Digiqole ad

Ubuzima ku muhanda: Abana bari kuhavukira bakabaho biteye ubwoba

 Ubuzima ku muhanda: Abana bari kuhavukira bakabaho biteye ubwoba

*Akarere ka Nyarugenge niko kari gafite abana benshi ku muhanda mu bushakashatsi bwa 2012.
*Umuseke wasanze abakobwa 10 i Nyamirambo baba ku muhanda 3 barabyaye, Nyabugogo hari 21 muri bo 9 barabyaye.
*Aba babyeyi bakiri bato basaba ko nibura bahabwa mituel zo kuvuza abana mu gihe barwaye.
*Komisiyo y’abana ngo ntifasha abana bari ku mihanda ifasha abari mu bigo.

Saa tanu z’ijoro kuwa gatatu, umunyamakuru w’Umuseke yinjiye muri gare ya Nyabugogo aho bamwe mu bana bo ku muhanda bita ba mayibobo ‘bagangika’ (bo niko bita kuryama) imbere y’amabaraza y’inzu zirimo. Nta cyumba cy’abahungu, icy’abakobwa cyangwa icy’abana. Abahungu n’abakobwa ntibaryama ahatandukanye. Muri bo harimo abamaze kuba ababyeyi utwana tumwe turarira kubera inzara…utundi dufite ibimenyetso by’imirire mibi, undi afite akana atwite n’akandi…baryamye aha ku ibaraza…

Aho bari baryamye ahagana saa tanu z'ijoro bahise babyuka
Aho bari baryamye ahagana saa tanu z’ijoro bahise babyuka

Umunyamakuru kandi yari yageze i Nyamirambo ijoro ryabanje nk’aya masaha, kureba no kuganira n’aba bana baba ku muhanda kubera ibibazo by’ubuzima. Nicyo gisubizo baguha muri macye.

Buri muntu ugenda burya ni inkuru ikomeye…aba bana nabo ibya buri umwe ni inkuru ndende iva mu rugo aho bakomoka mu byaro ku bashakanye batanye, ababataye, ababanze, abakennye, abafunze…..inkuru yabo igakomereza ku kuba mu mihanda. Buri wese afite impamvu ye, buri wese ni inkuru…ikidasanzwe ni inkuru zibabaje z’abana babyawe na bamwe muri aba bana b’abakobwa baba ku muhanda.

Komisiyo y’igihugu y’abana yabwiye Umuseke ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2012 Akarere ka Nyarugenge ari ko kabonetsemo abana benshi baba ku mihanda mu turere 12 twakorewemo ubushakashatsi.

Mu mujyi wa Kigali honyine iki gihe ngo habarwaga abana bari hagati ya 350 na 400 baba ku mihanda nk’uko Come Sinayitutse umukozi ushinzwe uburenganzira bw’abana muri Komisiyo yabo abivuga.

I Nyamirambo, Umuseke wahasanze abana b’abakobwa baba ku muhanda bagera ku icumi, batatu muri bo barabyaye bafite utwana baba birukankana aho hose, bakanaryamana natwo aho hanze.

Nyabugogo twahasanze abakobwa 21 baba ku muhanda, bacye nibo bemeye gufotorwa, muri aba icyenda bafite abana babyariye aha ku muhanda, abenshi bawujeho bafite imyaka hagati ya 10 na 15 nk’uko babivuga. Baterwa inda…baba ababyeyi ku muhanda.

Abana bavutse benshi ba se nubwo aba bakobwa bavuga ko babazi ntabwo babafasha, ni ba nyina gusa babashakishiriza. Utwana twabo tugeramiwe n’indwara z’imirire mibi, ba nyina bari mu kaga ko kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko bemera ko iyo bibaye ngombwa n’umubiri wabo bawutanga ngo umwana abone irindazi.

Ngo ni nako akenshi bahora birukankana na DASSO zishaka kubavana ku mihanda ku ngufu, ndetse babwiraga Umunyamakuru ko ubwo ageze aho ‘bagangika’ (aho baryama Nyabugogo) ubu abiciye iseta (ahantu habo) kuko ijoro rikurikiye ngo bashobora kuhabirukana.

