Digiqole ad

Nyabugogo: abacuruzi ntibumva impamvu bimuwe huti huti

Isoko rya Nyabugogo ryatangiye gukora mu 1977, abaricururizagamo bemera ko ryari rishaje ndetse irishya rigezweho rikwiye, mu kubaka irishya rizatwara agera kuri miliyari 32 byabaye ngombwa ko abacuruzi baririmo ubu bose bimurwa. Gusa uburyo biri gukorwa n’aho bari kujyanwa aba bacuruzi barabyinubira.

Mu isoko rya Nyabugogo kuri uyu wa 15 Ukwakira buri wese yariho yitegura kwimuka
Mu isoko rya Nyabugogo kuri uyu wa 15 Ukwakira buri wese yariho yitegura kwimuka

Abacuruzi muri iri soko kimwe n’abayobozi babo baganiriye n’Umuseke batangaza ko itariki bari bahawe yo gutangira kwimuka muri iri soko ngo imirimo yo kubaka irishya itangire ari tariki 8/11/2104, abacuruzi bo bavuga ko batunguwe n’uko kuri uyu wa 15/10/2014 aribwo batangiye kwimurwa, hafi ukwezi kumwe mbere y’itariki bahawe. Byabatunguye, bamwe bagaragaza ko bibababaje, abayobozi ntibatanga impamvu ifatika.

Abacuruzi bagera ku bihumbi  bitatu bacururizagayo bari kwimurirwa mu isoko rya Biryogo i Nyamirambo, ahantu hakozwe imyanya y’abagera kuri 900. Abari kuhajyanwa bakatirwa metero kare imwe imwe ku mucuruzi, benshi bavuga ko ari nto cyane ugereranyije n’ibicuruzwa bafite n’ahobakoreraga. Impungenge ni zose. Udashoboye kwihanganira aha ajya gukodesha ku Gisozi mu nyubako z’amashyirahamwe.

Mu Biryogo aho bari kwimurirwa impungenge zabo ni uko abakiliya batarahamenya, nta parking ihari ku buryo ababagana babona aho bahagarara.

Umwe mu bacuruzi ati “ twe tubona rwiyemezamirimo areba inyungu ze gusa, ubu ari gukora ibi kuko azi neza ko contrat yacu izarangiza mu kwa kabiri umwaka utaha niyo mpamvu baduhitiyemo ahantu hadashoboka kugira ngo abone kugaruza amafaranga ye”.

Uyu mucuruzi utashatse gutangaza amazina ye avuga ko kandi atishimiye uburyo imisoro bakwa ku kwezi yavuye ku 5 000Rwf akagera ku 8 000Rwf ubu akaba ageze ku 25 000Rwf kandi bakorera ahantu hadakwiye.

Joel Ntabanganyimana nawe ni umucuruzi muri iri soko, avuga ko bakiriye neza kuba bagiye kubakirwa isoko rishya ndetse ko kugira ngo ryubakwe bagomba ga kuhava imirimo yo kubaka igatangira. Kandi ko atari yiteguye n’ubundi ko bajyanwa ahantu heza.

Koperative COCOMANYA y’abacuruzi ba caguwa Nyabugogo, nibo batsindiye kubaka isoko rishya rya kijyambere.

Ngiruwonsaganwa umuyobozi w’iyi Koperative yabwiye Umuseke ko nubwo batsindiye kubaka isoko gahunda yo kwimura abacuruzi muri Nyabugogo ari iy’Akarere. Nawe yemera ko amatariki bari bahaye abacuruzi yari ataragera kandi ko i Nyamirambo mu isoko rya Biryogo aho bari kujyanwa ari hato koko, gusa ari uko nta handi hahari.

Ngiruwonsanganwa avuga ko kubaka isoko rishya kandi rigezweho rya Nyabugogo ari ikintu kiza kijyanye n’ikerekezo cy’igihugu batekereje gukora bishyize hamwe nk’abacuruzi. Avuga ko amafaranga naboneka neza rizuzura mu gihe cy’imyaka ibiri. Imirimo yo kubaka ngo izatangira mu kwezi kwa mbere 2015.

Jean Paul Ngenzi umuyobozi wa AGRUNI Kompanyi ifitanye amasezerano n’Akarere ka Nyarugenge yo kwakira imisoro n’amahoro mu masoko y’Akarere ka Nyarugenge, yabwiye Umuseke ko aho babonye ho kwimurira abacururizaga Nyabugogo ari hato, bagerageje gupimira umwanya buri mucuruzi, abatahashimye bakajya gukodesha ahandi bifuza.

Ati “Nta misoro tuzamura kuko twishyuza imisoro yagenwe na komite njyanama y’Akarere ka Nyarugenge, ntabwo rero twongera imisoro kuko imisoro ishyaho n’itegeko.”

