Tags : Canada

Urukiko rwanzuye ko Me Rudakemwa akomeza kunganira Mugesera

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya; kuri uyu wa 6 Ukwakira Urukiko rwanzuye ko Mugesera n’Umwunganizi we mu mategeko nta mishyikirano bafitanye na Minisiteri y’Ubutabera nk’uko babitangaje, rwahise runategeka ko Urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa kandi Me Rudakemwa agakomeza kunganira […]Irambuye

‘AMAHORO’ turayifuza ariko twananiwe kuyageraho

Kuri uyu wa 21 Nzeri ubwo Isi yose bibuka akamaro ko kugira amahoro, buri wese yari akwiriye kwibaza uruhare agira mu kwihesha amahoro no kuyaha abandi. Guhera muntu yaremwa, yari afite icyifuzo cyo kugira amahoro, akabaho yumva aguwe neza haba mu mirire, imiturire n’umubano hagati ye n’abandi ndetse n’inyamaswa. Tujya twumva abantu bavuga ngo inyamaswa […]Irambuye

Ubukungu bwazamutse ku muvuduko wa 7,6% mu gihembwe cya mbere

Ubwo hasokaga raporo igaragaza uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wa 7,6% mu gihembwe cya mbere cya 2015, ngo ikizere kirahari ko buzakomeza kuzamuka ku muvuduko wari uteganyijwe. Icyegeranyo gikubiyemo uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda ndetse n’uko ubukungu bw’Isi […]Irambuye

Mugesera yongeye kuririra mu rukiko

“Igihe yavugiye ko nari ndi mu nama yo ku Muhororo nari ndi muri USA”; “Ibyo yavuze kuri Mugesera binyuranye n’ukuri”; “Ni ukugira ngo Abatutsi banyange ariko Abatutsi bazi ubwenge ntabwo banyanga”. Ibi byatangajwe na Leon Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ubwo yahabwaga umwanya n’Urukiko Rukuru ngo avuge ku batangabuhamya […]Irambuye

Ibyifuzo bya Mugesera byatewe utwatsi ngo kuko nta shingiro bifite

“ Gukora commentaire ubu ni ukubikora mbere y’igihe gikwiye”; “ Dukeneye imyanzuro y’imanza za bamwe mu batangabuhamya ndetse n’ubuhamya bagiye batanga mu nkiko Gacaca n’izindi nkiko”; “ Twandikiye CNLG ngo ibe yabidushyikiriza ariko yarituramiye ntiyadusubiza, TPIR yo ngo keretse bisabwe n’urukiko”; “ Dukeneye kumva amajwi yafashwe kuva twatangira kuburana, tukanasoma ‘ibintu byose twafashe”, “ Urukiko […]Irambuye

‘Repos medical’ 2 mu kwezi z’uwunganira Mugesera zatumye urubanza rusubikwa

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Dr. Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu; kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 Urukiko Rukuru rwongeye gusubika iburanisha biturutse ku ibaruwa uwunganira uregwa yashyikirije urukiko igaragaza ko afite “Repos Medical” ya kabiri mu kwezi kumwe. Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda […]Irambuye

Canada: Kuwa kane u Rwanda ruzakira Habinshuti aje kubazwa Jenoside

Urukiko muri Canada rwanzuye ko ikirego cy’uko Jean Berchmans Habinshuti ashobora guhohoterwa agejejwe mu Rwanda ari “amagambo gusa”. Uyu mugabo arakekwaho ibyaha by’intambara bifitanye isano na Jenoside ndetse yatsinzwe ubujurire aho yaburanaga yifuza kugumana muri Canada n’umuryango we nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Thestar.  Mu mwanzuro wanditse watangajwe kuri uyu wa kabiri, umucamanza Michael L. Phelan yagize […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish