Yakanitse amagare, aba umumotari biranga, inkoko nizo zamukundiye
Landuard Twagirumukiza avuga ko imyuga ititabirwa n’urubyiruko cyane nk’ubworozi ariyo yinjiza ubutunzi. Ku myaka 44 avuga ko iyo aza kuba yaratangiye ubworozi bwe kera ubu aba ari umukire cyane kuko yabutangiye atinze.
Uyu mugabo ufite umugore n’abana batandatu (6) yemeza ko byari bigoranye cyane gutunga abana n’umugore uri umukanishi w’amagare, umurimo yatangiye gukora ageze mu mujyi wari Gitarama (Muhanga ubu).
Twagirumukiza yize gusa amashuri abanza, ayisumbuye ntabwo iwabo babashije kuyamurihira maze ava mu cyaro agana umujyi wa Gitarama atangira ubuzima bwo gukanika amagare.
Ubu buzima yabumazemo imyaka umunani nkuko abyemeza, avanamo akanyungu atangira gutwara moto mu gihe cy’imyaka itandatu, nyuma atekereza kwaka inguzanyo ngo arebe ikindi yayikoramo.
Ati “ nabonaga moto zarabaye nyinshi, inyungu isigaye igoye, gutera imbere bitoroshye. Mu 2011 nagiye muri UNGUKA naka inguzanyo ya miliyoni eshanu ngura ikibanza nubakamo ikiraro ngura inkoko 500 ndatangira, uyu munsi mfite inkoko zigera ku 2000 ntabariyemo n’inyungu yindi nagiye ngira ndetse n’umwenda wa Banki nkaba nishyura neza cyane.”
Mu nkoko 2000 afite ubu, 1500 zitera amagi buri munsi, izindi azigurishamo inkoko ziribwa mu mujyi wa Muhanga.
Twagirumukiza ati “ ntangira narinzi ko bizangora cyane kuko ntize, ariko nari mfite ikizere ko bizagenda neza kuko njye na madamu twari twahuje umugambi. Ubu tumeze neza cyane, ikiduhangayikishije ni uko tutabasha guhaza isoko gusa kuko mu mujyi wose wa Muhanga turahagemura mu mahoteri, amarestora hose baba bashaka amagi n’inkoko. Isoko rwose rirahari riduha amafaranga.
Ikintu ubu nifuza ni uko ndangiza umwenda vuba nkaka izindi miliyoni nk’enye (4) nkagura ibiraro ubundi korora inkoko nkageza ku bihumbi umunani (8) by’inkoko za kijyambere, kuko isoko ni rinini rwose.”
Byakunda Faustin Umuyobozi mukuru wa Unguka Bank i Muhanga, avuga ko Twagirumukiza umwenda afite awishyura neza ndetse binashoboka ko yawakiraho undi akawuhabwa kuko umushinga we utanga cyane ikizere cyo kwishyura neza.
Umushinga wa Twagirumukiza Landuwardi ubu ufite agaciro ka miliyoni 10 nkuko bivugwa na Byakunda wo muri Unguka Bank.
Urubyiruko rurangiza amashuri rukangurirwa kwihangira imirimo itandukanye ngo rubashe kwiteza imbere rudategereje kwandi “J’ai l’honeur” no guhiga imvaho yasohotse buri munsi bashakamo itangazo ry’akazi.
Uko bigaragara ni uko mu Rwanda hari ibice byinshi by’ubuzima bitarakorwaho kandi isoko ryabyo ari rinini, n’ah’urubyiruko rero gufata intambwe rugatangira.
Itangiriro buri gihe riragora, ariko imbere biba byiza iyo bikozwe neza. Rubyiruko habwirwa benshi…
MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga
0 Comment
Komeza.uterimbere.tukurinyuma.twabasabaga.konatwe.mwadufasha.mukaduha.kuruwo.mushinga.natwe.tukagerageza.muzaba.mukoze.cyane
Wadufashije.ukatugiriraneza.ukaduha.kuruwo.mushinga.kuzabukoze.cyane.sawa.umunsi.mwiza.tukurinyuma
Very nice story! you need to get more interesting stories like his one…you will be making difference from other newspapers…keep it up!
Nukuri uranejeje cyane nokuba warakanitse amagare nabyo ndabigushimiye ntakazi kabi kabaho kereka kwiba no kuroga,twese ntitwali kujya muri za kaminuza ntizari kudukwira,ariko birabonekako ufite mumutwe hakora neza niyo uzakwiga warikumenya ntacyo kaminuza utize abana bawe bazayige.kandi lero nshuti ujye uhimbaza Immana no mubyo utunze ninama nkugiriye nanjye nabonye ukuboko kw’Immana
mukazi nakoraga karigasuzuguritse ariko Immana yankuye mucyavu ubu nicaranye n’ibikomangoma,ntuzibagirwe gutanga icyacumi n’ituro.Komera Ikiganza cyiza cy’Umwami Immana n’Ijisho ryiza rye bikubeho wowe n’abawe.
Twagirumukiza Landuwardi turamushimiye kandi tumuri inyuma,ariko byaba byiza kurushaho muduha ye phone number ye natwe tukagira ubufasha tumwiyakira.
Mujye mudha contact z’aba bantu tubone uko tubigiraho
Maze kubona hano kuri net abantu babiri bazamuwe no korora inkoko, hamwe n’undi umwe wize kaminuza wazamukiye ku ngurube 2.
Ikifuzo ntanga n’uko mwajya mukoresha urugendoshuri abana barangiza amashuri ubu, bakabona ko imvugo ya ”Hanga umurimo” atari chantage ko ahubwo ari impamo bityo nabo bikababera isomo.
Nibyiza cyane kwihangira imirimo nanjye ndimo guhinga ibihumyo ubushaka ahamagare kuri 0728835425 ;0783835425 i Muhanga
Ni inkuru ishimishije kabisa rwose rwose urugendoshuri kubana barimo kurangiza za nine years and twelveyears ni ngombwa ntabwo akazi kakili i kigali nkuko twakuze tubizi ntabwo leta aliyo gusa itanga akazi dukwiye gutoza cyane abana kwigilira icyizere cyo kwiteza imbere hanyuma banki zivuka buli munsi zifashe abanyarwada kuzamuka zoroshya uburyo bwinguzanyo nto bana babyeyi musoma iyinkuru mutangire muzigame nubwo yaba 1000 cg2000 muzigamire abana banyu ejo babone aho bahera bagana banki! umuseke ngizo inkuru zikenewe mu itangaza makuru ryabanyarwanda naho kuvuga ngo umustr wi bunakayaraye asinze yaguze imodoka iyi niyi biramarira iki umwana cg umunyarwanda wi Rusuizi Ngororero Nyaruguru YABA NA Radio yasuraga Twagirumukiza uwo nabandi nkawe bikamamazwa bigatangazwa bikigishwa abana mumashuri mwarimu agafata iminota 3 akabira abana inkuru nk’iyo mukareba ko tutaba abakire muga ni wa prezida P.K!
wa munyamakuru we urankanguye gusa mudushakire nindi mishinga kuko nange ndi kuwukora ariko amafaranga ni make ntangiranye .
Comments are closed.