Tags : National Youth Council

Urubyiruko rwishyize hamwe rukora amasabune mu bishashara by’ubuki

Abasore n’inkumi 91 bo mu turere tune bishyize hamwe bakora ishyirahamwe ritunganya ibishashara by’ubuki (ibinyagu) babikoramo amasabune yo gukaraba. Iri shyirahamwe ubu ngo rihugura urundi rubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu mu gukora amasabune hagamijwe kwivana mu bukene no gufasha imiryango yabo n’igihugu kwiteza imbere. Urubyiruko rwo mu ishyirahamwe Organization for Economic development and […]Irambuye

Urubyiruko rurasaba uburenganzira bwarwo mu guhabwa akazi

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wateguwe n’umuryango nyarwanda Never Again Rwanda kuri uyu wa kane tariki 10/12/2016, urubyiruko ruturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu rwagaragaje ko ikibazo cy’uburambe busabwa mu itangwa ry’akazi na ruswa biri mu bintu bibabuza uburenganzira n’amahirwe yo kubona akazi. Uru rubyiruko rwagaragaje ko mu busanzwe akazi kukabona ari […]Irambuye

Mu muganda udasanzwe Urubyiruko ruzasana inzu 2 148 z’abatishoboye

Mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, (video conference), abayobozi b’inzego z’ibanze n’Umunyamabanga wa Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, wari kumwe n’abayobozi muri Minisiteri zitandukanye, mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko, ingabo na Polisi, biyemeje ko mu muganda udasanzwe uzaba ku wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira mu gihugu hose hazasanwa inzu 2 148 z’imiryango itishoboye. Umunyamabanga uhoraho muri […]Irambuye

Mu mujyi urubyiruko runywa ibiyobyabwenge ku bwo gutinya akazi –

Mu birori byo gusoza ibiruhuko ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye (Bye Baye Vacances!) byabereye ku kigo cyUrubyiruko cya Kimisagara, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 22 Mutarama 2015, IP S.Bucyana yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse avuga ko ahanini urubyiruko rwo mu mujyi rwishora mu biyobyabwenge kubera gutinya gukora. Iki gikorwa cyari […]Irambuye

Urubyiruko 802 barangije amahugurwa yo kwihangira imirimo

Kuri uyu wa 17 Nyakanga urubyiruko rugera kuri 802 nirwo rwashoje  amahugurwa y’ukwezi urubyiruko rugenerwa na Dot Rwanda ndetse n’inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC)  bakaba bahabwa amasomo y’ikoranabuhanga,kwihangira imirimo n’ibindi. Nyuma yo guhugurwa basaba gukurikiranwa no gufashwa mu bikorwa byo kwiteza imbere. I Gikondo ku kigo cy’abagide aho bamwe mu barangije uyu munsi baherewe impamyabushobozi, abaganiriye […]Irambuye

en_USEnglish