Nyabugogo, aba babyeyi bakiri bato, kuko umukuru waganiriye n’Umuseke afite imyaka 20 afite akana k’umwaka umwe urenga anatwite akandi, twamusanze aryamye aha kw’ibaraza ari konsa aka gakuru…imbeho yo muri iki gishanga cya Nyabugogo ntiba iboroheye.

Uyu yitwa Clementine ati “Ibibazo byacu nyine nawe urabibona ko bikomeye, ariko nibura icyo twifuza ni uko Leta yadufasha bakaduha mituel tukajya basi tuvuza abana bacu, nk’ejo bundi umuriro wari wakarenze kenda gupfira hano muri iyi mbeho…ntako mfite ko kukagenza kuko no kukabonera icyo kurya ni intambara…. Ubuzima bwacu n’aba bana ni Imana yonyine ibuzi.”

Abandi bakobwa nabo babyariye aha ku muhanda ibibazo byabo n’abana babo ni bimwe birasa, nubwo impamvu zatumye baza ku muhanda zinyuranye.

Ernestine w'imyaka 17, umuhungu we yabyayariye ku muhanda afite 15, amusinziriye ku bibero
Ernestine w’imyaka 17, umuhungu we yabyayariye ku muhanda afite 15, amusinziriye ku bibero

Komisiyo y’Abana ntifasha abana batari mu bigo

Ni umukino uhora ukinwa usa n’ugoranye kurangira; gukangurira abana kuva ku mihanda, bamwe bakahava abandi bakahavanwa ku ngufu bagashyirwa mu bigo bakiga, abandi bagatoroka bya bigo bagasubira ku mihanda aho baba bakeneye bwa bwigenge umwana wese ahora ashaka, hamwe n’abandi bashya bagenda baza kuba ku mihanda….Gusa ni ikibazo Komosiyo y’abana ivuga ko ifiteho ingamba n’intego.

Come Sinayitutse ushinzwe uburenganzira bw’abana muri iriya Komisiyo yabo yabwiye Umuseke ko abakobwa bazwi baba ku muhanda ubu ari 30 kandi ko ababyaye atari benshi, ndetse ko n’ababyaye bari mu kigo cy’Abakalicuta giherereye kuri St Famille mu mujyi wa Kigali.

Sinayitutse avuga ko gukurikirana abana b’abakobwa ubu bari ku mihanda bahabyariye bitoroshye kuko ngo bakurikirana gusa umwana washyizwe mu kigo, ibi bigo ubu ngo bigera kuri birindwi byita ku bana.

Sinayitutse avuga ko bakora kenshi ubukangurambaga bwo kuvana aba bana ku mihanda, ndetse bakanafatanya n’inzego z’ibanze na DASSO.

Sinayitutse ati “Dukorana n’inzego z’ibanze tukamenya umubare w’abana bavukiye ku mihanda bari mu bigo tukabafasha. Kandi duhora tugerageza no kuvana abana bose ku muhanda kugira ngo bajye mu buzima busanzwe bige.”

Igiti kigororwa kikiri gito, aba nabo ni abana, ni ibiti bito bitakabaye binanira abakuru kubigorora…

Intego iyi Komisiyo y’abana yashinzwe mu 2011 ifite ngo ni uko ikibazo cy’abana bo mu muhanda kizakemuka burundu bitarenze mu 2017.

