Gicumbi: Hashize umwaka bugarijwe n’umwanda mu isoko!!
Mu isoko riri mu murenge wa Byumba mu mujyi wa Gicumbi abaguzi n’abacuruzi binubira ikibazo cy’umwanda umeze igihe kigera ku mwaka ndetse basabye ubufasha ku karere ariko ntikirakemuka. Nyamara abacuruzi bakavuga ko igihe cyo gutanga imisoro badashobora no kukirenzaho umunsi umwe, iyo misiro akaba ariyo igomba gukoreshwa bakiza umwanda mu isoko.
Abaturage bacururiza mu isoko rya Gicumbi ndetse n’abaza kuriguriramo baganiriye n’Umuseke bavuga ko ubu iki kibazo kitoroshye kuko kimaze igihe kinini. Umwanda ngo usanga ugenda uba mwinshi.
Umwe mu baturutse mu cyaro uvuga ko yitwa Eugene ati “ Umuntu ava mu cyaro yikozeho (yambaye neza) yagera mu mujyi agasanga isoko rirasa nabi kurusha mu cyaro. Biradutangaza!!”
Iri soko rikoreramo abacuruzi 528, bavuga ko basora mu byiciro bine (4) amafaranga atandukanye.
Umwe muri bo ati “Uramutse wibeshye ukarenza umunsi wo gusoraucibwa ibihano by’ubukerererwe bya 40% yiyongera kuyo usora. Ariko ndebera umwanda uri aha dukorera. Ubwo se imisoro yacu bari kuyikoresha iki?”
Fulgence Ruzigana bita ‘Conseillé’ niwe ushinzwe isoko rya Gicumbi, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko nawe adahakana ko hari umwanda. Gusa avuga ko iki kibazo bakigejeje mu buyobozi bw’Akarere bukabemerera inkunga yo kugurirwa ibikoresho byo kubikamo imyanda maze imodoka zikazajya ziza kuyitwara nyuma.
Gusa umwaka urashize bategereje.
Akarere ariko ngo kahaye akazi abagore 12 bakubura isoko buri munsi bakarundanya imyanda bakayitwikira igategereza imodoka ya rwiyemezamirimo iza kujya kuyimena. Gusa ibi ngo ntibikorwa aubwo usanga imyanda yarundanyijwe yongera ikanyanyagira, mu gihe kandi hamwe na hamwe iba iri ari ahacururizwa ibiribwa.
Emmanuel Kayumba umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gicumbi avuga ko ibikoresho byo kubikamo imyanda byemewe n’Akarere atabizi, naho kuri rwiyemezamirimo uvana imyanda mu isoko uwo ngo yashyizweho n’Umurenge bityo ni ubuyozi bw’Umurenge wa Byumba bugomba kumukurikirana.
Usibye umwanda, abakorera muri iri soko bavuga ko iyo imvura iguye henshi usanga bavirwa, bavuga kandi ko hari ikibazo cy’abajura benshi mu isoko muri iyi minsi.
Kuri iki cy’abajura ushinzwe iri soko avuga ko hari abashinzwe umutekano bahagije gusa ahubwo ko abo bafashe bakabashyikiriza inzego z’umutekano usanga ngo barekurwa ahubwo bakabatanga kugera ku isoko.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi