Tags : Inkongi y’umuriro

Rubavu: Umuriro utwitse ‘dortoire’ y’ishuri ibyarimo birakongoka

Ahagana saa tatu z’amanywa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu inkongi y’umuriro yafashe inzu abanyeshuri bararamo (dortoire) mu ishuri ryisumbuye rya ESBF riherereye mu murenge wa Gisenyi mu kagari k’Umuganda ibyarimo byose birashya birakongoka. Nta muntu wakomeretse cyangwa ngo asige ubuzima muri iyi nkongi. Batabawe na Police y’u Rwanda yazimije uyu muriro ntubashe gukwira ikigo […]Irambuye

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu muri ‘Quartier Commercial’ i Kigali

Inzu y’ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye muri ‘Quartier Commercial’ mu Mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu wa gatandatu. Usibye byinshi byangirikiye muri uyu muriro nta muntu kugeza ubu waba wahiriyemo. Imodoka zagenewe kuzimya umuriro zahageze nyuma umuriro wabaye mwinshi cyane, ariko zizimya inzu ntiyabasha gukongeza izindi nk’uko umwe mu bari […]Irambuye

Rwamagana: Inkongi y’umuriro yafashe amaduka agera ku munani

Iburasirazuba – Inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yafashe amaduka agera ku munani ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukwakira ahagana saa moya n’igice z’ijoro, aya maduka aherere mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro. Polisi, abaturage n’ingabo bariho bafatanya kuzimya uyu muriro wari umaze kuba mwinshi ariko ubarusha imbaraga. Amazu y’ubucuruzi y’uwitwa Murenzi niyo uyu […]Irambuye

Nyarutarama: Inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nzeri ahagana saa tatu, inzu y’umuturage yakorerwagamo ubucuruzi mu murenge wa Remera Akagali ka Nyarutarama yafashwe n’inkongi y’umuriro byinshi byari biri mu miryango ibiri y’iyi nzu birakongoka gusa ntihagira uhasiga ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere. Icyateye iyi nkongi ntabwo kiramenyekana kugeza ubu nubwo bamwe bavuga ko yaba yaturutse ku mashanyarazi. Uwacururizaga […]Irambuye

Remera: Imodoka itwara abantu yahiye irakongoka

Gasabo – Ahagana saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 12 Kanama mu murenge wa Remera Akagari ka Rukiri II, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yafashwe n’inkongi mu igaraje rya IMVTC/Remera irashya ibura kizimya irakongoka. Nta muntu wari muri iyi modoka ubwo yafatwaga n’inkongi uretse abariho bayikora bahise bigirayo. Iyi modoka yari […]Irambuye

Police, MININFRA, EWSA bashyizeho itsinda ryo guperereza ku nkongi

Nyuma y’inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira inyubako zitandukanye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Rubavu aho yibasiye Gereza y’aka karere, itsinda ry’ibigo na minisiteri birebana n’iki kibazo ni ukuvuga Polisi y’u Rwanda, ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isukura ( EWSA), ikigo gishinzwe imyubakire n’imiturire ndetse na Minisiteri y’ibikorwa Remezo ( MININFRA), rirajwe inshinga no […]Irambuye

Nyabugogo: Naho inkongi y'umuriro yafashe inyubako

Ku gasusuruko ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 15 Nyakanga, indi nkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi yegeranye na Resident Hotel (aho bakunze kwita kwa Mutangana) iri Nyabugogo, ababibonye bakavuga ko yaturutse mu bubiko bukuru bw’uruganda rwa matera rwa Afrifoarm. Ndagijimana Jean Marie, umwe mu baturage babanje kwitanga bagerageza gukura ibintu mu nzu kugira ngo byose […]Irambuye

U Rwanda rwaguze utumodoka duto two kuzimya inkongi

Inkongi z’umuriro za hato na hato zikomeje kuyogoza mu gihugu, mu myaka ibiri ishize inkongi zisa n’ishaka kuba icyorezo, ibimeze kwangirika ni byinshi abamaze kuhasiga ubuzima ubu barenga barindwi muri icyo gihe. Ministre w’umutekano mu gihugu yatangaje ko Leta iri gukora ibishoboka. Umuriro watwitse inzu y’urubyiniro, utwika amashuri ya Byimana inshuro zirenze imwe, utwika amaduka […]Irambuye

Iduka ryafashwe n'inkongi y'umuriro mu mujyi wa Kigali

Hafi saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 09 Nyakanga umuriro bitaramenyekana neza icyawuteye wibasiye amaduka ari muri Quartier Matheus mu mujyi wa Kigali. Ni ku muhanda uri munsi y’umusigiti mukuru uri rwagati mu mujyi wa Kigali. Inzu yahiye iriho ‘Brand’ nini ya KIWI ariko isanzwe icurizwamo ibintu byinshi bitandukanye harimo n’ibiranguzwa byinshi mu mazu y’inyuma […]Irambuye

Gereza ya Rubavu yafashwe n'inkongi. Batatu bitabye Imana

Updated 6.50PM: Itsinda ry’ingabo n’imodoka izimya umuriro bageze kuri Gereza batangira kuyizimya, nyuma y’iminota 15 umuriro wari umaze kuzima. Amakuru avuga ko hari abagororwa bakomerekeye muri iyi nkongi. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangarije Radio Rwanda ko abagororwa batatu bitabye Imana abagera kuri 40 barakomereka mu mubyigano wo kugerageza guhunga ahari umuriro muri gereza. 07/07/2014  7.59PM: Ahagana […]Irambuye

en_USEnglish