Digiqole ad

Urubyiruko rwishyize hamwe rukora amasabune mu bishashara by’ubuki

 Urubyiruko rwishyize hamwe rukora amasabune mu bishashara by’ubuki

Urubyiruko rukoresha ibinyagu mu gukora amasabune

Abasore n’inkumi 91 bo mu turere tune bishyize hamwe bakora ishyirahamwe ritunganya ibishashara by’ubuki (ibinyagu) babikoramo amasabune yo gukaraba.

Urubyiruko rukoresha ibinyagu mu gukora amasabune

Iri shyirahamwe ubu ngo rihugura urundi rubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu mu gukora amasabune hagamijwe kwivana mu bukene no gufasha imiryango yabo n’igihugu kwiteza imbere.

Urubyiruko rwo mu ishyirahamwe Organization for Economic development and Innovations (OEDI), ngo rugamije gutekereza no guhanga imishinga yafasha urubyiruko rwinshi mu turere dutandukanye kwivana mu bukene.

Kugira ngo ibi bigerweho bahugura urubyiruko mu gukora amasabune, amavuta, no kongera ubumenyi mu buhinzi bugamije gusagurira amasoko.

Kugeza ubu ngo urubyiruko rwahuguwe rukorera mu turere tune turimo Nyanza, Kamonyi, Rwamagana na Kicukiro.

Abasore n’inkumi bamaze guhugurwa bashingirwa amatsinda yo gukoreramo kandi agakomeza gukurikiranwa kugira ngo azagere ku musaruro ukenewe kandi afashwe aho biri ngombwa.

Jean de Dieu Harerimana uhagarariye ishyirahamwe mu rwego rw’amategeko yabwiye Umuseke ko umwaka utaha bateganya kwagurira ibikorwa byabo mu tundi turere, ibi bigakorwa hagamijwe gufasha Leta muri gahunda yayo yo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Kugeza ubu ngo abakobwa ni bo benshi bitabiriye ibikorwa bya OEDI kuko ubu ari  67 naho abahungu bakaba 24.

Iyi gahunda ngo igamije gufasha igihugu mu iterambere mu rubyiruko
Amasomo yabo barashaka kuyavana mu turere tune akagera n’ahandi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish