Digiqole ad

Ruswa irigaragaza muri Vets Complex ya Nyagatare Campus – Hon Nkusi

 Ruswa irigaragaza muri Vets Complex  ya Nyagatare Campus – Hon Nkusi

Veterinary Complex yagombaga kubakwa muri Campus ya Nyagatare

Abadepite ntibashira amakenga imigendekere y’isoko rya miyari 3,7 ryo kubaka inyubako y’abavuzi b’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare aho Kaminuza y’u Rwanda yishyuye rwiyemezamirimo miliyoni 972 nta kazi bigaragara ko yakoze.

Veterinary Complex yagombaga kubakwa muri Campus ya Nyagatare
Veterinary Complex yagombaga kubakwa muri Campus ya Nyagatare

Ikibazo cy’iyi nyubako yiswe Veterinary Complex (Inyubako igenewe Abavuzi b’amatungo) yahombeje Kaminuza y’u Rwanda amafaranga asaga miliyoni 972, ni kimwe mu bindi bibazo byinshi by’imiyoborere no kutita ku gucunga neza  amafaranga ya Leta byagaragajwe n’Umugenzizi Mukuru w’Imari ya Leta.

Abadepite baravuga ko ukurikije raporo y’Umugenzuzi Mukuru, RUSWA yigaragaza ku buryo isoko ryo kubaka iyo nyubako ryahawe rwiyemezamirimo, EXERT & CHEON KWANGA ENGINNERING GROUP (ayo masosiyeti yagombaga gufatanya gukora iryo soko imwe ni iy’Abanyarwanda indi ni iy’AbanyaKoreya).

Uko ikibazo giteye, uwatsindiye isoko yahawe avance ya 20% by’agaciro k’imirimo yagomba gukora, ingana na miliyon hafi 700 z’amafaranga y’u Rwanda.  Nyuma aza guhabwa andi 6% agera kuri miliyoni 300, yose hamwe yahawe agera kuri miliyoni 972 ariko bigaragara ko ntacyo yakoze.

Abadepite bavuga ko bitumvikina uburyo umuntu wakoze imirimo itagera ku 8% ahabwa ayo mafaranga angana atyo, mu gihe isoko ryose ryari miliyali eshatu na miliyoni 765.

Rwiyemezamirimo ngo yakoze imirimo ifite agaciro ka miliyoni 308 gusa, nyuma bigaragara ko isoko atazarishobora  arahagarikwa ariko yahawe ayo mafaranga yose, hakibazwa aho miliyoni 664  zisaga zazimiriye, ibyo babonamo kudasobanuka na ruswa.

Hon Nkusi Juvenal umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta, ati “Ubwo koko muri iryo soko ntiharimo ruswa? Ibyo yari gukora nta na kimwe yakoze, iyo si ruswa yigaragaza hari ahandi washakira?”    

Hon Nkusi avuga ko ubuzima bw’uwo rwiyemezamirimo bwazamutse vuba nyuma yo kubona izo miliyoni 664 ntacyo yakoze.

Ati “Izo miliyoni ziri mu cyuka ziri he? Hari abazisangiye.”   

Hon Kankera we avuga ko bitumvikana uburyo umuntu yishyuza agahabwa 26% by’imirimo kandi ibyo yakoze ari 8% by’akazi yari yasinyiye kuzakora.

Pudence Rubingisa Umuyobozi ushinzwe imari muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko habayeho intege nke (weakness) mu gukurikirana Contract y’iryo soko.

Avuga ko byagaragaye ko uwo rwiyemezamirimo yari mu cyiciro cya gatatu hakurikijwe ubushobozi bwe, kandi ngo ingano y’iryo soko ihabwa abo mu cyiciro cya mbere, gusa ngo ibyo by’ibyiciro byashyizweho nyuma y’uko iryo soko ryari ryamaze gutangwa.

Ati “Iyo biza kuba ari ubu, ntabwo ririya soko twari kurimuha.”

Rubingisa ariko ntiyabashije kumvisha abadepite bagize PAC uburyo ibifaranga bingana kuriya byasinyirwaga rwiyemezamirimo nta bikorwa bigaragara ko yakoze, bakibaza impamvu kuranga biba mu gucunga amafaranga ya Leta gusa.

Rubingisa, avuga ko bakimara kubona ko rwiyemezamirimo adashoboye bafatariye ingwate yatanze, ndetse basesa amasezerano na we, ariko na byo abadepite ntibabyumvise nk’ibisobanuro bifatika kuko bavuga ko icyo isoko ryatangiwe ari ukubaka inyubako kandi ikaba itarubatswe.

Intumwa y’Ubushinjacyaha muri ibi biganiro byahuzaga abadepite n’Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko iyo dosiye y’iyo nyubako bayakiriye, ubu barimo kuyisesengura byimbitse kugira ngo abo bayigizemo uburangare bazahanwe.

Uwari woherejwe guhagararira Ikigo cy’Igihugu cy’Amasoko ya Leta (RPPA) yabwiye abadepite ko abagomba kubazwa iby’iryo soko ari rwiyemezamirimo  mbere na mbere,  ubuyobozi bwa Nyagatare Campus, Uwagenzuraga imirimo n’abayobozi ba UR ku rwego rwo hejuru basinyiriga amafaranga yo kwishyura imirimo idahariu.

Amasezerano yo kubaka iyo nyubako yasinywe tariki ya 1 Kamena 2014, imirimo yo kubaka yagombaga kumara amezi 18, ariko ngo rwiyemezamirimo abonye habura amezi atatu ngo ayo meze agere nibwo yatangiye gukora umusingi.

Pudence Rubingisa ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Kaminuza (ubanza ibumoso), n’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Fillip Coton (ubanza iburyo).
Pudence Rubingisa ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Kaminuza (ubanza ibumoso), n’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Fillip Coton (ubanza iburyo).

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ayinya!

  • ruswa yo muyihorere ntaho itari nokujya kwiga muri kaminuza byabaye ruswa kugirango baguhe ibyo ushaka noneho muri farg kugirango bagushyire aho ushaka nabyo ni ruswa ubwose muravuga iki ni mwicecekere

  • iki guhugu ubanza gikize di! nibirire imana iracyabatije ubuzima,ariko bibuke ko ari imisoro ya rubanda rukennye

  • NIBADUSHAKIRE UBURYO IYO NYUBAKO YABONEKA

  • MBEGA AKUMURO IYI DOSSIYE YAGOMBYE GUSHYIKIRIZWA UBUTANERA BAGAKANIRWA URUBAKWIYE YABA ARI ABARIYEHO NDETSE N’ABAGIZE UBURANGARE……………BITYO IBINTU BISOBANUKE KANDI HARI IKINDI KIGOMBA GUSOBANUKA KUBA KAMINUZA YIGISHA ANZOBERE MU ICUNGAMUTUNGO KANDI IKABA IFITE N’INZOBERE Z’ABARIMU ZIBARWA MURI STAFF ACADEMIQUE NTABWO ZIBARIRWA MURI STAFF ADMINISTRATIF BITYO AMAKOSA AKORWA NABABIZI BABIGAMBIRIYE KUBERA INYUNGU ZABO BWITE THXXXXXXXXXXXXX

  • Nabafundi bararira ayo kwarika maze.
    Abahanga bo kurya barara bakarabye!
    Ubuse nta supervision bagiraga basinyiraga amafaranga badakurikije akazi aho kageze c
    Wabona Rwiyemezamirimo baramukamuye nka bya bindi bya ya hotel ya Rutsiro ihejejemo Ex . Mayor na Gitifu w”Akarere.Cyokora Muzee aracyafite akazi .

  • Ubu hari ruswa y’amayeri mu masoko aho baha isoko Rwiyemezamirimo ariko amafaranga bakayagabana.Babanza kuyaca imirwi yakwanga bakarimwima da.

  • abo barwiyemzamirimo bahise bahakirira bagura za X6 BMW. za RANGE ROVER.ikigaragara nuko ari MUDENGE ari FELICIER bose bagombe babibazwe kuko nibo bariye imisoro yabanyarwanda. gusa bazi gutanga Ruswa peee muzaba mwumva.bafite imanza nkizo zose baba bafashe cash bakishyirira mumufuka wabo kuko bazi gutanga ruswa ntibakurikiranwe.

  • nubundi barayagabanye tuu simbashira amakenga abo bahungu.

Comments are closed.

en_USEnglish