Abacuruzi bo bavuga ko impamvu rwiyemezamurimo yanze gushakira abacuruzi bo mu isoko rya Nyabugogo ahubwo agahitamo kubarundira hamwe mu isoko rito rya Biryogo, ari ukwanga ko ngo imisoro batanga ijya mu kandi karere baramutse bashyizwe mu masoko y’utundi turere nka Kicukiro cyangwa Gasabo, nubwo abashinzwe ibyo kubimura bo babihakana.

Aba bacururiza imisego hanze y'isoko bitewe nuko nta seta bagira
Aba bacururiza imisego hanze y’isoko bitewe nuko nta seta bagira
Hari abacuruzi bamwe batarahabwa ibibanza mu Biryogo ubu bakiri Nyabugogo
Hari abacuruzi bamwe batarahabwa ibibanza mu Biryogo ubu bakiri Nyabugogo
Abacururiza Nyabugogo bavuga ko bafite impungenge nyinshi zo gutakaza abakiliya mu gihe cy'imyaka irenga ibiri bagiye kumara mu yandi masoko
Abacururiza Nyabugogo bavuga ko bafite impungenge nyinshi zo gutakaza abakiliya mu gihe cy’imyaka irenga ibiri bagiye kumara mu yandi masoko
Mu isoko bamwe bamaze guhambira ibyabo bimukiye mu isoko rya Biryogo
Mu isoko bamwe bamaze guhambira ibyabo bimukiye mu isoko rya Biryogo
Aha ni mu isoko rya Biryogo aho imvera yagwaga ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 bamwe bategereje ko bahabwa ibibanza
Aha ni mu isoko rya Biryogo aho imvera yagwaga ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 bamwe bategereje ko bahabwa ibibanza
Mu isoko rya Biryogo bari guhabwa Metero kare imwe imwe, uyigaye kuko ari nto.....
Mu isoko rya Biryogo bari guhabwa Metero kare imwe imwe, uyigaye kuko ari nto…..
Arajya gukodesha hano mu Gakinjiro ku mazu y'amashyirahamwe ku Gisozi
Arajya gukodesha hano mu Gakinjiro ku mazu y’amashyirahamwe ku Gisozi
Aha mu isoko rya kijyambere mu Gakinjiro ariko ikibanza ngo kirakosha si buri mucuruzi ukigondera
Aha mu isoko rya kijyambere mu Gakinjiro ariko ikibanza ngo kirakosha si buri mucuruzi ukigondera
Isoko rya Nyabugogo bakoreragamo rirashaje
Isoko rya Nyabugogo bakoreragamo rirashaje
Ni iryo mu 1977
Ni iryo mu 1977
Ngiruwonsaganwa uyobora Koperative y'abacuruzi bishyize hamwe ngo biyubakire isoko rigezweho i Nyabugogo
Ngiruwonsaganwa uyobora Koperative y’abacuruzi bishyize hamwe ngo biyubakire isoko rigezweho i Nyabugogo
Ntabanganyimana Joel aritegura kwimuka kandi ngo asanga byari bikwiye ko bakorera ahantu hasobanutse
Ntabanganyimana Joel aritegura kwimuka kandi ngo asanga byari bikwiye ko bakorera ahantu hasobanutse
Koperative y'abacuruzi muri Nyabugogo yatsindiye kwiyubakira isoko rigezweho
Koperative y’abacuruzi muri Nyabugogo yatsindiye kwiyubakira isoko rigezweho
Hagati y'utwo turongo twera ni ikibanza kiri guhabwa umucuruzi umwe mu isoko bimuriwemo rya Biryogo i Nyamirambo
Hagati y’utwo turongo twera ni ikibanza kiri guhabwa umucuruzi umwe mu isoko bimuriwemo rya Biryogo i Nyamirambo
Aha Nyabugogo wasanganga hari benshi baba bahashakira amaramuko mu buryo bwose bushoboka
Aha Nyabugogo wasanganga hari benshi baba bahashakira amaramuko mu buryo bwose bushoboka

 

Photos/Daddy Sadiki Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Aba bacuruzi bagomba kubyumva kuko ririya soko rirashaje cyane ubwo rero kubimura mu gihe bagiye kuhashyira irindi cyangwa ibindi bikorwa bijyanjye n’icyerekezo 2020 nta cyaha kirimo gusa bigomba gukorwa neza. Umuhima wose ukwiye gusenywa kuko urashaje cyane uzawurebe uvuye Gatsata uzahita ubona ko rwose batinze kuvanaho ziriya nyubako zo mu 1960. Murakoze kuduha aya amakuru ubwo nukujya tubasanga Biryogo n’ahandi hose baba bimukiye.