Aba bana b'abakobwa i Nyamirambo ku muhanda saa sita z'ijoro, iwabo nta handi ni aha ku muhanda, nta bitekerezo bindi by'ubuzima bw'ejo
Aba bana b’abakobwa i Nyamirambo ku muhanda saa sita z’ijoro, iwabo nta handi ni aha ku muhanda, nta bitekerezo bindi by’ubuzima bw’ejo
Aha baba babana na basaza babo usanga n'ingeso zindi z'ubusambanyi zibageramiye kuko nta mukuru ubabujije muri bo
Aha baba babana na basaza babo usanga n’ingeso zindi z’ubusambanyi zibageramiye kuko nta mukuru wababuza gukora ibyo bashaka. Aha umukobwa arasoma mugenzi we w’umusore barikwifotoza
Barakina imikino ya nijoro by'abana b'ingimbi aha iwabo ku muhanda
Barakina imikino ya nijoro by’abana b’ingimbi aha iwabo ku muhanda
Nyabugogo nijoro cyane baregerana, usanga bari hamwe abahungu, abakobwa, ababyaye, abana...rimwe na rimwe bagashakira hamwe aho kuryama
Nyabugogo nijoro cyane baregerana, usanga bari hamwe abahungu, abakobwa, ababyaye, abana…rimwe na rimwe bagashakira hamwe aho kuryama
Ubuzima buragoye kuri aba bana b'abakobwa barara ku muhanda
Ubuzima buragoye kuri aba bana b’abakobwa barara ku muhanda
Aba bahungu ku muhanda i Nyambirambo umwe aranywa Jus undi aranywa kore mbere gato y'uko baryama
Aba bahungu ku muhanda i Nyambirambo umwe aranywa Jus undi aranywa kore mbere gato y’uko baryama
Akana ke gafite ibimenyetso bikomeye by'imirire mibi
Akana ke gafite ibimenyetso bikomeye by’imirire mibi
Uyu mubyeyi w'imyaka 18 akana ngo gaherutse kumurembana gafite umuriro mwinshi cyane abura uko agenza gakizwa n'Imana
Uyu mubyeyi w’imyaka 18 akana ngo gaherutse kumurembana gafite umuriro mwinshi cyane abura uko agenza gakizwa n’Imana

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • VOILÀ…..SAME OLD PROBLEMS

  • OMG!!! Thanks God, i hall not babycry anymore that i miss shoes or swatch!
    NCC plz do something, here on street is where your support is needed than in child camps

    God have mercy on these children of yours

  • Abo bana-babyeyi mubabwire ko bagomba kwigira, bakihehsa agaciro, ibyo by’imbabazi ntaho biba muri iki gihugu, ejobubundi Ministeri ibashinzwe yababwiraga mwe banyamakuru ko itazi abao bana ahai baba, ko mugomba kuyifasha mukayibereka !

    Singapore yacu ! Dore V2020 isigaje imyaka 3 gusa, tugomba kwipassa muremure tugatera mu izamu rya V2050…Matunda yiko mbere: but same old lie !

    • Kandi nibatabishobora ejobundi tuzajya kubafunga cyangwa tubajyane iwawa kuko berekana isura mbi yumujyi wacu.

  • @Bayingana @Kinyakura, Mu mvugo yanyu ndumva nta mpuhwe zirimo! Iyaba mwatangaga ibitekerezo by’icyakorwa nibwo nari kubemera! Hari ibyakozwe, hari ibiri gukorwa hari n’ingamba bababwiye! Wowe vuga uti baagenza gutya na gutya twumve icyo ubarusha! Ku kiremwamuntu kunenga ibyakozwe biroroha cyane. Kuvuga ngo iki nticyagenze neza ntacyo uba uvumbuye! Nta n’ubuhanga burimo kuko buri kintu kigira inzira nyinshi gishobora gukorwa mo, buri nzira ikagira ibyiza n’ibibi byayo!Jye nzi neza ko mu Rwanda hari initiatives nyinshi cyane, abihayimana, ONGs, Unicef, Inzego za Leta, ibigo byakira abana bo mumuhanda bifite abakozi bafite uburambe mu kwegera no gukorana na bariya bana,… kdi bose barahura bakungurana ibitekerezo. Ubwo rero bose ubakubye na zero ngo ntacyo bazi ngo ubarusha impuhwe! urutwa n’iyo ubanza ugasobanuza neza uko ikibazo giteye, ibyakozwe, ibikora n’ibidakora ukabona kugira icyo uvuga! Naho ubundi ibyo babyita gushoka nk’inka igiye ku iriba lol ndabasetse cyane

    • Ese leta yemera koko inama igirwa nabo bose watondaguye, Ese leta yemera ibitekerezo by’abanyarwanda? Ese leta yonyine ndavuga ubutegetsi buriho nibwo bufite ibisubizo by’abanyarwanda? Ngibyo ibyo wowe NE wagombye kwibaza ndetse ukisubiza.Ese iyabayobozi bagiye hariya bakabwira rubanda ko baciye nyakatsi ko ubukungu buri mu muvuduko udasanzwe baba babwira abanyarwanda? Niba baba babwira abanyarwanda rero natwe abanyarwanda dufite uburenganzira bwo kunenga ibitagenda ariko se niba nafite ibitekerezo byubaka nzabinyuzahe? mwishyaka se? Mw’idini se mu nyanja se? mw’ijuru se he he?

    • @ Ne, wowe niba utari inka ishotse, ngaho huza ibi turimo kubona aha na growth ya 7~11%, hanyuma kandi ubihuze n’ibyo uvuze. Umutego w’ikinyima ushibuka nyirawo agihaze aho. Reka turebe icyo batuvanira i Davos, nabonye barimo no guceka akadiho bizihiwe muri Suisse ya Europe !

      just blablablaaaa ! Fanatisme myopie !

      • @Mukamurigo Wivanga topics. Niba ushaka kumenya indicators na metrics bakoresha bapima economic growth ntabwo uzabimenyera muri comment ya hano ku museke! Nakumenyesha gusa ko biriya ari ibipimo bipimwa n’inzobere ku buryo buri scientifiquement objectif. Nta n’ubwo ari uRWANDA rubipima, uzegere IMF, World Bank n’abandi nkabo baba bafite inzego zisobanurira public ibyo bagenderaho! Byose bafatira kuri Baseline runaka, niyo mpamvu nta gitangaza Urwanda rugize igipimo kiri hejuru y’icy’igihugu wita ko gikomeye! Iby’abana nabyo wizanamo amarangamutima! Uvugako ikibazo kiyongereye uhereye kuki, uhereye ryari? Kuvuga ngo umunyamakuru yagufotoreye amaseta y’abana bo mumuhanda blablabla, hari ibirenze ibyo gufotora bikorwa ku neza y’abana n’imiryango yabo plz! Umunyamakuru yakoze akazi ke, inzego zibishinzwe nazo zirakora akazi kazo uko zishoboye! Nawe ikomereze akazi kawe ko kunenga! Uzagera n’aho winenga lol!

        • @ne wifata abantu nkinka zitazi gusoma wibasira Mukamurigo, twese tuzi uko bikorwa nababikora niba bose babeshya imibare buzuza bitewe nibyo leta ibereka iyo baje gusura igihugu ntiwabyitwaza.Itekinika ntacyo rikubwira se?

        • Kuvugavuga gusa, ubu se uvuze iki ?! bullshit. Wowe barakubaza guhuza ibipimo by’ubukungu bwiyongera kugera kuri 11% buri mwaka no kuba dufite iyi situation y’abana babyarira abandi bana ku mihanda ya Kigali, nawe ukazana ibyo gutukana no kwishongora…Musobanurire ubihuze niba ubishoboye, ureke kuzana iyo pararaparara ya scientifiquement objective, IMF, World Bank, n’undi mwanda nkuwo..! WB se ni igiki, ko bibereye mu bucuruzi hano !

          Ese ye ntiwumvise ko mu turere hafi ya twose nibura bafite 45% by’abana barwaye bwaki !

          • @Kabazayire, ongeraho inzara ivuza ubuhuha za Rwamagana, Butare za Gitarama,aho abantu bugalijwe nubukene ndetse batazi uko bazatangiza abana amashuli. Ngiyo imibare ya World bank uwo ene atazi ndetse atitaho.

          • Sibwo noneho na IMF uyihinduye inka! Ubwo se urashaka kuvuga ngo ibyo leta ivuga sibyo, ibyo IMF ivuga sibyo,… ukatwemeza ko ari wowe uvuga ukuri gute?

    • jya uva mu marangamutima ujye mu kuri! icyo bavuze kitari ukuri ni ikihe? Ministeri y’umuryango yasabye aba banyamakuru kuyereka aho aba bana n’abagore baba mu mihanda kuko yo utazi aho baba! umunyamakuru yabikoze right? Duhora turirimba ko y Rwanda ari Singapour yo nuri Africa ko twaciye Nyakatsi! Ese aba bari mu mihanda ubu bavukiye muri Nyakatsi?! Impuhwe, blablabla… uzana aha ntabwo aribyo byihutirwa. icyihutirwa ni ukwereka Leta ko ibintu byose bidashobora gutwarwa gisirikare, ngo bitungane. Abanyamagare bagarutse bate gutwara abagenzi muri Kabulimbo ko bamaze igihe kirekire batagaragara?!

      • NJYE NDABONA UMUTI WABA MWIZA WO GUKURA ABA BANA MU MUHANDA ARI UKUBUBAKIRA INZU IKAJYAMO NA RESITORA KUBURYO BARIYA BANA AHO KUJYA KURYA MU MAPUBELI BAJYA BAJYA KURYA NO KURYAMA MURI IYO NZU HANYUMA BAKABONA UKO BABIGISHA BAKABAKURA KU MUHANDA BURYA USHAKA GUFATA IMBEBA NEZA AYIFATIRA KU BIRYO IYI NZIRA MBONA YABA NZIZA NKUKO ABADIVENTISTE BAJE BABAGA INKA IGITWE MBERE YO KUGUHA INYAMA BABANZAGA KUKWIGISHA IYO PLAN YAHINDUYE BENSHI ABADIVE IGITWE , NA BANO BANA UWABASHYIRIERAHO UBWO BURYO NAVUZE HARUGURU MBERE YO KUBAGABURIRA BAJYA BABAHA AMASOMO NA MUGITONDO MBERE YO KUBAHA IFUNGURO RYA MUGITONDO BAKABAHA ANDI MASOMO BO UBWABO BAZANISABIRA KUJYA KWIGA IMYUGA IWAWA ATARI NGOMBWA KO BABAJYANA KU NGUFU. MURAKOZE

      • Mbega uburakari we! Ayo niyo marangamutima navugaga rerO! Ungera usome ibyo wanditse urebe uburakari wari ufite! Ahubwo wowe uwaguha igihugu ndabona wagitwaza umuriro!Ntimwirirwa musakuza se ngo itangaza makuru mu Rwanda ntiryigenga! Bien joué banyamakuru bacu! bagaragaje ikibazo, abashinzwe kukigaho nabo barakora inshingano zabo. Ugiye kunyemeza rero ko ari wowe wakivumbuye cg ko wowe uba warakoze ibirenze iby’abariho bari gukora! Ibyo ni ukwiyemera! Wowe erekana icyo utekereza cyakorwa turebe!

        • @Ne, uhembwa angahe ?!

  • VISION 20/20 IN ACTION……

  • NJYE NDABONA UMUTI WABA MWIZA WO GUKURA ABA BANA MU MUHANDA ARI UKUBUBAKIRA INZU IKAJYAMO NA RESITORA KUBURYO BARIYA BANA AHO KUJYA KURYA MU MAPUBELI BAJYA BAJYA KURYA NO KURYAMA MURI IYO NZU HANYUMA BAKABONA UKO BABIGISHA BAKABAKURA KU MUHANDA BURYA USHAKA GUFATA IMBEBA NEZA AYIFATIRA KU BIRYO IYI NZIRA MBONA YABA NZIZA NKUKO ABADIVENTISTE BAJE BABAGA INKA IGITWE MBERE YO KUGUHA INYAMA BABANZAGA KUKWIGISHA IYO PLAN YAHINDUYE BENSHI ABADIVE IGITWE , NA BANO BANA UWABASHYIRIERAHO UBWO BURYO NAVUZE HARUGURU MBERE YO KUBAGABURIRA BAJYA BABAHA AMASOMO NA MUGITONDO MBERE YO KUBAHA IFUNGURO RYA MUGITONDO BAKABAHA ANDI MASOMO BO UBWABO BAZANISABIRA KUJYA KWIGA IMYUGA IWAWA ATARI NGOMBWA KO BABAJYANA KU NGUFU. MURAKOZE

