Tags : Mali

Guha umwanya Jean Kambanda akivuga mu itangazamakuru ni ‘amahano’ –

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 9 Werurwe, Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa muntu muri Mali, umaze iminsi ine mu Rwanda, yavuze ko kuba Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi ishinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, akaba afungiye muri Mali nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, kuba yarahawe ijambo akavugira mu […]Irambuye

U Rwanda na Mali byumvikanye mu by’indege. Rwandair iratangira kujyayo

*Indege za Rwandair zizaba zemerewe kuvana abantu n’ibintu i Kigali, zibageze i Bamako zibe zafata abandi bagaruka cyangwa bajya ahandi. *Rwandair ngo iriteguye ndetse izanagura indi ndege igezweho Boeing 737-800 muri Gicurasi. Kuri uyu wa mbere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ubwikorezi, Dr Alex Nzahabwanimana yasinye amasezerano asesuye y’ubucuruzi bujyanye n’ubwikorezi bwo […]Irambuye

Afro Basket U18: U Rwanda rwatsinzwe na Mali mu mukino

U Rwanda rwatsinzwe na Mali mu mukino wa gatatu w’amatsinda, Umutoza Moise Mutokambali avuga ko afite icyizere cyo kugera muri ½ cy’igikombe cya Afurika kiri kubera mu Rwanda. U Rwanda rwatangiye neza igikombe cya Afurika cya Basketbal mu batarengeje imyaka 18 (FIBA Africa Under-18 Championship). Abasore ba Moise Mutokambali batsinze Gabon na Côte d’Ivoire mu […]Irambuye

Alpha Oumar Konaré yaje kugisha inama Kagame ku bibazo byo

Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe muri Sudan y’Epfo, Alpha Oumar Konaré wanabaye Perezida wa Mali, mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganira ku bibazo bya Politiki biri muri Sudan y’Epfo. Konaré yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Paul Kagame baganiriye ku bibazo bya Sudan y’Epfo […]Irambuye

Mali: Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yarijijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo Abanyarwanda baba mu gihugu cya Mali bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu wari watumiwe muri uyu muhango, yarijijwe n’amahano yumvise muri Jenoside yakorewe Abatusi, asaba abaturage b’igihugu cye kunga ubumwe nk’uko mu Rwanda byakozwe nyuma ya 1994. Dr Abdramane Sylla yasutse amarira yibutse inshuti ye biganye […]Irambuye

en_USEnglish