Tags : Cuba

Cuba: Fidel Castro waharaniye impinduramatwara yitabye Imana

Fidel Castro wabaye Perezida wa Cuba akaba ari umwe mu barambye cyane ku butegetsi ndetse afatwa nk’umuyobozi wakomeye cyane yitabye Imana  ku myaka 90 y’amavuko. Murumuna we yasigiye ubutegetsi, Raul Castro ni we watangaje urupfu rwe kuri televeiziyo y’igihugu. Fidel Castro yahiritse ubutegetsi mu 1959, atangiza impinduramatwara ishingiye ku Bukominisiti. Castro yahanganye cyane na America […]Irambuye

Fidel Castro yongeye kuboneka ku isabukuru ye y’imyaka 90

Yambaye gakoti ka sport ka marque ya Puma yicaranye n’umuvandimwe we Perezida wa Cuba Raul Castro ndetse na Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro, Fidel Castro yagaragaye mu nzu y’imyidagaduro yitwa Karl Marx muri Havana, Cuba mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 90. Ubusanzwe uyu mukambwe agaragara gacye cyane muri rubanda. Ibiro ntaramakuru DPA bivuga […]Irambuye

Cuba: Imfungwa 3 500 zizarekurwa kubera uruzinduko rwa Papa

Guverinoma y’igihugu cya Cuba yatangaje ko izarekura imfugwa zibarirwa mu 3 500 mu rwego rwo kugaragariza no kwifuriza ishya n’ihirwe umushumba wa kiliziya Gatolika uzasura iki gihugu. Ubuyobozi bw’i Havana (umurwa mukuru wa Cuba) bwavuze ko aba bafungwa bazarekurwa barimo abagombaga kuzarekurwa mu mwaka utaha biganjemo abasanganywe ibibazo by’uburwayi n’ibindi bibazo byihariye nk’izabukuru. Abazarekurwa ngo […]Irambuye

en_USEnglish