzima ku muhanda: Abana bari kuhavukira bakabaho biteye ubwoba

*Akarere ka Nyarugenge niko kari gafite abana benshi ku muhanda mu bushakashatsi bwa 2012. *Umuseke wasanze abakobwa 10 i Nyamirambo baba ku muhanda 3 barabyaye, Nyabugogo hari 21 muri bo 9 barabyaye. *Aba babyeyi bakiri bato basaba ko nibura bahabwa mituel zo kuvuza abana mu gihe barwaye. *Komisiyo y’abana ngo ntifasha abana bari ku mihanda […]Irambuye

Nyabugogo: abacuruzi ntibumva impamvu bimuwe huti huti

Isoko rya Nyabugogo ryatangiye gukora mu 1977, abaricururizagamo bemera ko ryari rishaje ndetse irishya rigezweho rikwiye, mu kubaka irishya rizatwara agera kuri miliyari 32 byabaye ngombwa ko abacuruzi baririmo ubu bose bimurwa. Gusa uburyo biri gukorwa n’aho bari kujyanwa aba bacuruzi barabyinubira. Abacuruzi muri iri soko kimwe n’abayobozi babo baganiriye n’Umuseke batangaza ko itariki bari […]Irambuye

Nyabugogo: Naho inkongi y'umuriro yafashe inyubako

Ku gasusuruko ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 15 Nyakanga, indi nkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi yegeranye na Resident Hotel (aho bakunze kwita kwa Mutangana) iri Nyabugogo, ababibonye bakavuga ko yaturutse mu bubiko bukuru bw’uruganda rwa matera rwa Afrifoarm. Ndagijimana Jean Marie, umwe mu baturage babanje kwitanga bagerageza gukura ibintu mu nzu kugira ngo byose […]Irambuye

Nyabugogo: Abantu 4 bahise bitaba Imana mu mpanuka ikomeye y’ikamyo

Updated: 11.30PM: Byemejwe n’umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, abantu bane nibo bahise bagwa mu mpanuka bagonzwe n’ikamyo yacitse feri ahagana saa tatu z’ijoro kuri uyu wa 25 Gicurasi mu muhanda wa Nyabugogo. Chief Supt Ndushabandi Jean Marie Vianney umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, yatangarije ahabereye impanuka ko imodoka yo mu bwoko […]Irambuye

en_USEnglish