Afro Basket U18: U Rwanda rwatsinzwe na Mali mu mukino wa 3 w’amatsinda
U Rwanda rwatsinzwe na Mali mu mukino wa gatatu w’amatsinda, Umutoza Moise Mutokambali avuga ko afite icyizere cyo kugera muri ½ cy’igikombe cya Afurika kiri kubera mu Rwanda.
U Rwanda rwatangiye neza igikombe cya Afurika cya Basketbal mu batarengeje imyaka 18 (FIBA Africa Under-18 Championship). Abasore ba Moise Mutokambali batsinze Gabon na Côte d’Ivoire mu mikino ibiri ibanza yo mu itsinda ‘A’.
Kuri iki cyumweru, u Rwanda rwagowe cyane n’ikipe y’igihugu ya Mali itaratsindwa na rimwe muri iki gikombe, ibatsinda umukino wa gatatu mu itsinda, amanota 61-40. Harimo amanota 26 yatsinzwe n’umusore umwe, Ousmane Traore.
Nyuma y’umukino, Moise Mutokambali utoza abasore b’u Rwanda yavuze ko nubwo atakaje umukino, agifite icyizere cyo kugera ku ntego ye.
Mutokambali yagize ati: “Turatsinzwe ni byo, kandi Mali idutsinze ibikwiye. Gusa dufite ibyo kwishimira muri uyu mukino. Gukina na Mali, ikipe iturusha iterambere rya Basketball, ariko tukihagararaho ni byiza cyane. Niba mwabibonye, amanota uyu munsi yabaye make kuko twari twafunganye cyane.”
Yakomeje avuga ko icyizere kigihari kuko hari umukino wo kuwa kabiri na Algerie, u Rwanda rusigaranye bityo ngo rugomba kuwutsinda.
Ati “Gutsinda uyu mukino bizaduha amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro. Icyo ngomba kwibutsa abakinnyi ni uko kwitwara neza umuntu ku giti cye atari ngombwa cyane, ahubwo tugomba kongera imbaraga uko dukorera hamwe nk’ikipe. Bizadufasha mu mikino itaha.”
Indi mikino yabaye kuri iki cyumweru:
Angola 105-56 Uganda
Tunisia 86-33 Benin
Egypt 95-68 DR Congo
Rwanda 40 – 61 Mali
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
courage kbx rwanda team oyeeeee byumwihariko galois twiganye komeza utere imbere bro
Comments are closed.