Abahanga mu mateka bawita ‘Roma Ntoya’. Asmara umurwa mukuru wa Eritrea. Nyuma y’ubusabe bw’abahagarariye iki gihugu mu muryango w’abibumbye bwamaze igihe kirekire, kuri uyu wa Kabiri Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi, ubushakashatsi n’umuco(UNESCO) ryemeye ko Asmara ishyirwa mu bigize umurage ndangamateka w’Isi. Asmara ibaye ikintu cya 48 muri Africa kigiye mu bigize umurage ndangamateka […]Irambuye
Tags : Eritrea
Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata 2016, abakinnyi batandatu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare “Team Rwanda” yitabiriye isiganwa rizenguruka igihugu cya Eritrea. Abakinnyi bagiye kwitabira iri rushanwa ni Patrick Byukusenge, Camera Hakuzimana, Joseph Areruya, Ephrem Tuyushime, Jean Claude Uwizeye na Samuel Mugisha berekeje i Asmala muri Eritrea, bayobowe n’umutoza wabo, akaba n’umuyobozi wa […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo, Nyuma yo kuzenguruka ibice binyuranye by’Umujyi wa Kigali mu gace ‘etape’ ka nyuma k’irushanwa kareshya n’Ibilometero 120, umusore w’Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 niwe wegukanye ‘Tour du Rwanda 2015’ yabaga ku nshuro ya 7, akoresheje 23h54’50’’ mu minsi Umunani (8) bamaze bazenguruka ibice binyuranye by’u Rwanda. Kuva kuri Stade […]Irambuye
Bagihaguruka i Muhanga igikundi cyahise cyitura hasi, irushanwa ribanza guhagarara. Isiganwa ryongeye riratangira, gusa mu nzira batararenga akarere ka Muhanga umusore wo muri Eritrea Debretsion Aron yituye hasi arakomereka ndetse ajyanwa kwa muganga ahita ava mu irushanwa. Isiganwa ryakomeje riyobowe n’abasore b’abanyarwanda ariko bageze i Rubavu Teshome Meron kapiteni w’ikipe ya Eritrea yasize abandi igare […]Irambuye