Rubavu: Urubyiruko rwiyemeje kwerekana abakwirakwiza ibiyobyabwenge
Ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko, urubyiruko rwo mu mirenge yose y’akarere ka Rubavu rwagejejweho ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse narwo rwiyemeza gukorana n’inzego z’umutekano mu kugaragaza ababikwirakwiza mu rubyiruko.
Ubu butumwa bwatanzwe ubwo urubyiruko rwahuriraga ku kibuga cy’umupira cya Kamuhoza mu murenge wa Kanama ahakinwaga umupira w’amaguru ku mukino wa nyuma wahuzaga imirenge ya Kanama na Nyakiriba.
Urubyiruko rwinshi cyane rwari aha rwahawe ubutumwa ku bibi by’ibiyobyabwenge ku buzima bwabo, ndetse no ku buryo bakwiye kwirinda kubikoresha.
Murenzi Janvier umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Rubavu yabwiye abajeni bari bateraniye aho ko kunywa ibiyobyabwenge ari ukwangiza ingufu zo gukorera igihugu.
Ati “ Turifuza ko mwe rubyiruko muzaba mugize u Rwanda ruri imbere muca ukubiri n’ibiyobyabwenge kuko ntaho igihugu cyaba kigana mwe mbaraga z’u Rwanda mukomeje kubyishoramo.”
Niyonsenga Giggs, wari uyoboye abandi mu ikipe y’Umurenge wa Kanama yavuze ko biyemeje kujya bereka inzego z’umutekano abacuruza n’abazana ibiyobyabwenge bavana muri Congo binjiza muri Rubavu bikajya na Kigali.
Niyonsenga ati “ Tumaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge ku buzima bwacu, ubu icyo twiyemeje ni ukwerekana bariya bantu babivana za Congo inzego z’umutekano zikabakurikirana kuko abenshi tuba tubazi, urubyiruko nitwe ahanini baba babizaniye ngo bitwice. Ubu ntabwo tuzaceceka.”
Mu mikino yabaye ikipe y’Umurenge wa Kanama niyo yegukanye igikombe itsinze iya Nyakiriba kuri za penaliti 5 kuri 4 nyuma yo kunganya igitego 1 – 1 mu mukino.
Murenzi Janvier wo mu nama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko akaba yahaye urubyiruko ubutumwa bwo kujya mu makoperative abahuza bagakora imishinga yo kwiteza imbere, kuko ngo abishora mu biyobyabwenge abenshi ari ababa badafite ibyo bakora ngo biteze imbere.
Yababwiye ko Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko ihari ngo ibafashe kuzamura imishinga yabo.
Photos/P Maisha
Patrick Maisha
UM– USEKE.RW/Rubavu
0 Comment
Ewane urumvako inama y’igihugu i Rubavu ikora neza inshingano zayo.
mukomereze aho.
MURENZI jamvier na equipe bakorana mu rubyiruko turabashyigikiye bakomereze aho
Comments are closed.