Tags : Amerika

Sinzemera ibihugu bimpa imirongo y’ibigomba gukorwa kuri Uganda – Museveni

Perezida Museveni wa Uganda yiyamye amahanga n’abandi bose bamubuza amahwemo bamushinja kuriganya amatora no gutsikamira demokarasi. Mu ijambo yavugiye mu birori byo kwishimira intsinzi y’ishyaka NRM byabereye ahitwa Kololo Independence grounds, Museveni yavuze ko adateze kwemera amabwiriza y’abanyamahanga. Ati “Nzakorana n’amahanga ariko sinzemera ibihugu bimpa imirongo y’ibigomba gukorwa kuri Uganda n’ahandi.” Yongeyeho ati “Bafite ibihugu […]Irambuye

Obama aricuza ko ntacyo bakoreye Libya nyuma yo kwica Kadhafi

Perezida Barack Obama witegura kuva ku butegetsi mu ntangiriro z’umwaka utaha, yavuze ko mu myaka ikabakaba umunani amaze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu (White House), ikosa riruta ayandi yicuza, ngo ni uko batafashije Libya mu bibazo yahuye na byo nyuma yo kubafasha guhirika ku butegetsi Perezida Col. Mouammar Kadhafi wishwe tariki ya 20 Ukwakira 2011. Aganira […]Irambuye

USA yafatiye Uganda ibihano kubera kwanga ubutinganyi

Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye igihugu cya Uganda ibihano kubera ko ubuyobozi bukuru bw’iki  gihugu bwafashe  umwanzuro wo kwanga ubutinganyi no guhana uwo ari wese uzahamwa n’iki cyaha. USA ivuga ko kwanga ubutinganyi ari ukurwanya uburenganzira rusange bwa muntu. Ibi bihano birimo ko Abagande bazagira uruhare mu kurwanya ubutinganyi batazemererwa kwinjira muri USA.  Amerika irateganya […]Irambuye

Amerika izakomeza gufasha Uganda n’ubwo yasinye itegeko rihana abatinganyi

Ambasade ya   Leta  zunze ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye itangazo  ryamagana ibivugwa n’ibitangazamakuru bitandukanye ko Amerika itazongera kugenera inkunga Uganda  kubera itegeko rirwanya abatinganyi iherutse gusinya. Mu kwezi gushize, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize umukono ku itegeko rirwanya ubutinganyi maze bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bitangira kuvuga ko bishobora guharikira Uganda inkunga. […]Irambuye

en_USEnglish