  • abacuruzi abaturage muri rusange tugira ikibazo cyo kureba hafi twe akenshi tuba twitekerereza kugifu cyacu ngtakindi tukumva ko ubuzima bugarukira aho , ariko lta iba iturebera kureba ejo isoko ni ryamara kurangira tuzaba dushima leta ngo itejeje kuri byinshi, tujye tumenyako rimwe na rimwe ibyiza bisanga kwitanga ndetse nno guhara bimwe

  • Ni ukujyana n’iterambere nta mahitamo mufite kuko Nyabugogo yanyu igomba kuvugururwa cyakora uwo Ngiruwonsanga wanyu ibye ni Rurema wabimenya! I Kgl nyine utazi imitwe ngo atyaze akarimi kuhaba bizagora. Amaso aberaho kureba!!

  • Rega iterambere riragora cyane bisaba gufata ibyemezo bikaze kandi nyuma bigenda byerekana ko byagize umusaruro mu iterambere

  • abanyarwanda natwe turagorana pe, nibihangane maze bategereze bazakorere ahantu hasobanutse ubwo se bibagiwe tutakiri muri analogue

  • TWABASABAGA IBISOBANURO (CONTACT) KUWIFUZA KABA UMUNYAMURYANGO MURI IZO NYUBAKO ZIGIYE KUBAKWA MUBIDUFASHEMO

  • Ariko se bacuruzi bo mu isoko rya Nyabugogo muragirango bigende bite?
    Iterambere ry’umujyi wa Kigali rihora riducira amarenga tukanga kubyumva!
    Udashoboye kujyana na gahunda z’iterambere arasigara hanyuma agafata icyemezo agashaka ahandi ajya hajyanye n’amikoro ye.Nibyo nta bindi.Isi turimo ijyana n’ushoboye udashoboye agafashwa n’abe bagishoboye.Isi nta mbabazi igira.Na Kigali n’uko bimeze.

  • uwo witwa ngo ni presida abamze amenye ko coperative ariyabamyulyango kwirinrwa asuzugura abamtu abatuka uwo mugabo wirirwa mwitamgazaakiru narele kubyinabere yumuziki nkubu ntawe utazi ubulyo arimo gushakira banyirariyaazu yo kugisozi isoko cyane ko babuze abayajyamo none uwo mugabo arikubeshya ntampuhwe afitiye abanyamulyango ahubwo ninyunguze kuko ntibyumvikana ukuntu iy
    o coperative iri mukarere la nyarugengenge ari n
    ako kayihaye ibyamgombwa akaba arimo arya ruswa aha ngo arigushakira abanyamulyango ibibanza ahubwo urwego rwumivunyi ruhagirukire ngiruwonsamga numugore witwa divine uriubilyogo bar kwa abantu ibobamza ahubwo umuhaye 150000.niyo yaba atacuruzaga arihereza abasaziyewosoko babuze epfo naruguru mwisoko lya bilyogo riswa iravuza ubuhuha muzanaze uwitwa minani utazwiubacuruzi yake avuye inyanza buhaye depo yishyura 1.000.000frs nabandi kamdi ntawuvuga byatuyobeye naho nowa agabanye kworata no gusuzugura abacuruzi cyane abagore babagabo

  • Ese ku mugani barinda kujya kunigana mu rindi soko naryo ridasobanutse mu Biryogo,nayo iri hanyuma ya Muhima, bagiye mu mazu afite isuku n’umwuka hariya mu Gakinjiro? Ariko na ba nyir’amazu bakagabanya ibiciro. Erega si ngombwa kugaruza ayo washoye mu mwaka umwe gusa kugera aho uhitamo gufunga inzu, ntiwinjize n’igiceri??!

  • ARIKO ABARI GUSAKUZA NGO BABIMUYE SINZI IBYO BARI KUVUGA, MUBONA UMUJYI WA KIGALI UKIRI UWABAGENDERA KU KABANDO?NI UKUVUDUKA UTABISHOBOYE AKAJYA MU NKENGERO ZAWO AKAREBA NIBA YABAHO BYIBURA 5 ANS UMUJYI UTARAHAMUSANGA, SI NON, MUREKE AMAGAMBO DUKORE

  • ubundi se ninde bimuye akagenda avuga neza ntakundi ntawutimuka wana baforme ahandi

  • gahunda ya leta yo gusukura umujyi ndayishyigikiye 100/100 Reba nawe ibyo bibati ntago bikwiye murikino gihe nubwo hari abayihomberamo ariko mu minsi irimbere bizaba aribyiza Ntawe ukwiye kuyibangamira.

Comments are closed.

en_USEnglish