  • Ariko Mukamurigo, Hitayesu, Burigo n’abandi mwagiye mureka gufata ibintu uko bitari. U Rwanda rwateye imbere ku buryo butangaje, gusa haracyarimo utubazo nk’ibi by’abana bo ku muhanda, amazi, amashanyarazi, n’ibindi bikebike..
    Umwana ntavuk ngo yuzure ingobyi..Igihugu cyacu cyari amatongo, Genocide yakorewe abatutsi irangiye, miliyoni ziri mu buhungiro…FPR yubatse iki gihugu ihereye kuri zeru…ni nde wari uziko mu myaka 21 gusa twaba dufite igihugu cyiza gutya? Mutuze rero, twese biratureba kubaka iki gihugu cyacu no kurinda ibyagezweho…ibibazo bigihari, hari ubushake bwo kubikemura, bizakemuka…kd na we nanjye biratureba. Dukomeze imihigo!

    • @Mary, Ese u Rwanda ruriho kuva 1994 gusa? Ngo buibatse igihugu bahereye kuri zeru nibyo koko.Iyo abantu babiri bari kurwanira icyansi, iyo batitonze amaherezo urayazi.

  • No muri signapour barahaba ntaho bataba kw’isi abana cga n abakuzi bitwa sans abris ni iburayi kereka abatahazi nibo bakwibwira ko batahaba barahari barenze nabo mubona bo mu Rwanda icyangombwa nuko Leta iba ifite ingamba so gukumira ubwiyongere bwabo naho umuvuduko w iterambere kereke abatagira amaso kuko ntawe bitagaragarira kandi namwe mwigiza nkana muzi aho mwari muri naho mugeze . Komeza imihigo Rwanda

    • @Nura kuba sans abris utuye mu Rwanda watubwira uko bitangira mbere yuko uba sans abris? Hanyuma turagereranya n’iburaya uvuga.Reka nkuyubore nubwo waba muri nyakatsi yawe nta munyarwanda utagira aho aho aba ndavuga kera rukigendwa.Gufana ni byiza ariko gufana amafuti si byiza.

  • Yes , Basebya ikibazo urabwira injiji ,mukamurigo n’abandi muravuga ukuli, bravoo

  • Yewe ibyiwacu nagahoma munwa!! usibye Yesu wenyine!!

  • Ahaaaa ndumiwe pe!!

  • @Mukamurigo. Ariko ndabona warababajwe nuko bacinye akadiho. Ishyari.com. wagirango barire??? Naho gupinga ibyavugiweyo utanabizi, ngo just blabla… urishuka. Kuko aho u Rwanda rugeze ntawutahabona. Kandi niba warasomye neza Prezida wacu ari muri bake batumirwa muri iriya nama. Rero ntibamutumira babona nawe nta gitekerezo kizima azatanga. Naho ibya bana byo, na USA nubwo ari super power igira aba homeless. Gusa ntibyatubuza gukora uko dushoboye ngo tumere nka za Norvege Suede…

  • Natasha, reka kurota ! Nako kubeshya MUKAMURIGO si injiji ! Ahubwo wowe ndunva uri inyuma y’injiji ! Ngo twakora uko dushoboye tukamera nka Suède cg Norvège ? ???, ese warize muko wenda gutembera byo nturabigeraho ngo ugere n’a nka Nairobi byonyine ! !

  • Hariya i Wawa hakwiye kuboneka inzu zicumbikira bene aba babyeyi babyarira mu mihanda , bakajyanwayo bakigishwa imyuga no kurera abana kandi abo bana nabo bagakura bazi ubuzima nyabwo. Ikindi nuko mu gihe bari i Wawa basobanurira abantu amavuko yabo , bakazahava berekeza mu miryango yabo , abatazi imiryango yabo Leta ikagena ibigo barererwamo kugeza bakuze kandi bashobora kwibeshaho badasubiye mu mihanda. Abafite imiryango bakava i Wawa berekeza iwabo ,bagashyirwa no mu makoperative kandi bagakurikiranwa buri gihe ngo batongera kujya kubyarira munsi y’amateme. Cyari igitekerezo cyanjye. Murakoze.

  • Njye nzahora nenga abashyiraho deadline y’ibyo batazashobora.Nk’uwavuze ngo ibigo by’imfubyi bizarangirana na 2016 ubwo biramushobokera cg ni ugufata indoto zigahindurwa imihigo?

Comments are closed.

en_USEnglish