Tags : Hon Nkusi Juvenal

PAC yagereranyije RTDA n’umunyeshuri uhora mu ishuri ariko agahora atsindwa

Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), kuri uyu wa 11 Ukwakira, bakiriye ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi, RTDA, babaza iki kigo impamvu bakomeza gukora amakosa kandi abakozi bayo bahora mu mahugurwa agamije guhangana n’aya makosa. Muri Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA cyakunze kugaragarwaho amakosa ndetse kigatumizwa […]Irambuye

PAC yabajije RRA icyo ikora mu kureshya Abashoramari ivuga ko

*Hon Theogene  ngo ni gute mu Rwanda basora kimwe no muri Kenya, Uganda byegereye amazi, *Ngo kuki u Rwanda rutakwigira ku bihugu bitanga ubwasisi bikagabanya imisoro… Abayobozi b’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahooro bavuga ko iki kigo ntaho gihurira na politiki y’ishyirwaho ry’imisoro ku buryo cyagira uruhare mu kureshya Abashoramari. Bari babajijwe gusobanuro uko umusoro wo mu […]Irambuye

Ruswa irigaragaza muri Vets Complex ya Nyagatare Campus – Hon

Abadepite ntibashira amakenga imigendekere y’isoko rya miyari 3,7 ryo kubaka inyubako y’abavuzi b’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare aho Kaminuza y’u Rwanda yishyuye rwiyemezamirimo miliyoni 972 nta kazi bigaragara ko yakoze. Ikibazo cy’iyi nyubako yiswe Veterinary Complex (Inyubako igenewe Abavuzi b’amatungo) yahombeje Kaminuza y’u Rwanda amafaranga asaga miliyoni 972, ni kimwe mu bindi […]Irambuye

RAB imbere ya PAC yemeye menshi mu makosa yo gucunga

*Hari inzu nyinshi za bimwe mu bigo byahujwe ngo bikore RAB zipfa ubusa, *Umugenzuzi Mukuru yabonye ibyuho mu mitumirize n’imitangire by’ifumbire n’imbuto, *RAB yiyemeje gukosora menshi mu makosa yaragaraye. Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta mu Nteko Nshingamategeko (PAC) bongeye guhura imbonankubone n’abayobozi b’Ikigi cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) basaba ibisobanuro ku makosa […]Irambuye

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bananiwe no gukurikiza itegeko ry’ibidukikije

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) yashyize ahagaragara raporo igaragaza ko abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bananiwe guhuza ibikorwa byabo n’itegeko ryo kurengera ibidukikije mu Rwanda. Akajagari gakabije kavanze no kwirengagiza ubusugire bw’ibidukikije mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biri muri bimwe mu bibazo byagaragajwe muri raporo yashyikirijwe Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kuri […]Irambuye

en_USEnglish