Tags : Ikinyarwanda

Umuntu wese akwiye kumva ko kuvuga Ikinyarwanda bitagaragaza ubujiji –

Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ngenga ugira Igiswahili ururimi rwiyongera ku zindi eshatu zari zemewe mu Rwanda, Hon Bamporiki yabajije Minisitiri w’Umuco na Siporo igikorwa ngo Ikinyarwanda kirengerwe. Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko kuvuga Ikinyarwanda biterekana ubujiji, ko ahubwo umwenegihugu akwiye guterwa ishema no kukivuga. Umushinga w’itegeko ngenga ryemera […]Irambuye

Dusobanukirwe n’amuga n’uburyo acurwamo

Amuga ni amagambo akoreshwa mu buhanga, mu bumenyi cyangwa mu mwuga runaka. Tuvuge nk’amagambo y’ubumenyi akoreshwa mu buhinzi ni amuga y’ubuhinzi, akoreshwa mu bucamanza ni amuga y’ubucamanza, akoreshwa mu buvumvu ni amuga y’ubuvumvu. Byumvikane rero ko hari amagambo asanzwe dukoresha n’amagambo kabuhariwe agenewe umwuga, akaba ari yo muga.   Ese amuga ahangwa ate ? Umukozi […]Irambuye

Ikinyarwanda cyacika bigeze aho uwo mu Majyepfo akenera umusemuzi ngo

Ururimi rw’Ikinyarwa ni inkingi y’umuco nyarwanda ihuza Abanyarwanda bose, ariko hari ababona ko hari ikibazo cyo kwangirika k’ururimi ku buryo bikomeje uko bimeze rwagera aho rugacika, rugata umwimerere warwo hagasigara uruvange rw’indimi, kimwe mu bibazo byaba bikomeye kuko icyahuzaga Abanyarwanda bose cyaba cyavuyeho. Bamwe mu Banyarwanda baganiriye n’Umuseke bavuga ko Ikinyarwanda gifite ikibazo cyo kwangirika, […]Irambuye

Abayobozi n’abanyamakuru, urugero rw’abandi mu gukoresha neza Ikinyarwanda

Ururimi rw’Ikinyarwanda ni kimwe mu birango by’umuco nyarwanda, ruhuriweho n’Abanyarwanda bose. Kubera ibibazo byabaye mu Rwanda byatumye umuco uhungabana n’ururimi rw’Ikinyarwanda rwakira amagambo menshi, Inteko y’Ururimi n’Umuco igiye gusohora andi magambo yacuzwe yitwa “Amuga”, igasaba abanyamakuru n’abayobozi kuba intangarugero mu gukoresha neza Ikinyarwanda. Ikinyarwanda kivugwa hose mu Rwanda, kandi abarutuye bakacyumvikanaho, ariko aho bigeze ubu […]Irambuye

Perezida Kagame yasabye ko Ikinyarwanda kigishwa no ku batagihisemo

Ni igitekerezo cyatanzwe na Mgr Servilien Nzakamwita umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba kuri uyu wa kabiri mu nama y’igihugu y’Umushyikirano, wavuze ko ikinyarwanda nk’ururimi ruduhuza rutagihabwa umanya uhagije mu burezi cyane cyane muri Kaminuza. Minisitiri w’Uburezi yahise asobanura uburyo kigenda kigishwa kugeza mu mashuri yisumbuye, gusa Perezida Kagame we atanga igitekerezo ko ikinyarwanda cyakwigishwa […]Irambuye

Ikinyarwanda ntikigomba kuvangwa n’izindi ndimi – Niyomugabo

Ibi byavuzwe na Dr Cyprien Niyomugabo ukuriye inteko y’ururimi n’umuco mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere  taliki ya 11 Werurwe. Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura imyiteguro y’umunsi mpuzamahanga wahariwe indimi gakondo. Mu gutegura uyu munsi, inteko y’ururimi n’umuco mu Rwanda ifatanyije n’abashinzwe kubungabunga ururimi kavukire mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bateguye ibikorwa bitandukanye […]Irambuye

en_USEnglish