Urubyiruko rwavuye i Wawa rukakirwa n’Akarere ka Nyarugenge rukomeje kubogoza ruvuga ko ibyo kari kemeye kubafasha kabonye baje kagashyira agati mu ryinyo, kakababwira ko bakwirwariza none batanu muri bo bamaze kongera gutabwa muri yombi bafungiye kwa Kabuga, kuri iki kibazo abayobozi bw’Akarere barabateragana. Umwe mu bahagarariye urubyiruko ruherutse kuva i Wawa mu kiciro cya kane […]Irambuye
Igitekerezo cyo gukusanya amafaranga y’u Rwanda 300 000 cyatangijwe n’abagize urwego rwa community Policing rubungabunga umutekano w’abaturage 648 ubwo bari mu mahugurwa yateguwe n’Akarere ka Kicukiro muri Kamena, inkunga yabonetse yashyikirijwe Nishimwe Omar mu mpera z’iki cyumweru. Kuwa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2013 ni bwo umusore Nishimwe w’imyaka 31 utuye mu karere ka Kicukiro […]Irambuye
Abagore bo mu Mudugudu wa Maheresho, Akagali ka Ngambi, Umurenge wa Mbazi, mu Karere ka Nyamagabe biganjemo abakiri mu kiciro cy’urubyiruko bavuga ko gukora amasabune byatumye bivana mu bukene kuburyo bugaragara. Babinyujije mu itsinda bise ‘’Turebe imbere’’ rikorera mu itorero ry’abapantekote rigizwe n’abagore mirongo itatu na bane, ryatangiye mu mwaka wa 2008, rihanahana amafaranga, aho […]Irambuye
Ubwo urubyiruko 600 rwahuriraga mu itangwa ry’impamyabumenyi ku bari barangije amahugurwa y’amazei umunani biga iby’ubudozi no gutunganya imisatsi mu Mujyi wa Nyamata, Gahigi Jean Claude umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera yabasabye kurwana urugamba rwo guhashya ubukene kuko urw’amasasu rufite abarusoje. Kuwa 4 Nyakanga 2013 ni bwo urubyiruko 600 rwari rwabukereye rwahuriye mu Mujyi wa […]Irambuye
Karemera Benoit utuye mu kagari ka Kagasa mu Karere ka Kirehe, nyuma yo gukora akazi ko kogoshesha umukasi imyaka ine, akanyonga igare nyuma akaza kogoshesha imashini ya tondezi yahinduye ubuzima, ubu atwara moto ariko byose ngo abikesha kwihangana no kuzigama menshi akarya make. Ubwo UM– USEKE wasuraga Karemera yadutangarije ko yatewe akanyabugabo n’ijambo ry’Umukuru w’igihugu […]Irambuye
Ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko, urubyiruko rwo mu mirenge yose y’akarere ka Rubavu rwagejejweho ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse narwo rwiyemeza gukorana n’inzego z’umutekano mu kugaragaza ababikwirakwiza mu rubyiruko. Ubu butumwa bwatanzwe ubwo urubyiruko rwahuriraga ku kibuga cy’umupira cya Kamuhoza mu murenge wa Kanama ahakinwaga umupira w’amaguru ku mukino wa nyuma wahuzaga imirenge ya […]Irambuye
Ni umuhanzi umaze kumenyekana cyane kubera indirimbo ze, siho avana umugati gusa kuko afite n’umwuga akora wo gusana za Frigo na Climatiseurs. AmaG ashishikariza urubyiruko rugenzi rwe gukora cyane kuko bitanga umusaruro. Nta gihe kinini aramara amenyekanye muri muzika mu Rwanda, ariko ubu ari mu bamaze kwamamara mu gihe gito mu njyana ya Hip Hop, […]Irambuye
Musomayire Marie Bonne Concilie, atuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, yamaze igihe kinini akorera Leta aza gusezererwa mu 2007 kubera amashuri make. Nyuma yo gusezererwa yapanze ubuzima bushya mu kwikorera. Uyu mugore arubatse, afite umugabo n’abana babiri, avuga ko gutangira bigorana ndetse no kwakira ko wirukanwe mu kazi bigorana cyane. Nubwo yarangije […]Irambuye
Landuard Twagirumukiza avuga ko imyuga ititabirwa n’urubyiruko cyane nk’ubworozi ariyo yinjiza ubutunzi. Ku myaka 44 avuga ko iyo aza kuba yaratangiye ubworozi bwe kera ubu aba ari umukire cyane kuko yabutangiye atinze. Uyu mugabo ufite umugore n’abana batandatu (6) yemeza ko byari bigoranye cyane gutunga abana n’umugore uri umukanishi w’amagare, umurimo yatangiye gukora ageze mu […]Irambuye
Urubyiruko rurangije Kaminuza mu Rwanda kuri benshi inzozi ziba ari akazi mu biro cyangwa mu ruganda gukora ibyo bize. Nsengimana Isaie mu 2010 yarangije muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi mu ishami ajya gushaka akazi, bigoranye arakabona ariko aza kukavaho yigira kwiyororera ingurube. Uyu musore atuye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, afite imyaka […]Irambuye