Tags : Education

Kurwana, ubusambanyi, ubusinzi…Muri Muhanga Technical Center

Hashize igihe kitari gito mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Muhanga Technical Center) riherereye mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga rivugwamo imyitwarire mibi y’abana bahiga. Abaturiye icyo kigo n’abakoramo bavuga ko uburere abanyeshuri bafite buteye agahinda kuko babashinja kwibera mu busambanyi, ubusinzi, ubujura no guteza imvururu. Mu mpera z’icyumweru gishize mu kigo […]Irambuye

Kaminuza zimwe zahagarikiwe amasomo ziracyategereje ijambo rya MINEDUC na HEC

Icyemezo cyo guhagarika amwe mu Mashuri Makuru na Kaminuza cyangwa zimwe muri progaramu zayo, cyafashwe na Ministeri y’Uburezi tariki ya 16 Werurwe 2017, nyuma y’igenzura ryakozwe mu Ukwakira 2016, rikagaragaza ko hari bimwe mu bikoresho amashuri atujuje, bikaba byagira ingaruka ku ireme ry’uburezi, gusa hari bamwe bavuga ko ibyo basabwe kuzuza babikoze, bagitegereje ijambo rya […]Irambuye

Ingamba 3 zizatuma uburezi bufite ireme bugera kuri bose mu

*Izi ngamba harimo kunoza ubugenzuzi bw’imyigire n’imyigishirize. Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba yabwiye abanyamakuru ko mu Mwiherero baganiriye ku ngamba zafatwa kugira ngo uburezi bw’u Rwanda butere imbere, yavuze ko muri ibyo harimo kunoza ubugenzuzi bw’imyigire, imyigishirize n’isuzumabumenyi mu byiciro byose by’uburezi, no guhuza ibyigwa n’ibikenerwa ku isoko. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki […]Irambuye

Ethiopia yafunze imbuga nkoranyambaga kubera ibizamini bya Kaminuza

Kuri uyu wa Mbere mu gihugu cya Ethiopia imbuga nkoranyambaga zose zafunzwe mu rwego rwo kurinda abanyeshuri bo muri za Kaminuza bitegura gutangira gukora ibizamini banga ko zabarangaza bityo bamwe bakaba batsindwa. Imbuga nkoranyambaga zahagaritswe muri iki gihugu ni Facebook, Twitter, Instagram, na Viber. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko zibaye zifunzwe mu gihe gito […]Irambuye

Ndagukunda mwana wanjye watsinda cyangwa watsindwa!

Iyi nteruro ngo ni urufunguzo rukomeye ku mwana wawe rwatuma arushaho kuba umuhanga mu ishuri ndetse akagera ku rwego rwo hejuru utamukekeraga. Umuhanga mu mitekerereze y’abantu, Andrew Fuller yemeje ko  abana berekwa urukundo n ’ababyeyi babo kandi ababyeyi bakaba bakunda kubereka ko bafite agaciro, bituma bumva bafite akamaro kanini bityo bakihatira gutsinda mu ishuri. Kubwira […]Irambuye

Abadepite barasaba ko ‘Bourse’ yajya itangwa hashingiwe cyane ku manota

Mu mpaka ku mushinga w’itegeko rizagenga ibyo gutanga inguzanyo ya ‘Bourse’ ku banyeshuri biga mu mashuri makuru, abadepite barasaba ko hazajya hashingirwa cyane ku manota y’umunyeshuri kugira ngo bizamure guhangana, Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias Musafiri na we ntari kure y’ibyifuzwa ariko avuga ko uburemere bw’amasomo akenewe mu gihugu buzagira uruhare rukomeye. Ibisobanuro ku mushinga w’iri […]Irambuye

en_USEnglish