Digiqole ad

Ikinyarwanda cyacika bigeze aho uwo mu Majyepfo akenera umusemuzi ngo abwire uw’i Kigali

 Ikinyarwanda cyacika bigeze aho uwo mu Majyepfo akenera umusemuzi ngo abwire uw’i Kigali

Ururimi rw’Ikinyarwa ni inkingi y’umuco nyarwanda ihuza Abanyarwanda bose, ariko hari ababona ko hari ikibazo cyo kwangirika k’ururimi ku buryo bikomeje uko bimeze rwagera aho rugacika, rugata umwimerere warwo hagasigara uruvange rw’indimi, kimwe mu bibazo byaba bikomeye kuko icyahuzaga Abanyarwanda bose cyaba cyavuyeho.

Bamwe mu Banyarwanda baganiriye n’Umuseke bavuga ko Ikinyarwanda gifite ikibazo cyo kwangirika, ngo hari aho umwana asigaye avuga umubyeyi ntamwumve, umuyobozi akavuga bamwe mu baturage ntibumve ibyo yashatse kuvuga.

Gusa ngo ni amahire kuko Leta igerageza gushyiramo imbaraga ngo ururimi rudacika, ariko ngo uko bimeze hatagize igikorwa rwazagera aho rugacika, umuntu wo mu Majyepfo akajya akenera umusemuzi aganira n’uw’i Kigali,  kandi bose batavuga ururimi rutazwi urwo arirwo, ari uruvange rw’indimi nyinshi n’izo utamenya ubwoko.

Abaganiriye n’Umuseke basanga Ikinyarwanda cyarangiritse kubera kutitabwaho, kudahabwa agaciro mu burezi, ngo cyanishwe no kudacura amagambo mashya ajyanye n’ibintu bivumburwa.

Niyitanga Jean Paul umunyeshuri muri Kaminuza, ati: “Jyewe mbona Ikinyarwanda cyangirika kuko kititabwaho. Iyo kitabwaho kiba kigishwa mu mashuri yose. Nta nubwo haba hakigaragara ibintu bitarabonerwa amazina y’Ikinyarwanda, umuntu ajye yivugira ibyo abonye mu mvugo abonye.”

Ikinyarwanda ngo ntigihabwa agaciro, nk’izindi ndimi. Gasana Emmanuel agira ati: “Ikinyarwanda kwangirika cyane bipfira mu burezi. Ubu umuntu arakiga kugera mu cyiciro rusange. Iyo utiga mu ishami ry’indimi, Ikinyarwanda bagiha isaha imwe, rimwe na rimwe ikanakoreshwa higwamo ibindi, byagera muri Kaminuza ho reka, uba waragisize kera!”

 

Abayobozi bavanga indimi

Ndagijimana Pierre yagize ati: “Reba nawe umuntu yiga mu kigo batemerewe kuvuga Ikinyarwanda, yize mu ishami ritari iry’indimi, ararangije ajya muri Kaminuza, aba umuyobozi. Ni gute se yabura kukivuga akivangavanga n’Icyongereza n’Igifaransa?”

Avuga ko umuti ari uko Ikinyarwanda cyashyirwa mu masomo yigishwa kugeza no muri za Kaminuza.

Abo twaganiriye kandi bagaragaje impungenge z’amagambo yo mu ndimi z’amahanga agenda avangwa n’Ikinyarwanda kuko nta magambo ahari ayasobanura mu Kinyarwanda.

Umuyobozi w’ishami ry’ururimi mu Nteko y’Ururimi n’Umuco, Nsanzabaganwa Modeste avuga ko Ikinyarwanda kititaweho cyazimira. Gusa, ngo nta mpungenge ko Ikinyarwanda cyazazimira kuko Leta ikitayeho cyane.

Ati: “Nakubwira ko impungenge zikwiye kuvaho kuko Ikinyarwanda kitabwaho. Haba mu burezi, mu nteganyanyigisho nshya Ikinyarwanda gifite umwanya uruta uwo cyari gisanzwe gifite. Abana bo mu mashuri abanza, kugera mu wa gatatu biga mu Kinyarwanda.”

Ku bijyanye n’amagambo y’amahanga agaragara cyane mu mvugo, Nsanzabaganwa avuga ko hari hamwe biterwa n’uguhitamo k’u Rwanda, kubera ko rushaka gutera imbere mu buryo bwihuse kandi ibikoresho byinshi bikaba biri mu ndimi z’amahanga.

Yavuze ko Inteko y’ururimi n’Umuco igerageza kurema amagambo, gusa ngo hari ubwo aba yinjiye, aba menshi bikagorana guhita uyabonera Ikinyarwanda yose.

Urugero, ni Computer yabonewe izina rya “Mudasobwa” ariko izana rya bimwe mu biyigize nka ‘mouce’ (souris), keyboard (tableau numerique), screen (ecran) n’andi, ngo biracyagoranye ko yose yahita abonerwa ayasimbura mu Kinyarwanda.

Avuga ko indimi zivuka mu matsinda y’abantu nko mu rubyiruko, nta mpungenge zikwiriye gutera kuko ari ibintu biba muri buri muryango w’abantu ufite icyo uhuriyeho, ngo uba ufite n’ururimi uhuriyeho. Igikorwa ni ukurinda ko urwo rurimi rwakwinjizwa mu ndimi zemewe.

Gusa, ngo n’Abaturarwanda bose bafite uruhare rukomeye mu gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda cyane cyane ababyeyi n’abarezi barutoza abana bakiri bato.

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Urakoze munyamakuru kuri iyi nyandiko yawe nziza.

  • Biteye ubwoba kuko abantu babasha gukora conversation ya au moins 5minutes cg ucumi nta jambo rya french cg english bakoresheje usanga bigoye.ikindi kandi amagambo yikinyarwanda usanga ari maremare kdi aruhije so iyo umuntu yandika ugasanga ari confortable kwandika either in frech or english. Si amakosa yacu ni uko umuntu atagiye abyiga neza .

  • Abo bagize inteko y’umuco se bo ni shyashya da?! Iyo abantu bakora ibitabo buzigishirizwamo ikinyarwanda bagashyiramo amagambo n’amazina bikoreshwa mu bihugu duturanye nabyo wibaza niba ikinyarwanda kitageze ku buce nk’ingwate! mvya- Muramvya!

  • Iki kibazo cy’ururimi rw’ikinyarwanda rugenda rwononekara ni ikibazo gikomeye abayobozi bafite mu nshingano zabo ururimi n’umuco bari bakwiye guhagurukira batajenjetse. Bitabaye ibyo, muzasanga mu myaka iri mbere ikinyarwanda kimaze kwangirika bitavugwa. Nyamara se ukuntu ikinyarwanda ari ururimi rwiza ku bazi kukivuga no kucyandika!!!

    Birababaje kubona no ku maradiyo yacu hano mu Rwanda ubona hari abanyamakuru bamwe bavuga ikinyarwanda gikocamye, ukibaza niba iri tangazamakuru dufite mu Rwanda hari aho rituganisha.

    Hari akamenyero abanyarwanda bamwe bamaze gufata mukuvuga ijambo “ati” ugasanga bararikoresha aho babonye hose batitaye ku isanisha ry’amagambo.

    Urugero: Ukumva umuntu aravuze ngo :”Barambwiye ati” aho kuvuga “barambwiye bati”
    “Ndamubwira ati” aho kuvuga “ndamubwira nti”
    “Turamubwira ati” aho kuvuga “turamubwira tuti”
    “Muramubwira ati” aho kuvuga “muramubwira muti”
    ” urambwiye ati” aho kuvuga “urambwiye uti”

    Minisiteri y’uburezi nigerageze ikore ku buryo isomo ry’ikinyarwanda ryakwigishwa mu myaka yose kuva muwa mbere w’amashuri abanza kugeza muwa gatandatu w’amashuri yisumbuye, kandi rigahabwa amasaha arenze imwe mu cyumweru, wenda hari icyo byatanga.

  • Inteko ishinzwe ururimi… mu Rwanda se yo ntititwa RALC? Uretse izina ry’igihugu hari ikindi kinyarwanda mubona muri iyo mpinamagambo? Mureke twivugire nimwe mwabizambije.

  • Mbere na mbere iyo nteko ishinzwe ururimi nibanze ihindure izina ifate izina ry’ikinyarwanda kuko nayo ubwayo nta rugero itanga.
    Ikindi, birababaje kubona abantu basigaye barihaye kwica ururimi ku bushake;urugero:impakanyi “nti,nta”ntikibaho ,ahubwo musigaye mwikoreshereza “na”( Singenda Natanariye),kandi ubundi bavuga “Singenda ntariye”.
    Hanyuma kadi bamwe basigaye bandika nk’uko bavuga cg akenshi bagakata aho bitari ngombwa:
    “Amasunzu samasaka”, ubundi bandika “amasunzu si amasaka”,ururimi n’inkingi y’umuco mu gihe ushaka kuvuga ko “ururimi ari inkingi y’umuco” (ni ukuvuga ngo hari aho bitiranya inshinga “kuba” no gukata;kandi ikibabaje kurushaho ni uko usanga binavugwa na ba bantu twita ngo ni intiti cg se abanyeshuri, ariko amakosa y’imyandikire yo arakorwa cyane cyane n’abanto bo mu macapiro bandika biriya byapa dusanga ku mihanda; iyaba nari mfite ubushobozi, jye nk’icyapa kimanitse ku muhanda kirimo amakosa najya mpita nkimanura, kandi ari icapiro ryacyanditse ndetse n’uwatanze ubwo butumwa bwamamaza bose nkabashikiriza ubutabera nkabarega kwica ururimi nkana.Impavu uwatanze ubutumwa nawe namwita umufatanyacyaha ni uko aba atabanje ngo asuzume niba ubutumwa yatanze nta makosa arimo, Rwose aba secretaires mwihangane mwisubireho kuko birakabije kandi binateye isesemi.

  • ” decoderi n ‘ ubuntu ” kimaze igihe kirekire ku mihanda. Gikwiye gukosorwa kuko kiri henshi kandi kandi kiyobya benshi.

    • Mana weeeeeeeeee,” decoderi n ‘ ubuntu “!!!!!!!!!!!!n’abandi mugaragaraze amakosa nk’ayo twese duhagurikire rimwe tuyamagane.

Comments are closed.

en_USEnglish